• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Kivu, isibaniro ry’intambara ikomeye ya Afurika itaribagirana

Kivu, isibaniro ry’intambara ikomeye ya Afurika itaribagirana

Editorial 06 Oct 2018 ITOHOZA

Intara za Kivu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zimaze imyaka igera kuri 24 mu ntambara z’urudaca, aho usanga muri izi ntara iya Kivu y’Amajyepfo n’iya Kivu y’Amajyaruguru, buri munsi habera ubwicanyi, gufata ku ngufu n’ubundi bugizi bwa nabi bugirwamo uruhare n’imitwe y’inyeshyamba.

Dusubire inyuma mu ntambara zabereye mu burasirazuba bwa Congo mu bice byegereye ibihugu by’ibituranyi nk’U Rwanda, U Burundi na Uganda.

Imyaka 24 y’amakimbirane adashira

Aka karere ka Kivu bivugwa ko karuta igihugu cya Portugal mu bunini kisanze mu bibazo mu 1994 ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yatumye abahigwaga cyane bisanga bambutse umupaka bahungira muri Kivu. Aba bakurikiwe n’ibihumbi byinshi by’impunzi ziganjemo izo mu bwoko bw’Abahutu nyuma y’aho abayobozi babo birukaniwe ku butegetsi n’ingabo zari iza RPA.

Ibi byatumye intara za Kivu zihinduka indiri z’inyeshyamba ndetse n’ubuhungiro bw’umubare munini w’impunzi.

Perezida Mobutu Sese Seko, wayoboye Zaire yaje guhinduka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1966 kugeza mu 1997 ngo muri za 80 yigeze kwangisha abaturage ba Kivu abimukira b’Abanyarwanda.

Ibi byaje gukurikirwa n’intambara 2 zikomeye zatangiriye muri Kivu ziza gukwira mu gice kinini cya Congo hagati y’1996 n’1997 ndetse no kuva mu 1998 kugeza mu 2003.

Intambara ikomeye ya Afurika

Mu ntambara ya mbere, u Rwanda rwashyigikiye umutwe wari ukuriwe na Laurent Desire Kabila mu guhirika umunyagitugu Mobutu Sese Seko, wahiritswe mu 1997. U Rwanda rukaba rwarinjiye muri Congo rugamije no guca intege abasize bakoze jenoside mu Rwanda ndetse bari mu myiteguro yo kongera gutera igihugu.

Ariko, ibihumbi byinshi by’abaturage b’impunzi nibyo byahahuriye n’ibyago.

Akigera ku butegetsi, Kabila yihindukanye U Rwanda na Uganda byamufashije kugera ku butegetsi ahita yirukana ingabo z’ibi bihugu zari zikiri muri Congo, haduka Intambara ya 2 ya Congo.

Iyi ntambara yaje guhuriramo ibihugu 9 bya Afurika ndetse n’imitwe y’inyeshyamba isaga 20, aho bivugwa ko abantu basaga miliyoni 5 bazize iyi ntambara, ibyorezo cyangwa bakazira inzara.

Abanyamateka niho bahereye bita iyi ntambara Intambara Ikomeye ya Afurika (The Great War of Africa).

Inyeshyamba n’ubwicanyi

Imirwano yo muri Kivu yarakomeje kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nubwo bitari ku rwego nk’urwa mbere, hazamuka ifatwa ku ngufu n’amakimbirane ashingiye ku moko. Nk’uko byemezwa na Congo Research Group, umushinga w’inyigo wa Kaminuza ya New York, kuri ubu ngo muri kivu zombi habarizwa imitwe yitwaje ibirwanisho igera ku 134 nk’uko iyi nkuru dukesha France 24 ikomeza ivuga.

Umwe muri iyi mitwe ni Allied Democratic Forces (ADF) ugizwe ahanini n’inyeshyam ba z’Abagande bo mu idini ya Islam ukomeje gushinjwa ubwicanyi bukabije muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko muri Beni.

Iki gice cya Congo kandi gikomeje no kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola, ibitero by’abitwaje ibirwanisho bakomeje kubangamira imirimo y’ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS. Iki cyorezo kimaze kwibasira Congo inshuro 10 mu mateka ubwo giheruka cyahitanye abantu bagera ku 100 uhereye muri Kanama mu burasirazuba bwa Kivu y’Amajyaruguru.

Amabuye y’agaciro y’amaraso

Bivugwa ko imitwe myinshi y’inyeshyamba iba ihanganye ipfa ubucukuzi n’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bita ay’amaraso yiganjemo Zahabu, Coltan, na Gasegereti bivugwa ko aba akenewe cyane mu nganda zikora ibijyanye n’itumanahaho.

Kivu kandi inakungahaye ku buhinzi n’amashyamba.

2018-10-06
Editorial

IZINDI NKURU

RIB Iravuga Ko Abantu 15 Batawe Muri Yombi Bakekwaho Amanyanga Mu Matora

RIB Iravuga Ko Abantu 15 Batawe Muri Yombi Bakekwaho Amanyanga Mu Matora

Editorial 08 Sep 2018
Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi Egide Kayitasire wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi Egide Kayitasire wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru

Editorial 10 Jun 2017
General Aloys Nzabampema uyoboye FNL irwanya Leta y’ u Burundi, yarusimbutse

General Aloys Nzabampema uyoboye FNL irwanya Leta y’ u Burundi, yarusimbutse

Editorial 13 Apr 2019
Impamvu Kayumba akomeje kuba umwizerwa wa Museveni

Impamvu Kayumba akomeje kuba umwizerwa wa Museveni

Editorial 28 Jan 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru