• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»CAN 2019: Nigeria yatsinze u Burundi bwakinnye umukino w’amateka, Guinée iratungurwa

CAN 2019: Nigeria yatsinze u Burundi bwakinnye umukino w’amateka, Guinée iratungurwa

Ubwanditsi 23 Jun 2019 IMIKINO

Nigeria iheruka gutwara Igikombe cya Afurika mu 2013, yatangiye neza urugamba rwo gushaka uko yegukana iri rushanwa ku nshuro ya kane, aho yatsinze u Burundi buryitabiriye bwa mbere igitego 1-0 mu mukino wabimburiye iyindi mu itsinda B muri CAN 2019 iri kubera mu Misiri.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa 22 Kamena 2019, wabereye mu Mujyi wa Alexandria.

Ikipe ya Nigeria imaze kumenyera iri rushanwa dore ko iri kurikina ku nshuro ya 17, ni yo yabanje kubona uburyo bwiza ku munota wa 13 ubwo umunyezamu Jonathan Nahimana yagaruraga umupira wari utewe n’umutwe na Ebere Onuachu.

Nyuma y’amasegonda make, u Burundi na bwo bwabonye uburyo bwiza kuri Amissi Cédric wateye ishoti rikomeye nyuma yo guherezwa umupira na Bigirimana Gaël, ufatwa n’umunyezamu wa Nigeria, Daniel Akpeyi.

Intamba mu Rugamba z’u Burundi zakinaga umukino wazo w’amateka, wa mbere mu Gikombe cya Afurika, zongeye kubona ubundi buryo ku munota wa 36, Frédéric Nsabiyumva ateye umutwe umupira wari uvuye Nahimana Shassir, ukubita umutambiko w’izamu rya Nigeria.

Abarundi bashoboraga guhabwa penaliti ku mupira Amissi Cédric yateye ari mu rubuga rw’amahina rwa Nigeria ugakorwa n’umukinnyi, ariko ntacyo byatanze kuko umusifuzi yabyirengagije ndetse n’ikoranabuhanga rya VAR ntiryitabazwa kuko rizatangira gukoreshwa muri ¼.

Habura iminota 15 ngo umukino urangire, Olaoluwa Aina wari uhawe umupira na Alex Iwobi, yawutanze n’agatsintsino kuri Odion Ighalo maze uyu atera mu yindi nguni umunyezamu w’u Burundi atari arimo, Nigeria ibona igitego cyabaye ikinyuranyo muri uyu mukino.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda warangiye Guinée yahabwaga amahirwe menshi, inganyije na Madagascar ibitego 2-2.

U Burundi buzagaruka mu kibuga ku wa Gatatu buhura na Madagascar mu gihe Nigeria izahura na Guinée.

Kuri iki Cyumweru hateganyijwe imikino itatu, aho Maroc na Namibie zo mu itsinda D zikina saa 16:30 mu gihe mu itsinda C, Sénégal ikina na Tanzania guhera saa 19:00 naho Algérie ikine na Kenya zigacakirana saa 22:00.

Odion Ighalo winjiye mu kibuga asimbuye, ni we watsindiye Nigeria

Abakinnyi ba Nigeria bishimira igitego kimwe batsinze u Burundi

Alex Iwobi acenga Bigirimana Gaël muri uyu mukino wa mbere w’u Burundi mu Gikombe cya Afurika

2019-06-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Ubwanditsi 18 May 2019
Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”

Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”

Ubwanditsi 01 Jul 2022
Amakipe yo mu Rwanda, REG VC na RRA WVC begukanye irushanwa rya KAVC ryaberaga muri Uganda

Amakipe yo mu Rwanda, REG VC na RRA WVC begukanye irushanwa rya KAVC ryaberaga muri Uganda

Ubwanditsi 05 Aug 2024
AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup

AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 05 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi
Mu Mahanga

Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Ubwanditsi 05 Sep 2016
Umuryango wa Ikibagenga wapfiriye muri Amerika watangiye gushakisha ubufasha ngo ashyingurwe
HIRYA NO HINO

Umuryango wa Ikibagenga wapfiriye muri Amerika watangiye gushakisha ubufasha ngo ashyingurwe

Ubwanditsi 20 Jan 2018
Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Ubwanditsi 01 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru