Nsabimana Calixte Nsankara, umuvugizi w’Ingabo za FLN na Paul Rusesabagina, bahuriye mu mutwe umwe wa Politiki [MRCD] ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, uyu mutwe w’ingabo za FLN ukaba ufite ikicaro mu Burundi, amakuru aravuga ko bashyiriweho impapuro Mpuzamahanga zibata muri yombi.
Izi mpapuro mpuzamahanga zigiye ahagaragara nyuma y’ibitero byibasiye amajyepfo y’u Rwanda mu mezi yo hagati mu mwaka ushize wa 2018, bikangiza ibintu ndetse abantu bamwe bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka.
Paul Rusesabagina, na we ari mu bantu barimo Callixte Sankara n’abayobozi b’umutwe witwa P5 bashyiriweho impapuro zibata muri yombi nk’uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Paul Rusesabagina yari umuyobozi wa Hôtel des Milles Collines, imwe mu mahoteli yari akomeye muri icyo gihe. Jenoside yarahagaritswe, nyuma hasohoka filime mbarankuru igaragaza Paul Rusesabagina nk’umuntu w’ intwari warokoye abatutsi bari barahungiye muri iyi hoteli, aho yumvikanaga n’abicanyi ntibamene amaraso.
Leta y’ u Rwanda n’ubuhamya bw’abarokokeye muri iyi hoteli bahise batera utwatsi ibyo kuba Rusesabagina yaba yarahishe abatutsi bari barahungiye muri iyi hoteli. Ubuhamya bw’ abarokokeye muri iyi hoteli bugaragaza ko Rusesabagina yarokoraga umuhaye amafaranga abandi akabareka.
INKURU BIFITANYE ISANO : Rusesabagina Akwiye Kubazwa Inzirakarengane Zikomeje Kugirwa Ingwate Na MRCD Zikaba Ziri Gupfira Mu Mirwano Mu Mashyamba Ya Congo
Paul Rusesabagina yatangaje mu gihe cyashize ko yinjiye mu ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa ritavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda. Ibitero byagabwe mu majyepfo y’ u Rwanda byigambwe na Mouvement Rwandais pour le changement démocratique (MRCD) n’ ishami ryayo les Forces de libération nationales (FLN) mu ijwi rya Callixte Sankara uvuga ko ari umuvugizi wa MRCD.
Mu cyumweru cya kabiri cya Mutarama 2019 nibwo Leta y’ u Rwanda yashyize ahagaragara impapuro zita muri yombi abakekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo na Kayumba Nyamwasa, Gihana na Frank Ntwali.
Sunday
Ahubwo nibo bazata kagome muriyombi
Lille
Ariko mwabaye iki koko? Ko murimo kuvuga amagambo menshi abashyira hasi??
Ntabwo mugikomeye se kandi? Bwa butwari bwagiye he??
Murimo gukora za Mandats gusaaa, finalement muzakora mandats z ababarwanya bose .mwazazibona se ??
Musubize ubwenge ku murongo, mwararengereye kubera ubwoba ahari