• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Umupolisi mukuru yarashe umugore we ahita apfa, amuziza ko yamubujije kurarana n’indaya mu nzu

Burundi: Umupolisi mukuru yarashe umugore we ahita apfa, amuziza ko yamubujije kurarana n’indaya mu nzu

Ubwanditsi 07 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Uyu mu polisi mukuru uzwi ku izina rya Major  Nduwimana Prime arashinjwa kwica umugore we amurashishije imbunda y’akazi ya Pisitoli, nyuma y’amakimbirane bari bagiranye.

Nduwimana yarashe umugore we mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018, mu rugo rwabo ruri i Kajiji, Komini Muha, mu mujyi wa Bujumbura. Abaturanyi bakaba bavuga ko yamurashe isasu ryamwishe ubwo yari asohotse mu nzu yiruka ahunga.

Aya makuru avuga ko  uyu mu Polisi Major primé yarashe uyu mugore we ahetse umwana,  uwo mugore yahise  yitaba Imana, umwana arakomereka cyane. Uyu mwana  akaba ari kuvurirwa muri  MSF, uyu muryango wari ufite  abana batandatu.

Aba ni abana basigaye mu gahinda nyuma y’urupfu rwa nyina

Nyirabayazana  w’ubu bwicanyi ni uko  uyu mugore yabujije umugabo we  Major prime ko atararana  n’indaya yari yazanye mu nzu babamo, bivugwa ko uyu mu Polisi nyuma yo gukora ibara yaje gutabwa muri yombi bigoranye.

Umwe mu baturanyi wabo yagize ati “Ni muri Kajiji, iruhande yo ku musigiti niho yamurasiye,  yari umugore we,  yatangiye kumurasira mu nzu ariko ayanyuma yayamurashe yiruka; ni ukuvuga ngo yitwa Nduwimana Prime”

Mu burundi hamaze igihe hari ubwicanyi nk’ubu bwa kinyamanswa, ari nabyo Komisiyo ya Loni muri raporo yayo yagaragaje ko muri icyo gihugu hari ihonyorwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu.

Aho kugirango Leta n’abayobozi bayo bikubite agashyi, ahubwo  Leta,yahisemo kwirukana burundu  iyi Komisiyo n’ubundi yari isanzwe yarahagaritswe by’agateganyo kuva mu mwaka wa 2016.

Tariki 5 Ukuboza nibwo u Burundi bwandikiye ibaruwa Umuhuzabikorwa wa Loni i Bujumbura, bumusaba kumenyesha abamukuriye i Genève gufunga ibiro y’iyo Komisiyo.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangarije AFP ko iyo Komisiyo n’abakozi bayo, bahawe amezi abiri bakaba bavuye ku butaka bw’u Burundi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye, yabwiye Jeune Afrique ko nta mpamvu y’uko iyo Komisiyo ikomeza kuba ku butaka bw’icyo gihugu.

Umwe mu bakozi ba Loni yabwiye AFP ko u Burundi busa n’uburi gushyira ku ruhande umuntu wese utumva ibintu nkabwo.

Ni nyuma y’iminsi mike iyo Leta yanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yagombaga gufata umwanzuro ku biganiro bihuza Abarundi.

Iki gihugu kandi mu Ukwakira 2016 cyivanye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, nyuma y’uko rutangije iperereza ku bwicanyi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bivugwa mu Burundi kuva mu 2015.

 

2018-12-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame Ni Umwe Mu Bakuru B’ibihugu Bitabiriye Umuhango W’irahira Rya Perezida Mnangagwa – Amafoto

Perezida Kagame Ni Umwe Mu Bakuru B’ibihugu Bitabiriye Umuhango W’irahira Rya Perezida Mnangagwa – Amafoto

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika

Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika

RUSHYASHYA 28 Mar 2026
Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!!

Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!!

Ubwanditsi 01 Feb 2021
Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Jul 2024

5 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    December 7, 20183:44 pm -

    ARIKO SE MWAZADUHA IKENGERANYO
    KUBAGABO BARASA ABAGORE BABO MU AMERICA,UBUFARANSA,UBWONGEREZA
    NA ITALIE !!NIBA UMUGABO CYANGWA UMUGORE ASHORA KWICA UMUGABOWE
    NUHONYERA AGATEKA KAZINA MUNTU????!!!!MWAJYIYE MWANDIKA KINYAMWUGA??
    MWABAYE IKINYAMAKURU WAMATIKU !!MWANDIKA BYISHI BIBI
    KU UGANDA NUBURUNDI ??UGANDA NUBURUNDI NTAKIZA KIBAYO!!!ESE
    MU RWANDA NTABWICANYI BUHABA MUMIRYANGO NTIBASUBIRANO ,BAKICANA.

    Subiza
  2. Emmy
    December 7, 20185:30 pm -

    Ubwo se Rugendo ushyigikiye aba bicana koko yewe ubanza nawe uri muri abo ukwiye gukizwa pe ntawe ubwicanyi bwakijije abarundi bavugango amaraso arahuma(arasama )mureke ibyo urimo kuko amaherezo bazabibazwa.

    Subiza
  3. nimbare
    December 8, 20182:24 pm -

    ee kinogipolice gifite mumaso nkahi ihuku(injangwe)bigaragarako arumugome pe urabona ukuntu areba nkinjangwe iteze imbeba kweli numurozi bien bien.

    Subiza
  4. Amahe
    December 10, 20182:32 pm -

    Aba ngo nibo bazafata u Rwanda da!!! Ngaho namwe nimurebe uko umwana wa major mu gipolisi asa!!!

    Aba bantu ba CNDD FDD ni babandi bita Vya vyasaya vyibirobeli, aba babahaye akazi kubera ko mukinyeshyamba bali abakozi cyane, navuga abicanyi kabuhariwe.
    Gutwika amamodoka, kwiba abaturage inkono zitogota, bacungaga umuturage atetse yakwibeshya akinjira munzu asize inkono kuziko ,bakayikorera.
    Erega niko naba nkurumbi bakuze. Nzaba mbarirwa,….

    Subiza
  5. nyirabukorikori bwa nzikoraho
    October 10, 20199:38 am -

    Iki kivagundu se kirabona kidateje abana umugoko, uretse ko nubundi ndabona ntacyo yarabamariye kuko ntibagaragara nkabana ba officier mukuru. Gusa birababaje cyane.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Congo yasubije u Rwanda abasirikare babiri binjiye ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko
INKURU NYAMUKURU

Congo yasubije u Rwanda abasirikare babiri binjiye ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Perezida Kagame yavuze ko abanenga gahunda z’u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo uzatanga
Amakuru

Perezida Kagame yavuze ko abanenga gahunda z’u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo uzatanga

Ubwanditsi 31 Jul 2024
Ethiopia igiye kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali
POLITIKI

Ethiopia igiye kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Ubwanditsi 20 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru