• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Kinshasa: Abarwanya Leta ya Kabila bateguye imyigaragambyo idasanzwe

Kinshasa: Abarwanya Leta ya Kabila bateguye imyigaragambyo idasanzwe

Editorial 25 Oct 2018 POLITIKI

Umwe mu bakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi, atangaza ko imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu iteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2018, yamaze kwemererwa kubera mu murwa mukuru Kinshasa.

Ni imyigaragambyo yo kwamagana imashini zo gutoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafite ubwoba ko zakwifashishwa mu gukora uburiganya mu matora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

Vital Kamerhe, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu akaba n’umwe mu bakandida-perezida 21, aganira na AFP, yavuze ko abahagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi batumijwe mu nama n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’i Kinshasa ku wa Gatatu.

Yavuze ko yari inama yo gutegura uko umutekano uzacungwa mu gihe cy’iyo myigaragambyo. Kamerhe yagize ati “Tuzakora imyigaragambyo itari bwabeho mu rwego rwo kugaragariza amahanga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi dushaka ko amatora abaho ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri, ariko akaba amatora yo kwizerwa, akozwe mu bwisanzure kandi anyuze mu mucyo.”

Emmanuel Akweti, umuyobozi wo mu nzego z’ibanze i Kinshasa, yemeje ko koko inama yo gutegura imyigaragambyo yo ku wa Gatanu y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yabaye.

Umwuka w’ubushyamirane ukomeje kwiyongera muri Congo mbere y’amatora ya perezida  yagiye atinzwa ateganyijwe mu kwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

Ni amatora yo gutora usimbura Perezida Joseph Kabila wageze ku butegetsi mu mwaka wa 2001, wagezeho akava ku izima  ko ataziyamamaza  uyu mwaka kubera kotswa igitutu n’amahanga.

Mu kwezi gushize kwa cyenda, Bwana Kabila yasezeranyije inteko y’Umuryango w’Abibumbye ko aya matora ya perezida azaba nta gisibya kandi akaba mu buryo bwo kwizerwa.

Abanenga Perezida Kabila bafite impungenge ko ashaka gutuma Emmanuel Ramazani Shadary, yahisemo nk’uwamusimbura akaba yaranahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, adahura n’ihatana rikomeye mu matora.

Bakomeza bavuga ko bafite ubwoba ko izo mashini zo gutoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga zakorewe muri Koreya y’Epfo zizafasha mu gukora uburiganya mu matora.

Abategetsi b’akanama k’amatora ka Congo bavuga ko izo mashini zizagabanya amafaranga yo kwifashisha mu bikorwa by’amatora kandi zikarwanya uburiganya.

Ibihugu by’i Burayi na Amerika biri gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Congo mbere y’amatora, mu gihe iki gihugu gikize ku mabuye y’agaciro cyakolonijwe n’u Bubiligi kiri kugerageza kugira isimburana ku butegetsi rya mbere rikozwe mu mahoro kuva cyakwigenga mu mwaka wa 1960.

Ibikorwa by’umutekano mucye birakomeje mu bice bimwe byo mu burasirazuba bw’iki gihugu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho imitwe y’inyeshyamba ihanganye n’ingabo za Leta.

Abakuru b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yagiye acikamo ibice, bitezwe guhurira mu nama muri iki cyumweru i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, bagamije kwishyira hamwe ngo bashyigikire umukandida umwe utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ni nyuma yaho abakomeye mu bakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari bo Jean-Pierre Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaza no kuba Visi Perezida wa Congo  na Moïse Katumbi wahoze ari umukuru w’Intara ya Katanga, bangiwe kwiyamamaza n’akanama k’amatora.

2018-10-25
Editorial

IZINDI NKURU

Gabon: Umuhungu wa Perezida Ali Bongo yagizwe umuhuzabikorwa muri Perezidansi

Gabon: Umuhungu wa Perezida Ali Bongo yagizwe umuhuzabikorwa muri Perezidansi

Editorial 06 Dec 2019
U Rwanda  rwamaganye ibivugwa ko rwigeze ruganira n’u Burundi mu ibanga

U Rwanda rwamaganye ibivugwa ko rwigeze ruganira n’u Burundi mu ibanga

Editorial 27 Aug 2018
Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Editorial 06 Nov 2017
‘Twaba twihuse gucira urubanza Trump, gusa ntitwarerwa nk’abana’ – Kagame

‘Twaba twihuse gucira urubanza Trump, gusa ntitwarerwa nk’abana’ – Kagame

Editorial 08 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Editorial 31 May 2016
Urugendo rwa Dubai-Kigali muri RwandAir rwimuriwe i Entebbe
UBUKERARUGENDO

Urugendo rwa Dubai-Kigali muri RwandAir rwimuriwe i Entebbe

Editorial 11 Oct 2018
Menya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bafite imitekerereze icuramye
INKURU NYAMUKURU

Menya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bafite imitekerereze icuramye

Editorial 16 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru