Perezida Paul Kagame yakuriye inzira ku murima umuntu wese wigamba ko adashobora gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera igitutu runaka ko yibeshya.
Yabitangaje agendeye ku biherutse gutangazwa na Ingabire Umuhoza Victoire wahawe imbabazi nyuma y’uko yari yahanishijwe igifungo cy’imyaka 15. Ingabire yari amazemo imyaka umunani ariko nyuma yo gusaba imbabazi aza gufungurwa.
Akigera hanze yagiranye ikiganiro n’igitangazamakuru cy’Abongereza BBC, ahita yigarama ibyo kuba yarasabye imbabazi kugira ngo afungurwe. Yagize ati “Ntabwo nari gusaba imbabazi kuko nta cyaha nakoze cyatumye mfungwa.”
Ingabire yakatiwe kubera ubutabera bwamuhamije icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi abaza ati “Nabonye urwibutso rw’Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko sinabonye urw’Abahutu nabo bishwe.”
Icyo gihe yari aje mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2010 ariko ubutabera buhita butangira kumukurikirana kuri ayo magambo kugeza akatiwe. Yaje kwandikira Perezida asaba imbabazi ngo afungurwe, ariko ubusabe bwe buza kwemezwa muri Nzeri 2018, nyuma y’isuzuma ry’imitwarire yagaragaje muri Gereza.
Perezida Kagame wagaragaje ko atishimiye iyo myitwarire, yaburiye uwo ari we wese utekereza ko adashobora gukurikiranwa kubera igitutu ko yibeshya.
Yagize ati “Ukabona umuntu ngo njyewe ntaho nasabye imbabazi cyangwa ngo sinasaba imbabazi, ngo buriya baturekuye kubera igitutu. Igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho wajya kwisanga wasubiyemo.
“Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko igitutu atari cyo gikora hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzerera kuko nta kindi uzakorayo.”
Perezida Kagame yabitangaje ubwo yarahizaga abadepite 80, bagiye kwinjira muri manda nshya y’inteko yatangiye none ikazasoza muri 2023.
Muri uyu muhango kandi Perezida Kagame yavuze ko nta mutungo wa leta cyangwa ibikorwa bya guverinoma byagenewe abaturage bizongera kuba impfabusa, kuko uzajya agira uruhare mu idindira ryabyo cyangwa imikorere mibi azajya abiryozwa.
GSE
Akabaye icwende ntikoga ngo kanoge. N’iyo kanoga kandi ntikashira umunuko. Ko akumbuye vuba se aho yar ari!
Ucira areba hejuru amugarukaho.
kibonge
ubusekoko ingabire akakanya yiyibagije imbabazi ahawe na nyakubawa president wa repubulika y’urwanda agenda yigamba ko ntacyaha yakoze yaretse akazana ibitekerezo bizima akareka kwishira hejuru tugafatikanya tukiyubakira urwa tubyaye dusenyera kumugozi umwe tunashimira perezida w’urwanda ko akomeje kwesa imihigo mukubanisha neza abanyarwanda .