• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mahoro ku Isi mu Bufaransa

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mahoro ku Isi mu Bufaransa

Editorial 11 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame ari i Paris mu Bufaransa aho yitabiriye Inama yiga ku Mahoro ku Isi iteganyijwe gutangira kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ugushyingo 2018.

Umukuru w’Igihugu yageze mu Bufaransa ku wa 10 Ugushyingo 2018.

Ni urugendo rwa mbere ahakoreye kuva Mushikiwabo Louise atorewe kuba Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Azatangirira imirimo ye i Paris muri Mutarama 2019.

Inama yiga ku Mahoro itegerejwemo abayobozi bakomeye ku Isi barenga 600. Barimo Perezida wa Amerika, Donald Trump; Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau n’abandi.

Iritabirwa n’abayobozi mu by’imiyoborere myiza mu nzego zikomeye ku Isi barimo n’abafata ibyemezo muri G7, G20, abo mu Muryango w’ibihugu byihuta mu Iterambere ry’Ubukungu uzwi nka “BRICS”, uw’Ubufatanye mu bukungu, OECD.

Abayitabira biteganyijwe ko bazasoza bamuritse imishinga 150 igaragaza ingamba zafatwa mu kunoza imiyoborere.

Iyi nama ibera kuri Grande Halle de La Villette i Paris izasozwa ku wa 13 Ugushyingo 2018. Iratangizwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Irabanzirizwa n’umuhango wo kwibuka imyaka 100 ishize Intambara ya Mbere y’Isi irangiye. Yashyizweho akadomo ku wa 11 Ugushyingo 1918, nyuma y’amasezerano yo guhagarika imirwano yiswe “Armistice.”

Mu myaka ine yamaze yaguyemo abarenga miliyoni icyenda, barimo Abafaransa miliyoni 1,4; yasize abagera 600 000 bapfakaye mu gihe abarenga miliyoni babaye imfubyi.

Mu bikorwa byo kwibuka imyaka 100 ishize Intambara ya Mbere y’Isi irangiye, Guverinoma y’u Bufaransa iranatangiza bwa mbere Inama yiga ku Mahoro “Paris Peace Forum.”

Iyi nama izajya iba buri mwaka, izita ku bitekerezo n’ingamba ku mishinga yihariye ijyanye n’imiyoborere myiza ku Isi.

Yibanda ku ngingo eshanu zirimo amahoro n’umutekano, ibidukikije, iterambere, ikoranabuhanga rishya n’ubukungu budaheza.

2018-11-11
Editorial

IZINDI NKURU

Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa

Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa

Editorial 10 Jan 2019
Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 01 Apr 2019
Col. Ngabo Janvier wamenyekanye nka Javel yahitanywe n’ibikorwa bya gisirikari bya FARDC Ahita ahasiga ubuzima

Col. Ngabo Janvier wamenyekanye nka Javel yahitanywe n’ibikorwa bya gisirikari bya FARDC Ahita ahasiga ubuzima

Editorial 28 Dec 2020
Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye

Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye

Editorial 02 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.
Amakuru

Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.

Editorial 18 Oct 2022
Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya
Mu Rwanda

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

Editorial 21 Jun 2017
Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0
Amakuru

Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0

Editorial 11 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru