• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Kigali yemerewe kwakira inama ikomeye y’ubukungu muri Afurika yaberaga i Genève mu Busuwisi

Kigali yemerewe kwakira inama ikomeye y’ubukungu muri Afurika yaberaga i Genève mu Busuwisi

Editorial 17 Aug 2018 UBUKUNGU

Umujyi wa Kigali wahawe kwakira inama mpuzamahanga mu by’ubukungu ihuza abayobozi bakomeye muri Afurika yaberaga mu Mujyi wa Genève mu Busuwisi.

Iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu na guverinoma, ba minisitiri, n’abayobozi bakomeye muri Afurika ntizabera i Genève mu 2019 nkuko byari biteganyijwe ndetse abayobozi basabye ko yabera mu Rwanda muri Werurwe 2019.

Kuva mu 2012, iyi nama yabereye muri imwe muri hoteli zo mu Mujyi wa Genève mu gihe cy’imyaka itatu. Mu 2016 yabereye mu Mujyi wa Abidjan, inahagaruka mu 2017. Iyi nama izajya ibera ahantu hatandukanye buri mwaka hagati ya Genève na Afurika.

Umuyobozi Wungirije w’Ishami ry’Ubucuruzi, Inganda na Serivisi i Genève (CCIG) Vincent Subilia, yatangaje ko inama yakuze byihuse.

Yavuze ko ‘‘Abayitegura bahisemo Kigali kuko ifite ibikenewe byose kandi bihagije. Tugomba guhangana n’izamuka ry’ibihugu nk’u Rwanda rumaze kuba izingiro ry’ishoramari muri Afurika yose.”

Iyi nama iherutse yitabiriwe n’abarenga 1600, mu gihe byitezwe ko bashobora kwiyongera mu 2020.

Mu nama zikomeye zitezwe mu 2019 harimo izahuza abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika izwi nka “AFRICA CEO FORUM”. Iyi nama iri mu zagutse mu by’ubukungu ihuza abakomeye mu rwego rw’abikorera muri Afurika, ku nshuro yayo ya karindwi izabera mu Rwanda ku wa 25 na 26 Werurwe 2019.

Muri Gicurasi uyu mwaka, urutonde rw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA) rwashyize Umujyi wa Kigali ku mwanya wa gatatu muri Afurika nk’ahantu hakunzwe n’abategura inama mpuzamahanga.

Mu 2017 u Rwanda rwakiriye abashyitsi 28 308 bitabiriye inama bavuye ku 23 804 mu 2016.

Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjirije u Rwanda miliyoni 42 z’amadolari ya Amerika mu 2017, mu gihe uyu mwaka hitezwe miliyoni 74 z’amadolari.

2018-08-17
Editorial

IZINDI NKURU

MINICOM iraburira Abacuruzi bazamura ibiciro by’ibicuruzwa, bitwaje icyorezo cya Coronavirus

MINICOM iraburira Abacuruzi bazamura ibiciro by’ibicuruzwa, bitwaje icyorezo cya Coronavirus

Editorial 17 Mar 2020
Ibintu bitatu nibyo shingiro ry’ibyo tumaze kugeraho- Perezida Kagame

Ibintu bitatu nibyo shingiro ry’ibyo tumaze kugeraho- Perezida Kagame

Editorial 22 Jan 2020
Ikinyamakuru Africanews cyagize Perezida Kagame Umuyobozi w’Umwaka

Ikinyamakuru Africanews cyagize Perezida Kagame Umuyobozi w’Umwaka

Editorial 23 Dec 2018
Coronavirus: Imishahara y’abayobozi bakuru izavamo agera muri miliyari 2.5 Frw

Coronavirus: Imishahara y’abayobozi bakuru izavamo agera muri miliyari 2.5 Frw

Editorial 07 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriye Dr Dlamini wanyuzwe n’aho imyiteguro y’inama ya AU igeze
Mu Mahanga

Perezida Kagame yakiriye Dr Dlamini wanyuzwe n’aho imyiteguro y’inama ya AU igeze

Editorial 16 Jun 2016
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro
POLITIKI

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Editorial 26 Sep 2017
Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe
Mu Rwanda

Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe

Editorial 17 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru