• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Kigali: Uwarokotse Jenoside yagabweho igitero banamusigira ubutumwa bwamuteye ubwoba

Kigali: Uwarokotse Jenoside yagabweho igitero banamusigira ubutumwa bwamuteye ubwoba

Ubwanditsi 08 Apr 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Mu ijoro ryo kuwa 6 rishyira uwa 7 Mata, ku isaha ya saa saba n’iminota 10 z’igicuku, nibwo mu Murenge wa Remera, mu Kagari ka Nyabisindu habayeho ubugizi bwa nabi bwari bugamije kugirira nabi uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi witwa Irankunda Immaculée, wanahawe ubutumwa bwamukuye umutima.

Iyi nkuru igira iti : Tukimara kumenya iyi nkuru, twihutiye kugera aho iki kibazo cyabereye maze tuganira n’uwagabweho iki gitero, maze mu magambo ye bwite asobanura uko byamugendekeye.

Yagize ati: “Hari mu masaha ya saa saba na 15 z’ijoro nsinziriye, ngiye kumva numva ikintu kiguye ku mukeka, maze nshidutse mbona ni umuntu uteye ibuye mu kirahuri cy’urugi, maze ndabyuka ndwana nawe asunika urugi ashaka kunsanga mu nzu ndatabaza maze abonye ko bimunaniye anjugunyira impapuro ebyiri zirimo ubutumwa bwuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside bugamije kuntera ubwoba, ahita yirukanka ariko sinabashije kumumenya. Amwe mu magambo yanyandikiye yavugaga ko ndi Inyenzi kandi ko uburebure bwanjye azabugabanyamo kabiri, ngo ndarye ndi menge kandi aranshaka cyane.”

Irankunda yakomeje atangaza ko atari ubwa mbere agabweho igitero ngo kuko no mu mu gihe nk’iki cyo kwibuka mu mwaka ushize wa 2018, nabwo bamusigiye inzandiko nk’izi bazinyujije munsi y’urugi.

Yatangaje ko yifuza ko ubuyobozi bwamucungira umutekano kuko ibi bintu bibayeho kabiri kose, akaba afite impungenge z’uko ubutaha bazamuhitana. Iradukunda yatangaje ko yahise ajya gucumbika mu muryango we utuye kure y’aho asanzwe atuye, akaba yibaza uko azagaruka aho asanzwe atuye. Yatangaje ko ibimenyetso birimo amabuye bamenesheje urugi ndetse n’izo nyandiko byahise bijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera i Remera.

Ubwo itangazamakuru  ryaganiraga na Bwana Rugambage Eugene uhagarariye Umuryango Ibuka ndetse akaba ashinzwe umutekano mu Kagari ka Nyabisindu, twamubajije icyakozwe kugira ngo Iradukunda yizezwe umutekano we, maze asubiza ko bahamagaye abashinzwe umutekano barimo Polisi na Dasso, baratabara kuko bikimara kuba Iradukunda yagerageje gutabaza maze bagahita bahagera.

Yongeyeho ko hari umuntu wafashwe kubera amakuru yari yabanje gutanga bikaba bikekwa ko yaba yari azi iby’uyu mugambi kuri ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera kugira ngo atange amakuru ahagije kuri byo.

Yakomeje avuga ko buri gihe bahora bakangurira abaturage batuye muri aka Kagari ka Nyabisindu kwicungira umutekano ndetse banatanga amakuru ku gihe cyane ko iki gikorwa kimaze kubaho inshuro ebyiri kandi ko hari n’undi muturage wabikorewe ariko ikirego kikaba cyarashyikirijwe inkiko.

Yasoje avuga ko uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 26 yaje aturutse ku Kibuye akaba ari naho yarokokeye, bityo bakaba bibaza niba atari abantu bamukurikiranye cyangwa se ari abandi bantu batumwe kumugirira nabi.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB Bwana MBABAZI Modeste,  yabwiye itangazamakuru ati “Ibyo mwumvise natwe nibyo dufite, kugeza ubu ntawe ukekwaho iki cyaha turamenya, gusa turakomeza gukora iperereza kugira ngo tumenye ababyishishe inyuma”

Inkuru ya Peter NTIGURIRWA.

Src : Ukwezi.com

2019-04-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa

Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.

Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.

Ubwanditsi 18 May 2021
Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Ubwanditsi 05 Sep 2023
Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi

Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi

Ubwanditsi 01 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi  w’Umugande mu ndege yayo
ITOHOZA

RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi w’Umugande mu ndege yayo

Ubwanditsi 29 Jun 2017
Ndayishimiye yisamye yasandaye?
Amakuru

Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Ubwanditsi 03 Mar 2025
Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo
POLITIKI

Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Ubwanditsi 02 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru