• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Editorial 05 May 2019 IKORANABUHANGA

Perezida Paul Kagame yasabye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu, REG, ko imodoka zacyo zashyirwaho nimero itishyurwa umuntu yahamagara mu gihe bibaye ngombwa, nyuma y’igitekerezo yagejejweho n’umwe mu baturage.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo uwitwa Felix Mugabi, yifashishije Twitter yagaragaje ko bikenewe ko “hagamijwe kurushaho kunoza serivisi nziza ku Rwanda rwacu rwiza, ntanga igitekerezo ko @reg_rwanda yagira nimero ihamagarwa itishyurwa ku modoka zayo zose. Perezida wacu dukunda @PaulKagame abyumve. Tubaye tubashimiye.”

Nyuma y’amasaha make Perezida Kagame yaje kumusubiza, avuga ko byumvikanye kandi impungenge ze ziza gusubizwa vuba bishoboka.

Ati “Abantu nabwiye kubikemura bashobora kuba baraye mu kazi!!!

U Rwanda rukomeje gukoresha imbaraga nyinshi mu kugeza amashanyarazi ku baturage, ari nako hanozwa uburyo abageraho adacikagurika kandi ukeneye serivisi zijyana n’ingufu akazibona byihuse.

Muri Raporo iheruka ya Banki y’Isi ku koroshya Ubucuruzi izwi nka ‘2019 World Bank Doing Business Report’, u Rwanda rwasimbutse imyanya 12 rugera ku wa 29 ku Isi, ruguma ku mwanya wa kabiri muri Afurika, inyuma ya Île Maurice.

Bimwe mu bipimo u Rwanda rwazamutseho cyane ni ukubona amashanyarazi, aho rwavuye ku mwanya wa 119 rukagera ku wa 68, no mu gufasha ibigo biri mu bihombo, aho rwavuye ku mwanya wa 79 rukagera ku wa 58.

Mu bijyanye no kubona amashanyarazi, REG yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu gusaba amashanyarazi ndetse igabanya igihe cyo kuyahabwa kigera ku minsi 20 ivuye kuri 34.

REG yanatangije uburyo bwo kugenzura ibura ry’umuriro no kugaragaza ibipimo bijyanye n’ibura ryawo n’igihe bimara, hifashishijwe ibipimo mpuzamahanga bizwi nka ‘System Average Interruption Duration Index (SAIDI)’ na ‘System Average Interruption Frequency Index (SAIFI)’.

Impuzandengo y’ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda iheruka gutangazwa muri Gashyantare 2019, igaragaza ko zingana na 51%, zirimo 37% zifatira ku muyoboro mugari. Ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutunganya amashanyarazi angana na Megawatt 221, intego ikaba ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze mu 2024.

2019-05-05
Editorial

IZINDI NKURU

Transform Africa: Perezida Kagame yakomoje ku Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gushyiwa mu bikorwa

Transform Africa: Perezida Kagame yakomoje ku Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gushyiwa mu bikorwa

Editorial 15 May 2019
Robot Yitwa Sophia Yavuze Ikinyarwanda I Kigali Aho Yitabiriye ‘Transform Africa’Abantu Baratangara

Robot Yitwa Sophia Yavuze Ikinyarwanda I Kigali Aho Yitabiriye ‘Transform Africa’Abantu Baratangara

Editorial 15 May 2019
Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Editorial 16 Jul 2025
Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Editorial 17 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa
Mu Mahanga

Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa

Editorial 17 Sep 2016
Umuhanzi Doddy Uwihirwe yifashishije indirimbo atambutsa ubutumwa bwo kugarurira icyizere abanyarwanda.
Amakuru

Umuhanzi Doddy Uwihirwe yifashishije indirimbo atambutsa ubutumwa bwo kugarurira icyizere abanyarwanda.

Editorial 02 Jun 2021
Umujenosideri Julienne SEBAGABO  yafatiwe mu Rwanda agerageza gusubira muri Norvege
Amakuru

Umujenosideri Julienne SEBAGABO yafatiwe mu Rwanda agerageza gusubira muri Norvege

Editorial 27 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru