• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Mboweni uri mu bafasha Kagame kuvugurura AU yagizwe Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo

Mboweni uri mu bafasha Kagame kuvugurura AU yagizwe Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo

Editorial 10 Oct 2018 UBUKUNGU

Tito Mboweni uri mu itsinda rifasha Perezida Paul Kagame gukora amavugurura mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yagizwe Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo, asimbuye Nhlanhla Nene weguye.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko Mboweni wigeze kuba Guverineri wa Banki Nkuru ya Afurika y’Epfo, ari we ugomba kuba Minisitiri w’Imari mushya.

Perezida Ramaphosa yabwiye itangazamakuru ati “Nyuma y’ukwegura kwa Nene, nafashe umwanzuro wo kugira Tito Mboweni Minisitiri w’Imari guhera aka kanya.”

“Nk’umuntu wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru na mbere yaho akaba yarabaye Minisitiri w’umurimo, Mboweni arazana muri uyu mwanya ubunararibonye bwinshi mu bijyanye n’imari, politiki y’ubukungu n’imiyoborere.”

Mboweni yabaye Minisitiri w’Umurimo ku butegetsi bwa Nelson Mandela.

Nhlanhla Nene yeguye kuri uyu wa Kabiri nyuma y’amagambo menshi yazamuwe n’abaturage bashingiye ku mbabazi yasabye mu cyumweru gishize, kubera inama z’urudaca yagiranye n’umuryango w’abaherwe b’Abahinde ba Gupta, abasanze iwabo.

Uyu muryango ushinjwa kuba inyuma y’ibyemezo byinshi by’ubukungu muri Afurika y’Epfo ndese n’ishyirwa mu myanya ry’abayobozi batandukanye, cyane ku bwa Perezida Jacob Zuma.

Yeguye nyuma y’uko amashyaka akomeye muri Afurika y’Epfo yanze imbabazi yasabye, ku biganiro yagiranye n’umuryango wa ba Gupta hagati ya 2010 na 2014, guhera ubwo yari yungirije Minisitiri w’imari n’igihe ari Minisitiri ku bwa Perezida Zuma.

Ikinyamakuru Sunday Times cyatangaje ko ubwo yongeraga kugirwa Minisitiri muri Gashyantare uyu mwaka na Perezida Ramaphosa, Nene atigeze amwerurira ko yagirane inama zirindwi na ba Gupta akiri muri guverinoma ya mbere.

Byari biteganyijwe ko Nene yagombaga kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari y’igihe giciriritse, kuwa 24 Ukwakira.

Inshingano nshya yahawe zishimiwe na bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda bazi Mboweni, kubera akazi gakomeye afatanya na Perezida Paul Kagame muri AU.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi yamushimiye ku nshingano nshya yahawe.

Mu bamushimiye bamwifuriza imirimo myiza kandi harimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo.

2018-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

Editorial 23 Jan 2017
Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Editorial 14 Jan 2020
Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%

Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%

Editorial 27 Feb 2018
Qatar yegukanye 60% mu mushinga wa miliyari $1.3 wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

Qatar yegukanye 60% mu mushinga wa miliyari $1.3 wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

Editorial 10 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Frank Habineza na we yemeye ibyavuye mu matora
Mu Rwanda

Frank Habineza na we yemeye ibyavuye mu matora

Editorial 05 Aug 2017
Kenya ibintu byasubiye irudubi  nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga
Mu Mahanga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Editorial 11 Oct 2017
Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro
Mu Mahanga

Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro

Editorial 26 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru