Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba abanyafurika baziyongera mu myaka 30 iri imbere bidakwiriye gufatwa nk’imbogamizi ahubwo ari amahirwe agomba kubyazwa umusaruro.
Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukuboza, i Sharm El Sheikh mu Misiri aho yitabiriye nama nyafurika y’iminsi ibiri izwi nka ’Africa 2018 Forum’, igamije kongera amahirwe yo kwishyira hamwe mu by’ubukungu no kongera ishoramari.
Mu biganiro by’urubyiruko na ba rwiyemezamirimo byabaye kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko nta kidashoboka abanyafurika baramutse bashyize hamwe bagasesengura ibibazo byabo bakanabishakira umuti.
Yavuze ko ari inshingano haba ku bayobozi n’abaturage hagamijwe imibereho myiza ya buri wese muri Afurika.
Afurika ibarirwa abaturage miliyari 1.2. Mu mwaka wa 2050, bazaba ari miliyari 2.5.
Kuri ubu, 41% by’abatuye Afurika bafite imyaka iri munsi ya 15 mu gihe 19 % bafite hagati y’imyaka 15 na 24.
Perezida Kagame yavuze ko ubwo bwiyongere budakwiriye gufatwa nk’ikibazo ahubwo ari amahirwe akomeye.
Yagize ati “Ntidukwiriye kubibona nk’imbogamizi. Iyo uvuze miliyari 2.5 ku mugabane wacu mu mwaka wa 2050, si ikibazo. Ni amahirwe, inyungu, ni imbaraga.”
Yongeyeho ati “Icyakora ibyo ntibizizana keretse nidukora ishoramari nyaryo mu rubyiruko rwacu rufite amahirwe haba mu myaka n’imbaraga ndetse n’ubumenyi. Gusa bakeneye koroherezwa kugira ngo tube aho twakabaye turi. Ibyo bisaba umusanzu wa buri wese haba mu bumenyi cyangwa ubunararibonye.”
Kagame yavuze ko bishimishije kuba abantu batangiye kubona inyungu yo kuganira kuri ejo heza ha Afurika, buri wese azaba yibonamo.
Kuri ubu isi ituwe n’abagera kuri miliyari 7.3. Mu mwaka wa 2050, bazaba bageze kuri miliyari 9.7
Imibare yo mu 2015 y’Ishami rya Loni rishinzwe ubukungu n’imibereho myiza igaragaza ko ubwo bwiyongere ahanini buzaterwa n’ubwiyongere bw’abaturage mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika.
Icyo gihe imibare igaragaza ko Afurika ari yo izaba ifite umubare munini w’abantu bakiri bato kuko nibura 9% by’abazaba bayituye nibo bazaba bafite imyaka iri hejuru ya 60.
Indi migabane nk’u Burayi, abantu bazaba bafite imyaka irenze 60 bazaba bangana na 34%, muri Amerika y’Amajyepfo na Aziya ari 25%.
Loni itangaza ko ari amahirwe akomeye kuri Afurika mu gihe abaturage bayo ibashije kubaha ubuvuzi bakeneye, uburezi kubaka ibikorwa remezo n’amahirwe yo kubona imirimo.
Beatrice Bomgwa
Hashize ibyumweru bitatu abaturage b#i Rusizi bavugiye mu binyamakuru ko bahatirwa kuringaniza imbyaro. Ngo hari abafungirwa imbyaro babyaye umwana wa mbere. Nonese politiki y’u Rwanda ihindutse muri iyi minsi? Amagambo ya Perezida akwiye gusobanurirwa mbere abanyarwanda yuko bibacanga. Bikanibaza niba ari ngombwa gutanga miliyoni z’amadolari kujya kwemeza ibintu tudakora iwacu!