• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Mnangagwa yashinje inkoramutima za Grace Mugabe gutera igisasu aho yiyamamarizaga

Perezida Mnangagwa yashinje inkoramutima za Grace Mugabe gutera igisasu aho yiyamamarizaga

Ubwanditsi 27 Jun 2018 POLITIKI

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yashyize mu majwi abantu ba hafi ba Grace Mugabe, umugore wa Robert Mugabe wahoze ayobora iki gihugu, ko bari inyuma y’iterwa ry’igisasu giheruka guturikira aho yari ari kigamije kumuvutsa ubuzima.

Icyo gisasu cyaturikirijwe kuwa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018 ubwo Perezida Mnangagwa yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri White City stadium ahitwa Bulawayo, maze abantu babiri bakahasiga ubuzima abandi bagera kuri 49 barakomereka.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Perezida Mnangagwa yavuze ko akeka itsinda ry’abayobozi ryiyise G40 rigizwe n’abanyapolitiki bo mu Ishyaka rya Zanu-PF, bari bafite umugambi wo gushyigikira ko Grace yasimbura umugabo we ku butegetsi, ariko igisirikare kikaza kubyitambika.

Gusa Mnangagwa ntiyashyize mu majwi Grace ubwe, ngo amushinje ko yagize uruhare muri icyo gitero cyari kimuhitanye.

Yagize ati “Sinzi niba ari umuntu umwe ariko ntekereza ko bari benshi barenze umwe. Ndakeka ko ari igikorwa cya politiki y’abantu bamwe bafite umutima mubi.”

Mnangagwa ariko yagarutse kuri Grace, avuga ko ari umuntu wakunze kumutuka, anashimangira ko adashobora kwizera umuntu wemeye gukoreshwa n’itsinda ry’abantu babi akajya avuga ibintu bidafite ishingiro.

Perezida Mnangagwa yavuze ko ari igitero cyari kigamije kumuhitana mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 30 Nyakanga 2018.

Umugabo wa Grace, Robert Mugabe yakuwe ku butegetsi mu mwaka ushize nyuma y’imyaka 37 yari abumazeho nyuma y’amakuru yacicikanaga ko umugore we ashaka kumusimbura; ibi byatumye ingufu za gisirikare zikoreshwa mu kumuvanaho.

Mnangagwa w’imyaka 75 wafashe ubutegetsi mu Ugushyingo yari amaze igihe yarirukanwe ku mwanya wa Visi Perezida, uburyo bwafashwe nko guharurira inzira Grace Mugabe yo kumugeza ku butegetsi.

Nubwo amatora yo ku wa 30 Nyakanga 2018 azaba ahanganishije ishyaka rya Zanu-PF rihagarariwe na Mnangagwa na Movement for Democratic Change (MDC) iyobowe na Nelson Chamisa w’imyaka 40, abakandida barenga 20 ni bo bahanganiye umwanya wo kuyobora Zimbabwe.

2018-06-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dore ibiteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi

Dore ibiteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi

Ubwanditsi 06 May 2018
Uganda – U Rwanda : “Twizeye ko tugiye gusasa inzobe.”- Nduhungirehe Olivier

Uganda – U Rwanda : “Twizeye ko tugiye gusasa inzobe.”- Nduhungirehe Olivier

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Ubwanditsi 08 Jan 2025
Patrick Rugaba: Umwana w’Umujenosideri Wiyemeje Gusebya u Rwanda ku Mbuga Nkoranyambaga

Patrick Rugaba: Umwana w’Umujenosideri Wiyemeje Gusebya u Rwanda ku Mbuga Nkoranyambaga

Ubwanditsi 25 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0
Amakuru

Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0

Ubwanditsi 09 Sep 2022
Uganda : Abambari ba RNC, Pasiteri Busigo Christopher na Frank Ruhinda kwihisha inyuma y’ifungwa ry’abayoboke ba ADEPR mu Rusengero
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Abambari ba RNC, Pasiteri Busigo Christopher na Frank Ruhinda kwihisha inyuma y’ifungwa ry’abayoboke ba ADEPR mu Rusengero

Ubwanditsi 26 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru