• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leta iraburira abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo Uganda k’ubw’umutekano wabo (Yavuguruwe)

Leta iraburira abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo Uganda k’ubw’umutekano wabo (Yavuguruwe)

Ubwanditsi 01 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, abinyujije k’urukuta rwe rwa twitter yatangaje ko Leta y’u Rwanda iburira abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.

Nkuko yabisobanuriye itangazamakuru, imipaka y’u Rwanda irafunguye yose! Ibikamyo binini nibyo byasabwe gukoresha umupaka wa Kagitumba kubera ibikorwa by’ubwubatsi i Gatuna.

Inkuru bifitanye isano:

Kubera Ibikorwa By’ubwubatsi K’umupaka Wa Gatuna Amakamyo Manini Agiye Kujya Aca Kagitumba

Abanyarwanda baragirwa inama yo kudakorera ingendo muri Uganda kubera ibikorwa by’iterabwoba, ifatwa rya hato na hato n’iyicarubozo bibakorerwa iyo bageze Uganda.

Nkuko twari twabibatangarije mu nkuru yacu hano, ubuyobozi bw’agace ka Kisoro mu burengerazuba bwa Uganda, bwashinze bariyeri bugamijwe guhiga bukware abanyarwanda, mu mugambi wo gukomeza kubagirira nabi.

Nk’uko byatangajwe n’abanyarwanda bane bagaruwe mu Rwanda ku wa 26 Gashyantare 2019 bakajugunywa ku mupaka wa Cyanika nyuma yo gufatirwa kuri bariyeri ya polisi ya Kisoro ahitwa Nyakabande, bahamije ko mu gace ka Kisoro hari bariyeri “igamije gusakuma abanyarwanda” mu modoka zitwara abagenzi.

Abo banyarwanda basubijwe mu gihugu cyabo nyuma y’iminsi muri gereza ni Kubwimana Theogene w’imyaka 18 wo mu Karere ka Burera, Ntakiyimana Peter w’imyaka 32 ukomoka mu Karere ka Gisagara; Hakizimana Sylvain w’imyaka 30 wo mu Karere ka Gakenke na Nzayisenga Jean de la Croix w’imyaka 35 wo mu Karere ka Musanze.

Uyu munsi taliki ya 1 Werurwe 2019, leta ya Uganda yarekuye umunyarwanda Rogers Donne Kayibanda wari ufungiye ahantu hatazwi. Kayibanda yashimutiwe muri Uganda tariki 10 Mutarama 2019,  ahitwa Ntinda, muri Kampala n’ abantu bikekwa ko ari abatasi b’ igisirikare cya Uganda.

Kayibanda yavuze uko yashimutiwe muri Uganda yatashye ubukwe bw’umuvandimwe we

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda kandi yanagarutse ku banyarwanda bafungirwa ahatazwi bakanimwa uburenganzira bwo gusurwa mu gihe bafunzwe. agaragaza ko nubwo ibyo biba ku banyarwanda gusa kuko abagande baza mu Rwanda bafite umutekano usesuye.

Taliki 28 Gashyantare 2019, Umvugizi wa Leta ya Uganda, Ofonwo Opondo abinyujije ku rukuta rwa Twitter rwa Uganda Media Centre, yagize ati “ Nta guhiga bukware kw’Abanyarwanda kuri muri Uganda. Ikindi ni uko nta Munyarwanda ufunzwe n’ubuyobozi bwa Uganda ku mpamvu iyo ari yo yose. Turifuza gutanga ubutumwa butomoye ku Rwanda ko  nta Munyarwanda utotezwa cyangwa uri muri gereza yo muri Uganda.”

Amb. Olivier Nduhungirehe na Ofwono Opondo

Ibi byaje kunyomozwa na Amb. Olivier Nduhungirente, Umunyamabanga muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, aho yavuze ko ibyavuzwe na Uganda ko nta Munyarwanda ufungiwe mu magereza yo muri muri iki gihugu ari ibinyoma. Bamwe mu Banyarwanda bagenda cyangwa baba muri Uganda bagiye batabwa muri yombi kuva mu minsi ishize. Abagarurwaga mu Rwanda baje bavuga ko hari bagenzi babo basize mu magereza atandukanye kandi ko bakubitwa bakanakoreshwa imirimo y’agahato nko guhinga.

Nawe abinyujije kuri Twitter, Nduhungirehe yagize Ati “ Aya magambo mu buryo bw’ibimenyetso n’inyurabwenge ni ibinyoma. Hari Abanyarwanda basaga 40  bari muri gereza zo muri Uganda muri kasho z’Urwego rw’iperereza rya Gisirkare (CMI). Abandi basaga 800 bamaze kwirukanwa ku butaka bwa Uganda kuva mu 2018.”

Ibi Ministiri Nduhungirehe yavuze bihura n’ibyo tumaze igihe dutangaza ko inzego z’iperereza zaba iza gisivile cyangwa inza gisirikare muri Uganda zifata abanyarwanda ku moamvu zidasobanutse zikabafungira ahantu hatazwi bagakorerwa iyicarubozo babona ntacyo bakuyemo bakabajugunya ku mipaka ngo basubire iwabo nkuko byagiye bitangwamo ubuhamya.

Bamwe mu banyarwanda bavuga ko basize nibura abanyarwanda 80 muri kasho za Kisoro, ahanini bagizwe n’ababuze ruswa yo guha inzego z’umutekano ngo babone kurekurwa batahe mu Rwanda.

Umubano w’u Rwanda na Uganda ugeze ahabi; U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa ukuriye RNC yamaze gufatanya na FDLR ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba iterwa inkunga na leta ya Uganda ndetse n’u Burundi.

2019-03-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ruharwa Laurent Bucyibaruta warimbuye Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro agiye gushyikirizwa ubutabera mu gihugu cy’ubufaransa

Ruharwa Laurent Bucyibaruta warimbuye Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro agiye gushyikirizwa ubutabera mu gihugu cy’ubufaransa

Ubwanditsi 03 Jun 2021
Rene Mugenzi yahawe inkwenene ubwo yagarutse ku mbuga nkoranyambaga yari yaratinye nyuma yo gufungurwa ahamwe n’ubujura; tugaruke ku mateka yaranze ubutekamutwe bwe

Rene Mugenzi yahawe inkwenene ubwo yagarutse ku mbuga nkoranyambaga yari yaratinye nyuma yo gufungurwa ahamwe n’ubujura; tugaruke ku mateka yaranze ubutekamutwe bwe

Ubwanditsi 21 Feb 2022
Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

RUSHYASHYA 16 Nov 2025
Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina

Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina

RUSHYASHYA 08 Sep 2026

2 Ibitekerezo

  1. Emmy
    March 1, 20195:46 pm -

    Ahaaaa Ko mbona bitoroshye?None Africa twifuza murabona tuzayigeraho koko?Easter African community se yo ubu ihagaze ite kweli!!!! Imyumvire iracyari ikibazo ariko mureke abanyarwanda dukomere ku bumwe bwacu dukomeze imihigo kandi tuzagera kubyo twifuza nta kabuza IMANA iri mu ruhande rwacu.

    Subiza
  2. hesron
    March 4, 20199:15 am -

    harya Ofwono Opondo siwawundi bigeze kwandika ngo yibye muli Mall? cyangwa nukwitiranwa?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwiyemerera ko yishe Iribagiza Christine  avuga ko Umugambi we wari uwo kwica Abantu 1000
ITOHOZA

Uwiyemerera ko yishe Iribagiza Christine avuga ko Umugambi we wari uwo kwica Abantu 1000

Ubwanditsi 05 May 2017
Ukurusha umugore akurusha urugo ; Mugabo menya ibiranga umugore mwiza
HIRYA NO HINO

Ukurusha umugore akurusha urugo ; Mugabo menya ibiranga umugore mwiza

Ubwanditsi 19 Jan 2017
Muhanga: Itsinda ry’abantu bitwaje imihoro batemye abantu
Mu Rwanda

Muhanga: Itsinda ry’abantu bitwaje imihoro batemye abantu

Ubwanditsi 12 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru