Magaly Pearl usanzwe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yambitswe impeta n’umusore w’Umunyamerika witwa Austin bateganya kubana.
Uyu muhanzikazi yabisakaje akoresheje urubuga rwa Instagram ashyiraho amafoto y’urukurikirane yemeza ko yamaze kwambikwa impeta y’urukundo.
Ku ifoto ya mbere yabanje arandika ati “Ubuzima bwuzuyemo gutungurana, navuze yego ku nshuti yanjye magara ikaba n’urukundo rw’ubuzima bwanjye. Umutima wanjye wuzuye ibyishimo.”
Mu ifoto ya kabiri ari kumwe n’umukunzi we ho yavuze uwo musore ari ‘umwami’ kuri we.
Mu kiganiro na IGIHE, dukesha iyi nkuru Magaly yavuze ko ‘iby ’ubukwe n’uyu mukunzi we batarabipanga.’
Magaly akora ibijyanye no kurimbisha abantu (makeup) akomatanya n’umuziki yatangiye mu mwaka ushize.
Amaze gukora indirimbo zirimo ‘Nyemerera’, ‘Hold Me’ na ‘The One’ aherutse guhuriramo na Ice Prince wamamaye mu muziki muri Nigeria no hanze yayo.
Mu gihe gito amaze mu muziki yabashije gutumirwa mu bitaramo bitandukanye birimo abahanzi bakomeye bo muri Nigeria nka Tekno, MayorKun na Davido.
Reba hano indirimbo Magaly aheruka gushyira hanze ari kumwe na Ice Prince
RUGENDO
NUMWIRABURA WAYIMWAMBITSE MUGENZI WE!!NIBYIZA!!
NAJE NZASHAKA UMUZUNGU NYAMBIKA WUMUNYAMERIKA!!
Inkotanyi cyane
Ndabona gashotorana, ese mama azikwiza noneho ra ? Igisigaye nukwibindisha intoki.
Mana ube hafi, hano Belgique abasore babuze abagore none reba balikubijyana hanze.
Aka gakobwa uwakampa ubundi nkagatera icyuma cyo rurema yandemanye, nkakanoza ubundi umushiha ukamurangirana. Ibaze sha abanya mahanga bakadukorana koko ? Reba ikibero gisa nikivuguto, sha nuwo ntimuzasazana nukomeza kwambara uku. Shalom