• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside

Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside

Ubwanditsi 12 Jul 2018 POLITIKI

Komisiyo ya politike mu nteko ishinga amategeko yasuzumye itegeko rigenga imyemerere, mu ngigo nshya zagarutsweho kugira ngo umuntu yemererwe guhagararira umuryango imbere y’amategeko, aho umuntu uhagarariye itorero agomba kuba afite impamyabumenyi mu by’iyobokamana yemewe yatanzwe n’ishuri ryemwe mu gihugu cyangwa impamyabumenyi ya kaminuza.

Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Usther Kayitesi avuga ko iri tegeko ntacyo rihungabanya ko ari ugufasha abashinga amadini kuyobora bafite ubumenyi bubafasha kumvisha abayoboke.

Ati, “Uzashinga itorero ryaba rimwe rinini cyangwa irito, akaba azakora igikorwa cye cya buri munsi cyo kwigisha abayoboke be mu nzego zitandukanye bazagira, uwo agomba kuba afite amashuri, gusa nk’uko byakozwe mu nzego za Leta n’ahandi, kubaka ubushobozi bifata igihe ariyo mpamvu itegeko rigiye gutanga imyaka ine, kugira ngo uwayoboraga atariteguye abanze afate umwanya yige bijyanye n’ubushobozi bwe”

Yakomeje avuga ko umuhamagaro ugomba kujyana n’ubumenyi umuntu afite nk’uko byanditswe mu bitabo bitagatifu ati, “Umuhamagaro ntuvuga ko kugira ubumenyi bidashoboka, Isi turimo irimo ubwenge bwinshi, ibyo amadini n’amatorero bakora bibasaba gushaka abayoboke, ntabwo byaba bikwiye gushaka abayoboke utari ku rwego bumva, kuko iyo uvuze umuhamagaro, usomye mu bitabo bitagatifu abo Imana yahamagaye yanabashoboreshaga gukora uwo murimo”

Bamwe mu bayobozi b’amadini bemeranywa n’iri tegeko ribasaba kubanza kugira urwego runaka rw’amashuri mbere yo guhagararira itorero ariko bagasaba ko igihe bahawe cyakongerwa kuko imyaka ine ari mike.

Umwe ati, “Ubu birasaba ko n’ubwo umuntu yajya muri ayo mashuri atakwigera asibira cyangwa ngo atsindwe ikizami, byaba byiza bongereye igihe bikaba nk’imyaka itandatu”

Iyi ngingo y’amadini isa nk’iyateje ikibazo kuko abenshi mu bayoboraga amadini usanga babikora kuko ari umuhamagaro wa nyagasani ntibabikoraga babanje kureba urwego runaka rw’amashuri bafite.

Iri tegeko kandi rivuga ko umuntu uzemererwa kuyobora itorero agomba kuba atarahamwe n’icyaha cya Jenoside cyangwa ingengabitekerezo yayo, akaba kandi atarigeze akatirwa n’urukiko igifungo kiri hejuru y’amezi atandatu.

2018-07-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

RUSHYASHYA 03 Mar 2026
CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

Ubwanditsi 01 Sep 2025
Perezida Kagame yongeye kwerekana akamaro k’ikoranabuhanga mu guhindura Isi

Perezida Kagame yongeye kwerekana akamaro k’ikoranabuhanga mu guhindura Isi

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota agace bivugwa ko aherereyemo

Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota agace bivugwa ko aherereyemo

Ubwanditsi 16 Dec 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Shimon
    July 13, 20189:28 am -

    Nimukanire rwose , wenda wabona babwirije Ubutumwa Bwiza Abataramenya Yesu! Ibi se nabyo bigomba amashuri? Erega ibi ni ibihe bya nyuma ! Nakataraza kari mu nzira!

    Abahamagawe ntibashobora kubura uko basohoza umuhamagaro wabo, Uwabahamagaye abacira inzira, ibindi ni business…n ibindi bijyana nabyo

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mukino wa gishuti, APR FC yatsinze Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa.
Amakuru

Mu mukino wa gishuti, APR FC yatsinze Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa.

Ubwanditsi 06 Jun 2021
Abanyamerika barenga 12.000 bohereje ubutumwa kuri Twitter basaba ko Perezida Trump yakwicwa muburyo bwa vuba
ITOHOZA

Abanyamerika barenga 12.000 bohereje ubutumwa kuri Twitter basaba ko Perezida Trump yakwicwa muburyo bwa vuba

Ubwanditsi 09 Feb 2017
U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria mu gushaka itike Afrobasket 2021
IMIKINO

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria mu gushaka itike Afrobasket 2021

Ubwanditsi 21 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru