• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame

Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame

Editorial 26 Feb 2019 UBUKUNGU

Perezida Kagame yabwiye abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo ko ingengo y’imari bahabwa ingana na miliyari 120 Frw, buri mwaka igomba gukoreshwa kandi hakagaragazwa impinduka,  umukuru w’igihugu yabivuze kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere abwira,  abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo  mu Karere ka Huye,  bagera kuri 600.

Ni mbere y’uko kuri uyu wa Kabiri asura abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe.

Aya makuru dukesha IGIHE aravuga ko Perezida Kagame yabibukije ko ikigamijwe ari ugukorera hamwe uko bishoboka kugira ngo iterambere ryihuse rigerweho. Yavuze ko hakenewe kugaragaza icyo ingengo y’imari iba yarahawe inzego zitandukanye yagezeho kuko bitumvikana uburyo yatangwa ariko imyaka igasimburana nta mpinduka zigaragara.

Ati “Iki nicyo nshaka ko tuganiraho, inshingano zacu nk’abayobozi. Ntabwo twasa n’abavomera mu rutete. Ugasanga turavoma amazi akanyuramo agasubira aho yaturutse. Icyaba kiva cyose ntabwo ukivomesha. Ahaba hava hose tugomba kureba uko tuhahoma naho ubundi ntaho twaba tuva ntanaho twaba tujya.”

Perezida Kagame yabajije uko ‘waba ufite umutwaro uremereye w’ubukene ariko wahabwa igisubizo cyo kuwutura ukabyanga ugahora wikoreye ibikuvuna.’

“Ntabwo washaka umuntu wo kuza kukubwira ukuntu umuzigo wikoreye ukuvuna. Ntabwo twahora dufite abantu birirwa batubwira ukuntu ubukene buryana.Turi ikiremwamuntu, turatekereza”.

“Abahungu n’abakobwa bagenda ibilometero baje kutwigisha icyo ubukene ari cyo, imirire mibi, uko twagaburira abana bacu. Tunafite impuguke zambara amakote zikaza kwigisha u Rwanda uko twakwiyunga. Kuki mushobora kubyemera?”.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko badakwiye kuba abantu bahora bibutswa ko bikoreye umutwaro, abasaba gukemura ikibazo cy’imyumvire.

Ati “Bayobozi muri hano, mu gihe mudakemuye ikibazo cy’imyumvire, muzatera intambwe imwe mujya imbere ebyiri zisubire inyuma. Iyi niyo mpamvu muhabwa ingengo y’imari ariko ntitubone umusaruro”.

Kurwanya ubukene si impuhwe

Perezida Kagame kandi yibukije abayobozi ko iyo abanyarwanda batameze neza na bo baba batameze neza.

Ati “Kurwanya ubukene ntabwo ari impuhwe uba urimo kugirira abaturage, imibereho myiza y’abaturage niba itameze neza twese bizatugiraho ingaruka. Abakoresha nabi ibya leta baba bumva ko bazamera neza ariko ntushobora kumera neza mu gihe abaturage batameze neza”

Yakomoje ku mubano n’akarere 

Perezida Kagame kandi yakomoje ku mubano n’ibihugu byo mu Karere, avuga ko u Rwanda rwahisemo inzira y’amahoro kuko ari yo iboneye, icyakora ashimangira ko hari nyirantarengwa.

Ati “Nta n’umwe ushobora guhitamo intambara mu gihe hari igisubizo cy’amahoro. Tuzakomeza guhitamo inzira y’amahoro ariko hari umurongo ntarengwa. Ntituzemera ko hari uhindura intambwe n’intego twahisemo”.

Intara y’Amajyepfo ihana imbibi n’u Burundi butabanye neza n’u Rwanda muri iyi minsi. Perezida Kagame yabigarutseho avuga ko ubundi abaturanyi bakabaye bahahirana ariko ‘iyo umuturanyi akubereye mubi ugomba gukora uko ushoboye, ibyinshi ukaba wabyibonaho aho kugira ngo ubimutegerezeho’.

Yavuze ko intego u Rwanda rwahisemo ari impinduka kandi kwigeza kuri byinshi ubwabyo bitanga umutekano.

Perezida Kagame ubwo yahabwaga ikaze mu Karere ka Huye ahabereye iki kiganiro

Bari basazwe n’ibyishimo byo kugendererwa n’Umukuru w’Igihugu

Umukuru w’Igihugu yagiirye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Amajyepfo rubaye urwa mbere ahuyemo n’abavuga rikumvikana b’aho ariho hose mu gihugu muri uyu mwaka

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe kugaragaza icyo ingengo y’imari iba yarahawe inzego zitandukanye yagezeho kuko bitumvikana uburyo yatangwa ariko imyaka igasimburana nta mpinduka zigaragara

Perezida Kagame yabwiye abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo ko ingengo y’imari bahabwa ingana na miliyari 120 Frw, buri mwaka igomba gukoreshwa kandi hakagaragazwa impinduka yagejeje ku baturage

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Umukuru w’Igihugu yahuriye mu Karere ka Huye n’abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo bagera kuri 600

Perezida Kagame yumva igitekerezo cy’umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro

Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel; yayoboye ikiganiro cyitabiriwe n’abavuga rikumvikana bo muri iyi ntara

Abitabiriye iki kiganiro bahawe umwanya wo kugeza ibitekerezo byabo ku Mukuru w’Igihugu

Abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo basabwe kuba umusemburo w’ibiganisha abanyarwanda ku iterambere

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel, ageza ijambo ry’ikaze ku bari bitabiriye iki kiganiro

Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano na Gisirikare, Gen. Kabarebe James, ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro

Amafoto: Village Urugwiro

2019-02-26
Editorial

IZINDI NKURU

BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018

BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018

Editorial 01 Dec 2018
COVID-19: RRA yorohereje abasora; itariki ntarengwa yo kwemeza ibitabo by’ibaruramari yimuriwe Gicurasi

COVID-19: RRA yorohereje abasora; itariki ntarengwa yo kwemeza ibitabo by’ibaruramari yimuriwe Gicurasi

Editorial 26 Mar 2020
Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Editorial 20 Jun 2017
OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage

OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage

Editorial 12 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwanga icyemezo cya UNHCR cyo gukuraho Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwanga icyemezo cya UNHCR cyo gukuraho Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda

Editorial 11 Jan 2018
Nyagatare: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano
Amakuru

Nyagatare: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano

Editorial 05 Dec 2016
Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.
Amakuru

Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Editorial 28 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru