• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere

Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere

Ubwanditsi 14 Jun 2019 IMIKINO

Ku nshuro yayo ya mbere ikina imikino ya nyuma ya shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA, Toronto Raptors yakoze amateka yo kwegukana igikombe nyuma yo gutsinda Golden State Warriors amanota 114-110 mu mukino wa gatandatu wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

Toronto Raptors yegukanye igikombe itsinze Warriors imikino 4-2 muri iri irindwi iba ishoboka, aho Kahwi Leonard na we yatowe nk’umukinnyi wahize abandi muri iyi mikino ya nyuma, MVP, ku mpuzandengo y’amanota 28.5.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Toronto Raptors, Nick Nurse yavuze ko yari amezi 12 agoranye kuri iyi kipe ye yegukanye igikombe cya mbere mu myaka 24.

Kawhi Leonard watowe nka MVP, yavuze ko yishimiye kwegukana igikombe n’iki gihembo, avuga ko ari yo mpamvu akina Basketball.

Ati” Iyi ni yo mpamvu nkina Basteball, iki nicyo gituma nkora cyane.”

Golden State Warriors yari ifite ibikombe bibiri bya shampiyona ya NBA biheruka, yagowe n’uyu mukino yakinnye idafite Kevin Durant wavunitse ubushize mu gihe Klay Thompson na we yavunitse mu gace ka gatatu k’umukino w’uyu munsi.

Golden State Warriors yari imbere y’abafana bayo, yatsinzwe agace ka mbere ku manota 33-32 ndetse n’aka kabiri ku manota 27-25. Mu gace ka gatatu yatsinze 31-26, iyobora umukino yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota abiri.

Stephen Curry yananiwe gutsinda amanota atatu yagerageje, Golden State Warriors ibura amahirwe yo kujya imbere ya Toronto Raptors ubwo byari 111-110 mbere y’uko Kawhi Leonard atsindira abashyitsi akabafasha kwegukana igikombe.

Uyu wari umukino wa nyuma Golden State Warriors ikiniye muri Oracle Arena mbere yo kwimukira muri Chase Center iri muri San Francisco.

Abakinnyi ba Toronto Raptors bishimira igikombe begukanye ku nshuro ya mbere

Byari agahinda ku bakinnyi ba Golden State Warriors yakinaga imikino ya nyuma ya NBA ku nshuro ya gatanu yikurikiranya

Abafana ba Toronto Raptors basazwe n’ibyishimo

Kyle Lowry wa Toronto Raptors yishimira ko ikipe ye ikomeje kuyobora mu mukino wo kuri uyu wa Gatanu

Kawhi Leonard na DeMarcus Cousins bahanganiye umupira mu mukino wa gatandatu wabaye mu rukerera

Draymond Green wa Golden State Warriors asaba akaruhuko (Time-out) ubwo Stephen Curry yari amaze guhusha amanota atatu mu masegonda ya nyuma

Stephen Curry yananiwe gutsinda amanota atatu mu masegonda ya nyuma y’umukino

Klay Thompson yavunitse mu gace ka gatatu k’uyu mukino

Serge Ibaka wa Toronto Raptors agerageza gutsinda amanota abiri

Abakinnyi batatu ba Raptors bugarira Stephen Curry

Abafana ba Golden State Warriors bari bazanye ibyapa bisingiza Kevin Durant wavunikiye mu mukino wa 5
Src : IGIHE

2019-06-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah

APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah

RUSHYASHYA 03 Jun 2026
Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Ubwanditsi 24 Apr 2024
Bamwe  mu byamamare mu Rwanda bakomeje kwishimira intsinzi y’Amavubi

Bamwe mu byamamare mu Rwanda bakomeje kwishimira intsinzi y’Amavubi

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Alikiba yagize icyo avuga ku mushinga wo gukorana na Davido indirimbo

Alikiba yagize icyo avuga ku mushinga wo gukorana na Davido indirimbo

Ubwanditsi 09 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rulindo:Umugabo yiturikirijeho Gerenade ahita apfa
Mu Mahanga

Rulindo:Umugabo yiturikirijeho Gerenade ahita apfa

Ubwanditsi 17 Oct 2016
Ibaruwa ifunguye urugaga rw’abahanzi Nyarwanda rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MINISPOC
Mu Rwanda

Ibaruwa ifunguye urugaga rw’abahanzi Nyarwanda rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MINISPOC

Ubwanditsi 21 Oct 2018
Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.
Amakuru

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Ubwanditsi 17 Dec 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru