• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Amerika yagabye igitero cya mudasobwa ku ntwaro za Irani zimara igihe zidakora

Amerika yagabye igitero cya mudasobwa ku ntwaro za Irani zimara igihe zidakora

Editorial 24 Jun 2019 IKORANABUHANGA

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byatangaje ko Amerika yagabye igitero cyo kuri mudasobwa ku ntwaro za Irani, mu gihe Perezida Donald Trump yisubiragaho ku bitero by’indege kuri iki gihugu.

Icyo gitero cyabujije gukora mudasobwa z’igisirikare cya Irani zigenzura iterwa ry’ibisasu bya roketi na misile, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Washington Post.

Iki gotero cyakozwe na US mu rwego rwo kwihimura kuri Iran yarashe kuri drone yayo ndetse inihimura ku bitero byagabwe ku bwato bwayo butwara ibikomoka kuri peteroli mu kigobe cya Oman yegetse kuri Irani, nkuko ikinyamakuru the New York Times kibitangaza.

The New York Times yongeyeho ko icyo gitero cyari kigamije kuba gihagaritse izo mudasobwa mu gihe runaka.

Abavuganye n’ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika bavuze ko icyo gitero cyari kimaze ibyumweru byinshi cyarateguwe.

Nta buryo budafite uruhande bubogamiyeho bwo kwemeza ibyabaye kuri izo mudasobwa z’igisirikare cya Irani.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, Minisiteri y’umutekano mu gihugu y’Amerika yaburiye ko Irani nayo iri gushaka kugaba ibitero byo kuri mudasobwa kuri Amerika.
Amerika yanashyiriyeho ibihano Irani, ibihano Perezida Trump yavuze ko “bikomeye”.

Yavuze ko ibyo bihano byari bicyenewe mu kubuza Irani kubona intwaro kirimbuzi za nikleyeri, ndetse ko ibihano Irani yafatiwe mu rwego rw’ubukungu bizagumaho keretse yisubiyeho.

Irani yahakanye ivuga ko itigeze igaba ibitero ku bwato bw’Amerika, ndetse ko iyo drone yahanuye yari yinjiye mu kirere cyayo mu rukerera rwo ku wa kane – Amerika yo igashimangira ko drone yayo yarasiwe mu kirere ubundi gihuriweho n’amahanga atandukanye, kitari icya Irani.

Umwuka w’ubushyamirane ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi.

Mu cyumweru gishize, Irani yatangaje ko izarenza ikigero cyemewe ku rwego mpuzamahanga muri gahunda yayo ya nikleyeri.

Mu mwaka ushize wa 2018, Amerika yikuye mu masezerano yari yagiranye na Irani mu mwaka wa 2015, agamije kugabanya ibikorwa bya nikleyeri bya Irani.

Bwana Trump yavuze ko adashaka kurwana na Irani, ariko aburira ko intambara iramutse ibaye yaba ivuze “gusenyuka burundu” kwa Irani.

Ubu Amerika yasabye akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye ko gaterana ejo ku wa mbere kakiga kuri Irani. Ni ukuvuga kuri uyu wa mbere dutangiye.

Inkuru ya BBC

2019-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi

MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi

Editorial 16 Dec 2018
‘Momo’, umukino wadutse kuri WhatsApp ukomeje gutera abakiri bato kwiyahura

‘Momo’, umukino wadutse kuri WhatsApp ukomeje gutera abakiri bato kwiyahura

Editorial 02 Aug 2018
Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya  Rayon Sports

Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports

Editorial 28 Feb 2024
Robot Yitwa Sophia Yavuze Ikinyarwanda I Kigali Aho Yitabiriye ‘Transform Africa’Abantu Baratangara

Robot Yitwa Sophia Yavuze Ikinyarwanda I Kigali Aho Yitabiriye ‘Transform Africa’Abantu Baratangara

Editorial 15 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru
Amakuru

Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru

Editorial 21 Dec 2020
Abayobozi basaga 700 barimo Perezida Kagame bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu
POLITIKI

Abayobozi basaga 700 barimo Perezida Kagame bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu

Editorial 13 Jan 2019
Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR
Amakuru

Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Editorial 11 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru