• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»Club Africain yageze mu Rwanda yahize gusezerera APR FC

Club Africain yageze mu Rwanda yahize gusezerera APR FC

Ubwanditsi 26 Nov 2018 IMIKINO

Club Africain yo muri Tunisia yageze mu Mujyi wa Kigali aho ije gutangira urugendo rw’igikombe cya CAF Champions League ihangana na APR FC.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018 iyi kipe yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n’indege ya Turkish Airlines yahageze saa 01:15.

Iyi kipe igizwe n’abantu 30 yageze mu Rwanda ifite icyizere cyo kuhakura amanota atatu mu mukino bazahanganamo na APR FC kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 mu ijonjora ry’ibanze ry’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League, umukino ubanza uzabera kuri Stade ya Kigali.

Chiheb Ellili utoza Club Africain yabwiye Itangazamakuru  ko ikibazanye mu Rwanda atari umusaruro mwiza ahubwo ari ugutsinda byanze bikunze.

Ati “Twakiriwe neza aha mu Rwanda kandi birafasha abakinnyi banjye bakiri bato kwitegura neza umukino. Tuzi neza ikipe tuzahangana nayo, ni ikipe izi guhererekanya umupira kandi ikina umukino unogeye ijisho. Ntekereza ko nabo bazi aho dukomeye n’aho dufite integer nke. Si umukino uzaba woroshye ariko kuko turi ikipe ikomeye kurushaho tuje hano gushaka amanota atatu yose si umusaruro mwiza gusa.”

Uyu mutoza yasubiyemo inshuro nyinshi ko ashimira uburyo ikipe ye yakiriwe mu Rwanda kuko mu baje kuyakira harimo n’umukozi wa FERWAFA ushinzwe amarushanwa Nzeyimana Félix.

Biteganyijwe ko iyi kipe yo muri Tunisia izakora imyitozo kuri stade regional ya Kigali, ikibuga kizakira umukino kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ugushyingo 2018 saa 15:30.

2018-11-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubwo batsindaga Police FC, Khadime wa Rayon Sports yatahanye asaga ibihumbi 280 Frw abandi babona ibihumbi 230 Frw

Ubwo batsindaga Police FC, Khadime wa Rayon Sports yatahanye asaga ibihumbi 280 Frw abandi babona ibihumbi 230 Frw

Ubwanditsi 06 Jan 2025
Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Ubwanditsi 26 Jun 2021
Ikipe ya Rayon Sports yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo

Ikipe ya Rayon Sports yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 17 Mar 2018
Uko Messi yafashije FC Barcelone kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne

Uko Messi yafashije FC Barcelone kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne

Ubwanditsi 29 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Bizimana yagaragaje uburyo mu ngabo z’Abafaransa zari muri Zone Turquoise hari harimo ibirara
POLITIKI

Dr Bizimana yagaragaje uburyo mu ngabo z’Abafaransa zari muri Zone Turquoise hari harimo ibirara

Ubwanditsi 03 Feb 2020
Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu
Amakuru

Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Ubwanditsi 23 Oct 2021
Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage
ITOHOZA

Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Ubwanditsi 09 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru