• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Umunyeshuri yareze Perezida Museveni n’abandi bayobozi bamukumiriye kuri Twitter zabo

Uganda: Umunyeshuri yareze Perezida Museveni n’abandi bayobozi bamukumiriye kuri Twitter zabo

Ubwanditsi 27 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Umunyeshuri wo muri Kaminuza ya Harvard yajyanye mu nkiko abayobozi bakomeye ba Uganda barimo Perezida Yoweri Museveni, Umuvugizi wa Guverinoma, Ofwono Opondo na Komiseri muri Polisi Asan Kasingye, nyuma y’uko bamukumiriye ku gukurikirana ibyo batangaza kuri Twitter zabo.

Inyandiko yashyikirije urukiko rw’ikirenge muri Uganda, uyu munyeshuri witwa Hillary Innocent Seguya Taylor, yavuze ko abo bayobozi bose bamushyize ku rutonde rw’abantu batemerewe kubona amakuru batangaje.

Seguya yasobanuye ko ari umuturage wa Uganda ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga wiga muri Kaminuza ya Harvard muri Leta ya Massachusetts.

Yavuze ko Perezida Musevani n’abo bayobozi babiri bakoresha inkuta zabo za Twitter mu kugeza amakuru ku baturage ajyanye n’ibikorwa bakora n’ibikorerwa mu biro bakuriye no kugira ngo bamenye uko abaturage babyakiriye, bityo kumubuza kubireba ‘binyuranye n’amategeko kandi bidakwiye nta n’ibisobanuro bifite’.

Seguya yavuze ko nk’umuturage uba mu mahanga, imbuga nkoranyambaga ari umuyoboro rukumbi umufasha kumenya amakuru y’igihugu cye, imiyoborere yacyo nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Inyandiko yashyikirijwe urukiko igira iti “Mbere y’uko bamfungira nakoreshaga urubuga rwa Twitter mu gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo byanjye kuri aba bayobozi. Ingaruka kumfungira gukurikirana twitter zabo byangiraho ni uko ntabasha gukurikira no kureba ibyo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo.”

Yasobanuye ko umwe yamukumiye ku wa 20 Nyakanga, undi ku wa 30 Nyakanga naho undi ku wa 8 Kanama uyu mwaka kandi babikora batamumenyesheje.

Uyu munyeshuri yareze asaba ko yakomorerwa agasubizwa uburenganzira bwe bwo kumenya amakuru y’ibikorwa n’abayobozi b’igihugu cye no kubasha guhanahana amakuru nk’uko byari bisanzwe no guhabwa indishyi z’ingaruka byamugizeho.

Umunyeshuri yareze Perezida Museveni n’abandi bayobozi bamukumiriye gukurikira Twitter zabo

2019-08-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyaka irenga 25 y’imfabusa kuri Ingabire Victoire

Imyaka irenga 25 y’imfabusa kuri Ingabire Victoire

Ubwanditsi 19 Sep 2022
“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

Ubwanditsi 20 Feb 2025
UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke,  bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke, bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

Ubwanditsi 31 Mar 2018
Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]

Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 27 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze
Mu Rwanda

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Ubwanditsi 30 Oct 2017
Agashya : 2016, umwaka uzaba ugizwe n’iminsi 366, aho kuba 365
MULTIMEDIA

Agashya : 2016, umwaka uzaba ugizwe n’iminsi 366, aho kuba 365

Ubwanditsi 06 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru