• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»CAN 2019: Nigeria yatsinze u Burundi bwakinnye umukino w’amateka, Guinée iratungurwa

CAN 2019: Nigeria yatsinze u Burundi bwakinnye umukino w’amateka, Guinée iratungurwa

Ubwanditsi 23 Jun 2019 IMIKINO

Nigeria iheruka gutwara Igikombe cya Afurika mu 2013, yatangiye neza urugamba rwo gushaka uko yegukana iri rushanwa ku nshuro ya kane, aho yatsinze u Burundi buryitabiriye bwa mbere igitego 1-0 mu mukino wabimburiye iyindi mu itsinda B muri CAN 2019 iri kubera mu Misiri.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa 22 Kamena 2019, wabereye mu Mujyi wa Alexandria.

Ikipe ya Nigeria imaze kumenyera iri rushanwa dore ko iri kurikina ku nshuro ya 17, ni yo yabanje kubona uburyo bwiza ku munota wa 13 ubwo umunyezamu Jonathan Nahimana yagaruraga umupira wari utewe n’umutwe na Ebere Onuachu.

Nyuma y’amasegonda make, u Burundi na bwo bwabonye uburyo bwiza kuri Amissi Cédric wateye ishoti rikomeye nyuma yo guherezwa umupira na Bigirimana Gaël, ufatwa n’umunyezamu wa Nigeria, Daniel Akpeyi.

Intamba mu Rugamba z’u Burundi zakinaga umukino wazo w’amateka, wa mbere mu Gikombe cya Afurika, zongeye kubona ubundi buryo ku munota wa 36, Frédéric Nsabiyumva ateye umutwe umupira wari uvuye Nahimana Shassir, ukubita umutambiko w’izamu rya Nigeria.

Abarundi bashoboraga guhabwa penaliti ku mupira Amissi Cédric yateye ari mu rubuga rw’amahina rwa Nigeria ugakorwa n’umukinnyi, ariko ntacyo byatanze kuko umusifuzi yabyirengagije ndetse n’ikoranabuhanga rya VAR ntiryitabazwa kuko rizatangira gukoreshwa muri ¼.

Habura iminota 15 ngo umukino urangire, Olaoluwa Aina wari uhawe umupira na Alex Iwobi, yawutanze n’agatsintsino kuri Odion Ighalo maze uyu atera mu yindi nguni umunyezamu w’u Burundi atari arimo, Nigeria ibona igitego cyabaye ikinyuranyo muri uyu mukino.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda warangiye Guinée yahabwaga amahirwe menshi, inganyije na Madagascar ibitego 2-2.

U Burundi buzagaruka mu kibuga ku wa Gatatu buhura na Madagascar mu gihe Nigeria izahura na Guinée.

Kuri iki Cyumweru hateganyijwe imikino itatu, aho Maroc na Namibie zo mu itsinda D zikina saa 16:30 mu gihe mu itsinda C, Sénégal ikina na Tanzania guhera saa 19:00 naho Algérie ikine na Kenya zigacakirana saa 22:00.

Odion Ighalo winjiye mu kibuga asimbuye, ni we watsindiye Nigeria

Abakinnyi ba Nigeria bishimira igitego kimwe batsinze u Burundi

Alex Iwobi acenga Bigirimana Gaël muri uyu mukino wa mbere w’u Burundi mu Gikombe cya Afurika

2019-06-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi cya kabiri nyuma y’imyaka 20

U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi cya kabiri nyuma y’imyaka 20

Ubwanditsi 16 Jul 2018
Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika

Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 27 Jan 2022
APR FC yasezereye AS Kigali igera muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Gasogi United

APR FC yasezereye AS Kigali igera muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Gasogi United

Ubwanditsi 25 Jan 2024
FERWAFA yavuze ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’Amatara

FERWAFA yavuze ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’Amatara

Ubwanditsi 16 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo
Mu Rwanda

Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Abasirikare ba RDC baguye mu mirwano yabahuje na FDLR
HIRYA NO HINO

Abasirikare ba RDC baguye mu mirwano yabahuje na FDLR

Ubwanditsi 20 Dec 2018
Abanyamakuru Jean Bosco Gasasira wabaga munzu y’abasazi muri Suede, Kabonero na Didas Gasana b’Umuseso bagaruwe Kampala mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda
ITOHOZA

Abanyamakuru Jean Bosco Gasasira wabaga munzu y’abasazi muri Suede, Kabonero na Didas Gasana b’Umuseso bagaruwe Kampala mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru