• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Gen Kale Kayihura na we yarekuwe by’agateganyo

Uganda: Gen Kale Kayihura na we yarekuwe by’agateganyo

Editorial 28 Aug 2018 ITOHOZA

Nyuma ya Bobi Wine warekuwe ejo, mu rundi rubanza rwavuzweho cyane muri Uganda uyu munsi urukiko rwa gisirikare rwa Makyinde rumaze gutangaza ko rurekuye by’agateganyo General Kale Kayihura kugira ngo akurikiranwe adafunze. Uyu mugabo aregwa ibyaha birimo kohereza i Kigali impunzi zashinjwaga ibyaha n’u Rwanda.

Abantu benshi cyane biganjemo abo mu muryango we bari babyukiye ku rukiko rwa gisirikare rwo ku kigo cya Makyinde i Kampala nk’uko bivugwa n’umunyamakuru wa  PMLDaily wari mu rubanza.

General Edward Kalekezi Kayihura areregwa ibyaha bibiri; kunanirwa kurinda intwaro ashinzwe zikagera mu basiviri ndetse no gufasha koherereza u Rwanda impunzi rwashakaga zari zarahungiye muri Uganda.

Gen Kayihura yahaye Urukiko impamvu 11 zituma akwiye kurekurwa agakurikiranwa adafunze, ubu amaze amezi arenga abiri afunze.

Mu mpamvu yatanze harimo iz’uko ku myaka 62 afite ibibazo by’uburwayi busabwa gukurikirana byihariye, ko ari we wenyine uhahira urugo rwe, ko afite iwe hazwi atahunga ubutabera, kuba atanga ingwate n’abishingizi bazwi no kuba atarigeze aregwa cyangwa akatirwa n’urukiko mbere.

Abamwishingira yatanze ni Maj. Gen. James Mugira na Maj. Gen. Sam Kavuma bombi bafite imirimo yo hejuru mu ngabo za Uganda na mubyara we Depite Rosemary Tumusime. Bose bari mu rukiko.

Uyu munsi abantu bari bitabiriye uru rubanza ari benshi

Uyu munsi abantu bari bitabiriye uru rubanza ari benshi

Gen Kale Kayihura ashinjwa kugira uruhare mu kohereza bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda zaregwaga ibyaha barimo Lieutenant Joel Mutabazi .

Ubushinjacyaha bwavuze ko Gen Kayihura hakurikijwe uburemere bw’ibyaha aregwa adakwiye kurekurwa by’agateganyo kuko ashoborano gutoroka ubutabera.

Lt Joel Mutabazi yahoze ari mutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu nyuma aza gutoroka  igisirikare ajya Uganda, aza gufatirwayo yoherezwa mu Rwanda.

Nyuma yo kumva impande zombi Urukiko rwafashe umwanya maze ruragaruka rutangaza ko Kayihura arekuwe by’agateganyo akazakurikiranwa adafunze.

2018-08-28
Editorial

IZINDI NKURU

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Editorial 28 Jul 2017
PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu kazu k’imbwa

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu kazu k’imbwa

Editorial 31 Mar 2017
­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

Editorial 23 Apr 2025
Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)

Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)

Editorial 19 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rev. Karuranga yavuze ku ’gatsiko k’abanzi b’u Rwanda’ badurumbanyije ADEPR ya Uganda
INKURU NYAMUKURU

Rev. Karuranga yavuze ku ’gatsiko k’abanzi b’u Rwanda’ badurumbanyije ADEPR ya Uganda

Editorial 22 May 2019
U Rwanda rwihanganishije Israel yabuze Shimon Peres wayiyoboye
Mu Mahanga

U Rwanda rwihanganishije Israel yabuze Shimon Peres wayiyoboye

Editorial 28 Sep 2016
Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo
Amakuru

Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo

Editorial 22 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru