• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Editorial 08 Oct 2018 UBUKUNGU

Perezida Kagame yavuze ko Imana yahaye umugabane wa Afurika ubukire n’ubwenge bwo kububyaza umusaruro urenzeho, yibaza impamvu abawutuye basubira inyuma bakajya kuyigondoza bayisaba ubundi bufasha.

Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatanu ubwo yakiraga urubyiruko rw’abakorerabushake b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bamaze ibyumweru bibiri mu Rwanda bahugurwa ku bukorerabushake.

Aba bakorerabushake 90 baturuka mu bihugu 45 bya Afurika, barimo n’Abanyarwanda 15. Barahugurwa mbere yuko boherezwa mu bindi bihugu by’Afurika gukoramo imirimo y’ubukorerabushake.

Perezida Kagame uyoboye AU, yabwiye uru rubyiruko ko rwifitemo ubushobozi bwo kuba icyo rwifuza cyose, arwibutsa ko rushobora gutanga umusanzu kugira ngo igihugu ndetse n’umugabane warwo utere imbere nk’uko byifuzwa.

Yavuze ko rudafite inzitizi nyinshi nk’uko rubyibwira kuko Imana yahaye Afurika ubukungu bwinshi, ahubwo igikenewe akaba ari urubyiruko rutekereza kandi rukora mu buryo butandukanye kandi bwiza kurenza uko bisanzwe.

Ati “Imana yaduhaye buri kimwe cyo gukoresha; umugabane ukize n’ubwenge bwo gukora ibirenzeho ariko kuki nka Afurika dukomeza gusubira inyuma tugasaba Imana kudufasha?”.

Perezida Kagame kandi yabwiye urubyiruko ati “Mureke gutuma Afurika igaragara nk’umugabane wavumwe. Imana yaduhaye ibirenze ibyo yahaye abandi. Nibidutere ishema kandi dukoreshe uwo mutungo kamere”.

Yakomeje abwira uru rubyiruko ko ‘Icy’ingenzi cyane kuri rwo nk’abayobozi b’uyu munsi n’ejo hazaza, ari ukumva ko mugomba kubyaza umusaruro amahirwe mufite kandi mugahangana n’imbogamizi zose kugira ngo zitabazitira’.

Perezida Kagame yavuze ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, avuga ko buri cyose abanyarwanda bakinyuzemo ariko ibibi babivomyemo imbaraga z’ibyiza bituma baba abantu beza kuruta uko bari bameze mu mateka yashize.

Ati “Ntakidasanzwe twakoze nk’u Rwanda. Niba twarabashije gukemura ibibazo byacu ubwacu, bivuze ko n’abandi ku Isi babishobora. Nk’urubyiruko ntimuzigere muteshuka ku ntego kubera ibibazo”.

Yakomeje agira ati “Hari ibibazo byihariye ku mugabane wacu ariko uko dukora cyane, dushyira hamwe niko tugira imbaraga zo gukemura ibyo bibazo. Iki ni igitekerezo cya Afurika Yunze Ubumwe ndetse kigomba kuba ihame ribagenga nk’urubyiruko rw’Abanyafurika”.

Perezida Kagame yakomoje ku bukorerabushake uru rubyiruko rugiye kujyamo, avuga ko ari amahitamo, abasaba kudashyira imbere inyungu zabo bwite ahubwo bakayoborwa n’inyungu rusange nk’uko ariyo ntego yaranze urubyiruko rwa FPR Inkotanyi ubwo rwajyaga mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Uru rubyiruko rwageze mu Rwanda tariki 24 Nzeri 2018 bakazasoza tariki 10 Ukwakira 2018, babanje kwitabira Youthconnekt Africa Summit iteganyijwe hagati ya tariki 8-10 Ukwakira 2018.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rufite ibishoboka byose ngo ruteze imbere umugabane wa Afurika

Urubyiruko rugera kuri 90 rwaturutse mu bihugu 45 bya Afurika ruri mu mahugurwa arutegurira kuba abakorerabushake ba AU

Uru rubyiruko rurimo abanyarwanda 15

2018-10-08
Editorial

IZINDI NKURU

Uko  imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Uko imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Editorial 27 Aug 2018
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku 10.6% mu gihembwe cya mbere cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku 10.6% mu gihembwe cya mbere cya 2018

Editorial 18 Jun 2018
Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye  kwakira Perezida Kagame

Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye kwakira Perezida Kagame

Editorial 01 Jun 2018
RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

Editorial 26 Jul 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Sunday
    October 16, 20183:01 pm -

    He is ignorant. He now calls him self God!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yerekanye isomo abandi banyafurika bakura k’u Rwanda
Mu Mahanga

Kagame yerekanye isomo abandi banyafurika bakura k’u Rwanda

Editorial 18 Mar 2016
Ibyabaye Kuri Bobi Wine Bigaragaza Ko Besigye Ari Umwe Mu Mishinga Ya Museveni- Ykee Benda
Mu Mahanga

Ibyabaye Kuri Bobi Wine Bigaragaza Ko Besigye Ari Umwe Mu Mishinga Ya Museveni- Ykee Benda

Editorial 21 Aug 2018
Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina birashoboka-Intumwa yihariye y’umuryango w’Abibumbye
Mu Mahanga

Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina birashoboka-Intumwa yihariye y’umuryango w’Abibumbye

Editorial 18 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru