• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Davido wahawe BET Award yunamiye umwana wa D’Banj wishwe n’amazi

Davido wahawe BET Award yunamiye umwana wa D’Banj wishwe n’amazi

Ubwanditsi 27 Jun 2018 SHOWBIZ

Davido wo muri Nigeria yahawe igihembo gikomeye cya BET Award nk’uwahize abandi mu cyiciro cya ‘Best International Act’ cyari gihataniwe n’abo muri Afurika n’u Burayi.

Ibihembo byatanzwe ku bantu mu byiciro binyuranye birimo umuziki, sinema na siporo, bitangwa kandi bigategurwa na Televiziyo ya BET(Black Entertainment Tv) ari naryo zina byahawe.

Iby’uyu mwaka byatanzwe mu muhango ukomeye wabereye muri Microsoft Theater
Ku itariki ya 24 Kamena 2018.

CNN yatangaje ko mu kwakira iki gihembo, Davido yavuze amagambo akomeye aho yibanze cyane mu gushishikariza abahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bihugu byo ku yindi migabane ‘kuyoboka Afurika bagafatanya n’abahanzi bahakomoka’.

Yagize ati “Ndababwiza ukuri bantu mwe, nimuze muri Afurika murye amafunguro yaho, mwambare imyenda yahoo. Uyu muhanzi wakunzwe cyane muri ’If’, ’Fia,’ n’izindi, yongeyeho ati “Umugabane wanjye wagiriwe umugisha wo gutuma abantu bo mu yindi mico bagira ibyo bahindura.”

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa David Adeleke, yahigitse abahanzi barimo uwo muri Nigeria Tiwa Savage, Stormzy[u Bwongereza] ndetse na Fally Ipupa wo muri Congo. Iki gihembo agihawe ku nshuro ya kabiri nyuma y’ikindi yafashe mu 2014.

Mu ijambo yavuze yakira iki gihembo, Davido yunamiye umwana wa D’Banj uherutse kwitaba Imana aguye mu mazi ya piscine iri mu rugo rw’uyu muhanzi. Yavuze ko biteye agahinda ndetse asaba mugenzi we gukomera muri ibi bihe by’akababaro.

Ku nshuro ya mbere, igihembo kigenerwa umuhanzi wahize abandi hanze ya Amerika [Best International Act Award] cyatangiwe mu ruhame nk’uko byagendaga mu bindi byiciro mu gihe mu myaka yatambutse cyatangirwaga hanze y’ahabera ibirori mu muhango wabaga mbere y’amasaha agera kuri atanu ngo ibirori nyir’izina bitangire.

Ibi, abahanzi benshi bamaze kubaka izina muri Afurika barabirwanyije cyane. Wizkid wo muri Nigeria yabyikomye kenshi ndetse mu 2015 yanze kwitabira ibi bihembo avuga ko ‘bisuzuguza umuhanzi wa Afurika kurusha uko bimuteza imbere’, mugenzi we Fuse ODG, umunya-Ghana ukorera umuziki mu Bwongereza na we yabyamaganiye kure ndetse yanga kubyitabira icyo gihe.

Uko imyaka yagiye ishira, ibi byakorerwaga Abanyafurika byakomeje gufatwa nk’agahomamunwa ndetse byatumaga abenshi mu batumirwaga muri BET barangaga kujyayo kubera uburyo bahezwaga hanze y’inzu yaberagamo ibirori.

Kuri iyi nshuro hajemo impinduka ikomeye ndetse abahanzi bo ku Mugabane wa Afurika n’u Burayi bahurijwe mu cyiciro kimwe. Mu baserukiye Afurika harimo Cassper Nyovest n’itsinda Distruction Boyz [bo muri Afurika y’Epfo], Davido na Tiwa Savage[bo muri Nigeria], Fally Ipupa[Congo].

Abo mu Burayi harimo Booba, Niska na Dadju [bo mu Bufaransa] hanyuma hakaza Stefflon Don, J Hus ndetse na Stormzy bo mu Bwongereza.

Urutonde rurambuye rw’abahawe ibihembo bya BET Awards 2018:

— Video of the year: Drake

— Best male R&B/pop artist: Bruno Mars

— Best female R&B/pop Artist: Beyonce

— Best male hip hop artist: Kendrick Lamar

— Best female hip hop artist: Cardi B

— Best new artist: SZA

— Album of the year: “DAMN.” Kendrick Lamar

— Best group: Migos

— Best gospel/inspirational award: Lecrae featuring Tori Kelly

— Best collaboration: DJ Khaled, Rihanna and Bryson Tiller, “Wild Thoughts”

— YoungStars award: Yara Shahidi

— Viewers’ choice award: Cardi B, “Bodak Yellow”

— Video director of the year: Ava DuVernay

— Best actor: Chadwick Boseman

— Best actress: Tiffany Haddish

— Best movie: “Black Panther”

— Sportswoman of the year: Serena Williams

— Sportsman of the year: LeBron James

— Humanitarian award: Naomi Wadler, Mamoudou Gassama, Justin Blackman, Shaun King, Anthony Borges and James Shaw Jr.

— Lifetime achievement award: Anita Baker

— Ultimate Icon Award: Debra Lee

— BET HER award: Mary J. Blige

— Best international act: Davido (Nigeria)

2018-06-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMERIKA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl ari gukorana indirimbo na Producer Masterkraft wamamaye muri Nigeria

AMERIKA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl ari gukorana indirimbo na Producer Masterkraft wamamaye muri Nigeria

Ubwanditsi 07 Mar 2018
Umusore uheruka kurongora Irene Uwoya yazinutswe gukunda ibyamamare

Umusore uheruka kurongora Irene Uwoya yazinutswe gukunda ibyamamare

Ubwanditsi 16 May 2019
Umuhanzi Meddy yakoreye ubukwe muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika n’umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia.

Umuhanzi Meddy yakoreye ubukwe muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika n’umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia.

Ubwanditsi 23 May 2021
Safi avuga ko Humble na Nizzo ari bo bashatse gusezera muri Urban Boyz mbere ye

Safi avuga ko Humble na Nizzo ari bo bashatse gusezera muri Urban Boyz mbere ye

Ubwanditsi 29 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda 155 bari mu gace karimo Coronavirus
POLITIKI

U Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda 155 bari mu gace karimo Coronavirus

Ubwanditsi 01 Feb 2020
Safi avuga ko Humble na Nizzo ari bo bashatse gusezera muri Urban Boyz mbere ye
SHOWBIZ

Safi avuga ko Humble na Nizzo ari bo bashatse gusezera muri Urban Boyz mbere ye

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha
Amakuru

Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha

Ubwanditsi 30 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru