• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Ubwanditsi 12 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakurikiye imyitozo ya gisirikare, avuga ko ari Ingabo zuzuye nyuma yo kugaruka ku bushobozi n’inshingano zifite, anashimangira ko byerekana ko abashakira u Rwanda ibibi ntaho barukura.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 wari umunsi wo gusoza imyitozo Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda zari zimazemo amezi atatu. Yahawe izina rya ‘Exercise Hard Punch III FTX 2018’.

Mu kiganiro yahaye abasirikare nyuma yaho, yashimye urwego Ingabo z’u Rwanda, ziriho n’ubwitange zigaragaza mu kazi zikora kandi zihabwa ibihembo biringaniye.

Yagize ati “Ingabo nk’izi ni ingabo zuzuye. Niyo mpamvu mumaze iminsi hano mwigishwa ibyo mwatweretse, byerekana ibyakorwa, ibyakoreshwa igihe bibaye ngombwa. Abashaka u Rwanda, barushakira ibibi, barukurahe se? Ntaho bafite barukura.”

“Ubundi umuntu arebye ibyo abantu bakora mu mvura, mu mashyamba, harimo gukomereka, harimo ibintu byinshi, ntabwo ibyo mubona bigera aho tuvuga ngo birahagije. Uyu mwuga uvuze byinshi birenze umuntu kuko ari iby’igihugu. Biraturenze nk’abantu ku giti cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko umushahara, ibikoresho, aho abantu baba n’ibindi bishobora kongerwa, ariko hagomba kuboneka n’ubushobozi bujya mu bindi bikorwa nk’uburezi, ubuvuzi, gufasha abatishoboye, ibikorwa by’iterambere n’ibindi.

Yashimangiye ko icy’ingenzi ari uko igihugu kigomba gukoresha neza ubushobozi buhari.

Yakomeje agira ati “Ibyo dukora bidusaba byinshi biruta ibyo dufite, bituma dukoresha neza bike dufite kugira ngo dushobore kuba twakora akazi kanini karuse ibyo tuba dufite byo gukoresha.”

“Isasu ryose urashe urabara. Uko dukoresha ibyo dufite bigomba kugera ku ntego tuba twihaye. Ntabyo dufite byo gupfa ubusa. Tugomba gukoresha neza ibyo dufite tukagera ku biruta kure ibyo tuba dufitiye ubushobozi.”

Perezida Kagame yavuze ko n’igihe igihugu kizaba kigeze kuri byinshi, kitazigera kigira ibyo kwangiza. Yashimangiye ko nta kazi katazashoboka igihe ibitekerezo bizaba ari bizima, ndetse “ibyo mwumva hirya na hino bizarangirira mu bitekerezo gusa.”

Yakomeje agira ati “Hari ubwo twajyaga ku rugamba dufite amasasu icumi mu mbunda mu gihe abanzi bacu babaga bafite amasasu ijana. Ariko kugira ngo utsinde intambara ntibisaba ko uba ufite amasasu ijana, iyo amasasu ashize, ni wowe uba usigaye ngo ugere ku ntego.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yabwiye abanyamakuru ko imyitozo nk’iyi ari ingenzi ku basirikare mu gukarishya ubumenyi bwabo.

Agaruka ku mpanuro z’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango yavuze ko yabasabye gukomeza gushyira imbere umurava n’urukundo rw’igihugu ku buryo ntaho umwanzi yamenera.

Lt Col Munyengango yanavuze ko gukora imyitozo njyarugamba bidasobanuye ko igihugu cyitegura intambara, ngo ni ukwihugura kugira ngo abasirikare barusheho kunoza akazi kabo.

Ni ku nshuro ya gatatu iyo myitozo ibaye. Iya mbere yabaye ku wa 5 Ugushyingo 2016, iy’umwaka ushize iba ku wa 10 Ugushyingo 2017.

Perezida Kagame yashimangiye ko umwuga wa gisirikare uvuze byinshi birenze umuntu ku giti cye

Perezida Kagame yakurikiye imyitozo ya gisirikare yambaye nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda

2018-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora – Perezida Kagame

Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora – Perezida Kagame

Ubwanditsi 03 Jul 2019
U Rwanda ni igihugu kiri kumwe n’Imana- Dr Ngirente

U Rwanda ni igihugu kiri kumwe n’Imana- Dr Ngirente

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Ubwanditsi 30 Aug 2023
Amateka yacu ntatwemerera kwirara – Perezida Kagame

Amateka yacu ntatwemerera kwirara – Perezida Kagame

Ubwanditsi 10 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’
IKORANABUHANGA

Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Peter wahoze muri P Square yageze i Kigali (Amafoto na Video)
Mu Rwanda

Peter wahoze muri P Square yageze i Kigali (Amafoto na Video)

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro
Amakuru

Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Ubwanditsi 23 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru