• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»DR.Congo yanze ikemezo cya AU cyo ‘kuba iretse gutangaza’ ibyavuye mu matora
Lambert Mende avuga ko nta gihugu cyakwemera ko ubutabera bwacyo bukoreshwa n’abantu bo hanze

DR.Congo yanze ikemezo cya AU cyo ‘kuba iretse gutangaza’ ibyavuye mu matora

Ubwanditsi 18 Jan 2019 POLITIKI

Leta ya Congo Kinshasa yateye utwatsi ikemezo cy’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe kiyisaba kwitondera gutangaza mu buryo bwa burundu amajwi y’ibyavuye mu matora ya Perezida kugira ngo hirindwe imvururu zishobora kuvuka.

Itangazo rigenewe abanyamakuru nyuma y’inama yo ku wa kane tariki 17 Mutarama, yatumijwe na Perezida uyoboye Africa yunze Ubumwe, Paul Kagame yafatiwemo umwanzuro usaba ko ibyavuye mu matora yo muri Congo Kinshasa biba biretse gutangazwa.

Iyi nama yitabiriwe na bamwe mu ba Perezida bo mu muryango wa SADC ariko Joseph Kabila yari ahagarariwe kuko atayitabiriye.

Ibyavuye mu matora bizatangazwa nyuma y’Ikimezo cy’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga rwaregewe gusuzuma ubuziranenge bw’amajwi by’agateganyo yatangajwe mbere akagira Félix Tshisekedi uwatsinze abandi babiri bari bahatanye.

Biteganyijwe ko Urukiko rutangaza ikemezo cyarwo kuri uyu wa gatanu cyangwa ejo ku wa gatandatu, ku kirego cyatanzwe na Martin Fayulu wahabwaga amahirwe.

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende yagize ati “Sintekereza ko uwo ari we wese afite uburenganzira bwo guha amabwiriza urukiko. Sinizeye neza ko Umuryango wa Africa yunze Ubumwe usobanukiwe neza imikorere y’Ubutabera bwa Congo Kinshasa.”

Yongeyeho ati “Nta gihugu na kimwe ku isi cyakwemera ko ubutabera bwacyo bukoreshwa n’abantu bavuye hanze.”

Mu itangazo ryasohowe n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) nyuma y’inama yo ku wa kane nimugoroba, harimo ko izohereza itsinda ry’abantu barimo Perezida w’Umuryango na Perezida wa Komisiyo ya Au na bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bakajya kuganira n’abavugwa mu matora yabaye muri Congo Kinshasa hirindwa ko hazavuka imvururu.

Mende yavuze ko iryo tsinda ry’intumwa za AU zihawe ikaze muri Congo Kinshasa ariko ngo ntacyo bizahindura ku byari byateganyijwe ku migendekere y’amatora.

Felix Tshisekedi ni we watangajwe nk’uwatsinze amatora mu majwi y’agateganyo akaba yari afite agera kuri 38%, ariko Martin Fayulu wabaye uwa kabiri, na we yigamba ko ari we watsinze amatora n’amajwi 60%, akemeza ko Tshisekedi yagiranye amasezerano na Perezida Joseph Kabila.

2019-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Ubwanditsi 22 Jul 2018
Ubushinjacyaha bwahagaritse kujuririra icyemezo cyo kurekura abo kwa Rwigara

Ubushinjacyaha bwahagaritse kujuririra icyemezo cyo kurekura abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 09 Jan 2019
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Ubwanditsi 30 Aug 2023
Amaso ahanzwe amatora y’u Burusiya byitezwe ko azagumisha Putin ku buyobozi

Amaso ahanzwe amatora y’u Burusiya byitezwe ko azagumisha Putin ku buyobozi

Ubwanditsi 15 Mar 2018

2 Ibitekerezo

  1. Emmy
    January 19, 201911:30 am -

    Ahaaaa ibyo abanyafrica biranze! Nuburenganzira bwabo ariko bakwiye Kwirinda icyatuma bacanamwo abaturage bakahasiga ubuzima.Democratie yabanyafrica =imvururu ubwicanyi kandi abanyapolitike bigaramiye!!!!!bajye babareka babe aribo bajya mu mihanda nabana nimiryango yabo.Ewe Africa waragowe!

    Subiza
  2. Isi
    January 21, 201912:40 pm -

    Abana babanyepolitiki baba muli africa se? Ujya kubona mugonganiye mu kabyiniro Mulibi bihugu byibwotamasimbi.
    Barya amaturo yabarwana shyaka.
    Bizakunda bigoranye

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Inyeshyamba za CNRD ziyomoye kuri FDLR zirashinjwa kwiba abaturage
POLITIKI

RDC: Inyeshyamba za CNRD ziyomoye kuri FDLR zirashinjwa kwiba abaturage

Ubwanditsi 23 Jan 2020
Umuhanzi Diamond Platinumz agarutse gutaramira Abanyarwanda
Mu Rwanda

Umuhanzi Diamond Platinumz agarutse gutaramira Abanyarwanda

Ubwanditsi 01 Jun 2017
Mu Rwanda haratangira inama y’abayobozi b’inzego z’Iperereza n’Umutekano za Afurika
Mu Mahanga

Mu Rwanda haratangira inama y’abayobozi b’inzego z’Iperereza n’Umutekano za Afurika

Ubwanditsi 01 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru