• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Wari uzi ko Arsenal ari yo yasabye u Rwanda kurwamamaza ?

Wari uzi ko Arsenal ari yo yasabye u Rwanda kurwamamaza ?

Ubwanditsi 20 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Ukuri ku masezerano ya Arsenal n’u Rwanda kwagiye ahagaragara, nyuma y’amezi  make abantu benshi bibaza  inzira byanyuzemo kugira ngo ijambo “Visit Rwanda” ryandikwe ku mipira y’ikipe ikomeye nka Arsenal.

Umutwe w’inkuru ko “U Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal”yatunguye benshi ariko inavugisha abandi batagira ingano.

Havuzwe byinshi kuri ayo masezerano ndetse n’imiryango mpuzamahanga n’ibitangazamakuru bikomeye ku isi bishinja u Rwanda kwisumbukuruza, rugashora akayabo mu kwiyamamaza ku ikipe nka Arsenal.

Gusa uko ijambo “Visit Rwanda” ryakomezaga kwandikwa ku mbuga nkoranyambaga, haba ku banengaga cyangwa abashimaga icyo gikorwa, ni ko intego y’u Rwanda yo guteza imbere ubukerarugendo yagendaga igerwaho mu gihe gito amasezerano yari amaze asinywe.

Mu masaha 24 gusa amasezerano asinywe, abantu barenga miliyoni 1,7 bari bamaze gushakisha kuri internet ijambo u “Rwanda” na “Visit Rwanda” .

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Hategeka Emmanuel, mu gutangiza ku mugaragaro ubufatanye bwa Arsenal na Visit Rwanda

Ibyo byose ngo byerekana ko u Rwanda ari igihugu benshi bifuza kumenya, nk’uko Emmanuel Hategeka, umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yabitangarije mu Kiganiro “Rwanda beyond the Headlines” cya KT Radio.

Yagize ati “Dukorana na Arsenal ntabwo byagoranye, ubuyobozi bwayo bwaratwegereye kuko bakunda u Rwanda. Baratubwiye bati ‘ni iki twakorana kugira ngo tubafashe kumenyekana?’ ku bwanjye ntabwo ari igikorwa cyo kutwamamaza ahubwo ni amasezerano y’ubufatanye.”

Hategeka yemeza ko kumvikana ku masezerano bitigeze bigorana, kugira ngo u Rwanda rube igihugu cya mbere gisinyanye amasezerano na Arsenal mu bijyanye no kurwamamaza.

JPEG - 113.8 kb
Amasezerano y’u Rwanda na Arsenal yatunguye benshi kandi anavugisha benshi

Yakomeze ashimangira ko miliyoni 30 z’Amadolari u Rwanda rwishyuye Arsenal, mu gihe cy’imyaka itatu, ari amwe muyagenewe ibikorwa byo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

Ayo masezerano yasinywe binyuze mu kigo cya RDB gishinzwe gukurikirana ubucuruzi n’ubukerarugendo kizwi nka “Rwanda Convention Bureau”.

Ikipe ya Arsenal yatangiye kwambara imipira iriho ijambo “Sura u Rwanda (Visit Rwanda)”, ku buryo u Rwanda rukomeza kuza ku isonga mu kuba igihugu gisurwa kurusha uko byari bimeze.

Ayo masezerano yatangijwe ku mugaragaro ku itariki 22 Gicurasi 2018, ubwo Arsenal yamurikaga umwenda izakinana muri shampiyona itaha ya 2018/2019.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal Vinai Venkatesham, yavuze ko ayo masezerano yabashimishije kuko azatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana mu bucuruzi.

Ati “Iki gihugu cyateye imbere mu myaka mike ishize, ku buryo aya masezerano azafasha abantu benshi bakurikirana Arsenal bakarushaho kumenya iki gihugu kandi bitange umusaruro.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umupira wa Arsenal ku munsi urebwa n’abantu barenga miliyoni 35, bigatuma Arsenal iba imwe mu makipe akurikiranwa cyane ku isi.

2018-08-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Ubwanditsi 13 Sep 2024
Ishyari n’ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke.

Ishyari n’ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke.

Ubwanditsi 21 Jul 2021
Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi

Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi

Ubwanditsi 09 Jan 2018
Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa

Ubwanditsi 19 Apr 2018
Iradukunda Bertrand ukinira Township Rollers yo muri Botswana azamara ukwezi adakina kubera imvune
Amakuru

Iradukunda Bertrand ukinira Township Rollers yo muri Botswana azamara ukwezi adakina kubera imvune

Ubwanditsi 10 Dec 2021
Amafoto – Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024
Amakuru

Amafoto – Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024

Ubwanditsi 25 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru