• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umurinzi wa Bobi Wine yaburiwe irengero, igisirikare kirashinjwa kumushimuta

Umurinzi wa Bobi Wine yaburiwe irengero, igisirikare kirashinjwa kumushimuta

Editorial 27 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuryango Eddy Ssebuufu, umurinzi wa Bobi Wine urahangayitse nyuma y’iminsi itatu ishize aburiwe irengero mu buryo bwateye urujijo, ku mbuga nkoranyambaga havutse inkundura mu gushinja no kwamagana igisirikare cya Uganda ko cyamushimuse.

Inzego zishinzwe umutekano haba igisirikare na Polisi zahakanye zivuye inyuma iby’uko ari zo zashimuse umurinzi wa Depite Robert Kyagulanyi na we umaze iminsi mu buroko.

Umuryango wa Eddy Ssebuufu urashinja Leta ya Uganda kuba inyuma y’ibura ry’uyu mugabo w’ibigango ndetse n’abatabarika bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gushinja igipolisi n’abasirikare babarizwa mu mutwe urinda Perezida Museveni.

Chimpreports yatangaje ko, inshuti za hafi ndetse n’umuryango wa Ssebuufu barashimangira ko uyu murinzi wa Bobi Wine yashimuswe ku wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2018. Abamutwaye bivugwa ko ari abapolisi bo mu mutwe urwanira mu kirere, yafatiwe ahitwa Red Pocket Pub mu Mujyi wa Kampala.

Uyu mugabo ubusanzwe benshi bazi nka Eddy Mutwe ngo akimara gufatwa yinjijwe mu modoka yari hafi aho itegereje ihita igenda. Kuva icyo gihe kugeza ubu, nta muntu n’umwe uzi akanunu ku irengero rya Mutwe ndetse na telephone ze zigendanwa nta n’imwe iri ku murongo.

Polisi n’igisirikare batsembye bahakana ibibashinjwa ko ari bo bashimuse uyu mugabo. Gen.Muhoozi David we yabwiye itangazamakuru kuri iki Cyumweru ati “Kuki mwumva ko twata muri yombi umurinzi wa Bobi Wine?”

Iki kinyamakuru ariko gifite amakuru yizewe ashimangira ko Ssebuufu[Eddy Mutwe] yatawe muri yombi na polisi ya Uganda ku mpamvu zitasobanuwe. Umwe mu b’imbere mu mutwe wa polisi wafashe uyu mugabo yemeza ko ‘bamubitse igihe gito’.

Eddy Mutwe yari yaherekeje Bobi Wine muri Arua ku itariki ya 13 Kanama 2018 ari nabwo habereye imyigaragambyo yasojwe no gufungwa kw’uyu mudepite na bagenzi be biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Ibitaro bya Rubaga byandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda bimumenyesha ko Depite Zaake wafunganwe na Bobi Wine yagize ubumuga bwa burundu

2018-08-27
Editorial

IZINDI NKURU

Tanzania yirukanye abimukira barimo Abanyarwanda

Tanzania yirukanye abimukira barimo Abanyarwanda

Editorial 10 Jan 2018
Gen. Tumukunde yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Gen. Tumukunde yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Editorial 16 Mar 2020
Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Editorial 04 Jul 2018
Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Editorial 30 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25
INKURU NYAMUKURU

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25

Editorial 07 Apr 2020
Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura
IMIKINO

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Editorial 02 Jan 2017
Ibyo impuguke zivuga ku ifaranga rimwe rya Afurika nyuma yo kwemeza isoko rusange
UBUKUNGU

Ibyo impuguke zivuga ku ifaranga rimwe rya Afurika nyuma yo kwemeza isoko rusange

Editorial 10 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru