• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»‘Abo bazakomeza batungurwe’ – Mwiseneza abwira abatangariye inyogosho ye nshya

‘Abo bazakomeza batungurwe’ – Mwiseneza abwira abatangariye inyogosho ye nshya

Ubwanditsi 05 Jan 2019 HIRYA NO HINO

Mu mashakiro y’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda ntihasiba izina ‘Mwiseneza Josiane’, wamenyekanye cyane mu ijonjora rya Miss Rwanda 2019 i Rubavu ku wa 16 Ukuboza 2018, ubwo yagendaga ibilometero byinshi aryitabiriye.

Icyo guhe Mwiseneza yaserukanye uburanga karemano n’umusatsi usanzwe, bituma abantu benshi bamwishimira ndetse bamuhundagazaho amajwi mu itora ryo kuri Instagram na Facebook, ku buryo ryafunzwe kuri uyu wa Gatanu ari we uyoboye abandi mu majwi.

Mu bamusabiraga amajwi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Ushinzwe Iterambere ry’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera yanditse kuri Twitter ati “Tumutore’.

Tumutore https://t.co/kQk1LkSodh

— Mukabaramba Alvera (@mukabaramba) January 4, 2019

Kuva mu ijonjora ry’i Rubavu, Mwiseneza yagiye ahinduka uhereye ku buryo yasaga mu maso, uko asiga umubiri we n’uko atunganya umusatsi.

Mu kiganiro  yahaye Itangazamakuru  kuri uyu wa Kane, yavuze ko abatunguwe n’uburyo yahindutse bagiye kujya batungurwa buri munsi.

Ati “Ariko narumiwe koko! Bazajya bahora batungurwa bihorere. Iyi nyogosho nayishyizeho ejo, nayibonye nk’inyogosho isanzwe sinzi impamvu abantu bari kubigira ibirenze.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yayishyiriyeho i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Gushyiraho ‘Make-up’ byatewe n’irushanwa

Mwiseneza avuga ko kuba yarishyizeho ibirungo byatewe n’uko biri mu byo agomba gukora kugira ngo ase neza kandi no mu irushanwa birakenewe.

Ati “Niba ubushize ntari nzifite ntabwo bivuze ko ntazishyiraho. No guhindura biba birimo. Erega burya no mu irushanwa hari ibintu bisabwa, bo wenda mu marangamutima yabo cyangwa ku byifuzo byabo hari abifuza ko ntahindura uko nari meze kandi ni byiza, ariko mu gihe muri mu irushanwa hari ibyo muba mugomba gukurikiza bitandukanye n’uko wabyumvaga.”

“Abo nababwira ko mu irushanwa bikenewe kandi nabo ubushize bari bibajije impamvu ntasaga nk’abandi, ubwo rero ngomba kubihidura.”

Uyu mukobwa yavuze ko imyiteguro yo gukomeza mu kindi cyiciro cy’irushanwa ayigeze kure abifashijwemo n’inshuti n’abavandimwe.

Biteganyijwe ko mu bakobwa 37 batoranyijwe mu ijonjora rya mbere rya Miss Rwanda 2019, kuri uyu wa Gatandatu hamenyekana abakobwa 20 bazajya mu mwiherero mbere y’itangazwa rya Nyampinga w’u Rwanda w’ umwaka wa 2019.

Mwiseneza akomeje guhindura imisusire ye nyuma yo kwinjira muri Miss Rwanda

Uburyo Mwiseneza yahindutse mu minsi mike ishize

Umwogoshi witwa BNG bivugwa ko ari we wogoshe Mwiseneza

Mwiseneza yatambutse imbere y’akanama nkempurampaka yemye aranakomeza

Mwiseneza yanikiye abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda 2019

2019-01-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sophia, umugore w’irobo noneho ngo arashaka umwana

Sophia, umugore w’irobo noneho ngo arashaka umwana

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Ubuhamya: Nyamuneka bakobwa muritonde!irebere ubuhamya bw’ibyo uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yahuye nabyo

Ubuhamya: Nyamuneka bakobwa muritonde!irebere ubuhamya bw’ibyo uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yahuye nabyo

Ubwanditsi 08 Jun 2017
FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

Ubwanditsi 11 Jun 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe
ITOHOZA

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Ubwanditsi 21 Jul 2017
Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda
IKORANABUHANGA

Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Ubwanditsi 24 May 2018
Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere
Mu Rwanda

Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Ubwanditsi 24 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru