• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Nyuma y’impanuka y’ Indege Ya Ethiopian Airlines, U Bushinwa bwahagaritse indege za Boeing 737 MAX 8.

Nyuma y’impanuka y’ Indege Ya Ethiopian Airlines, U Bushinwa bwahagaritse indege za Boeing 737 MAX 8.

Editorial 12 Mar 2019 UBUKERARUGENDO

Ikigo gishinzwe iby’indege mu Bushinwa, cyabwiye ibigo bitwara abagenzi muri iki gihugu kuba bihagaritse ikoreshwa ry’indege za Boeing 737 MAX 8, nyuma y’impanuka ikomeye y’indege yo muri ubu bwoko yahitanye abantu 157 muri Ethiopia.

Kuri iki cyumweru Indege ya Ethiopian Airlines yavaga mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia igana i Nairobi muri Kenya, yakoze impanuka ihitana abantu 157 bose bari bayirimo barimo umunyarwanda.

Iyi mpanuka yabaye mu gihe hashize andi mezi atanu gusa indi ndege yo muri ubu bwoko ikoze impanuka. Iyi mpanuka yabaye mu Ukwakira 2018 ihitana abantu 189 muri Indonesia.

Iyi yakoze impanuka nyuma y’iminota 13 ihagurutse.

Ubuyobozi mu Bushinwa bwavuze ko bwahagaritse izi ndege kuko iyo urebye izi mpanuka ebyiri zimaze kuba, zose zabaye mu buryo bumwe mu gihe izi ndege zabaga zikimara gufata ikirere.

Ethiopian Airlines yo yavuze ko iyi mpanuka yabaye ku rugendo ET 302/10 March, indege yari igeze mu gace ka Bishoftu (Debre Zeit).

Indege ya B-737-800MAX ifite ikirango ET- AVJ yahagurutse 08:38 mu gitondo i Addis Ababa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bole, ibura mu ikoranabuhanga 08:44.

Bivuze ko iyi ndege yakoze impanuka imaze iminota itandatu gusa ihagurutse.

U Bushinwa bwavuze ko bwahamagaye ikigo gishinzwe iby’indege muri Amerika ndetse na Kompanyi ya Boeing. Bwavuze ko igihe cyo kongera gusubukura ingendo bizatangazwa nyuma.

Ikigo gishinzwe iby’indege mu Bushinwa cyavuze ko kirimo kureba niba izi mpanuka ebyiri zifitanye isano nk’uko Reuters cyabivuze.

U Bushinwa byatumije indege zirenga 100 zo mu bwoko bwa 737 MAX range, kugeza muri Mutarama uyu mwaka nk’uko imibare ya Boeing ivuga.

Naho Ikigo China Southern Airlines cyo cyatumije indege 16 zo mu bwoko bwa 50 737 MAX, naho Air China yo yabonye indege yo mu bwoko bwa 737 MAX 8 mu mpereza za 2017.

Kugeza ubu abantu bakomeje kwibaza kuri izi mpanuka ebyiri zimaze kuba mu gihe cy’imyaka ibiri gusa Kompanyi ya Boeing ishyize hanze izi ndege.

Izi ndege zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX ni ubwoko bushya bwa Boeing, zifite moteri ebyiri.

Zirimo MAX7, MAX8, MAX9 na MAX10. Indege yo muri ubu bwoko ishobora gutwara hagati y’abantu 138 na 204, zikaba zagenda ingendo ngufi n’ingendo ndende.

Kugeza ubu Boeing imaze kugurisha indege 350 naho ibigo birenga 60 hirya no hino ku isi bimaze gutumiza izi ndege 5000.

Inkuru ya IGIHE

2019-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

Editorial 26 Jun 2024
RwandAir yemerewe gutangira ingendo zigana Abuja muri Nigeria

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zigana Abuja muri Nigeria

Editorial 15 Dec 2017
Zambia irashimagiza RwandAir mu kwagura ubukerarugendo mu bihugu byombi

Zambia irashimagiza RwandAir mu kwagura ubukerarugendo mu bihugu byombi

Editorial 16 Nov 2017
Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Editorial 10 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bubiligi bwatanze ubutumwa mu gikombe cy’Isi, u Bwongereza bwongera kubabaza Abanyafurika
IMIKINO

U Bubiligi bwatanze ubutumwa mu gikombe cy’Isi, u Bwongereza bwongera kubabaza Abanyafurika

Editorial 19 Jun 2018
Burundi/Musaga: Gerenade yatewe mu biro bya polisi
Mu Mahanga

Burundi/Musaga: Gerenade yatewe mu biro bya polisi

Editorial 05 Oct 2018
Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17,  anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye
Mu Rwanda

Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17, anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye

Editorial 16 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru