• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

Ubwanditsi 30 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, POLITIKI

Victoire Ingabire aherutse gushinga Ishyaka rishya riharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose (Development and Liberty For All), DALFA. Nkuko bigaragara Ingabire Victoire akaba yararibatije izina ry’Ikinyarwanda ariryo “Umurinzi”. Muri iyi nyandiko harasobanurwa impamvu Ingabire Victoire yise ishyaka rye « Umurinzi » n’icyo agamije ashyiraho ishyaka rishya.

Nkuko bizwi kwita izina ni gahunda  ibanza gutekerezwaho byaba mu muhango wo kwita umwana izina, guhitamo izina rya sosiyete cyangwa koperative n’ibindi. Urugero, nko mu muhango wo kwita umwana izina, umuryango uhitamo izina yitwa bitewe n’impamvu zitandukanye nk’ibihe bigezweho icyo gihe, bibabaje cyangwa bishimishije, uko uwo muryango ubana n’abaturanyi, ibihe by’ibyago cyangwa ibyiringiro umuryango waciyemo n’ibindi.

Ingabire Victoire yita ishyaka rye « Umurinzi » nawe yagendeye ku mpamvu nk’izo ariko zikaba zihariye kuko ziri mu rwego rwa politiki zikaba zinagaragaza imyumvire yihariye ya Ingabire n’ibyo yifuriza iki gihugu cy’u Rwanda.

Igitekerezo gihuriweho n’abasesenguzi benshi ni uko « Umurinzi » ari izina Ingabire Victoire yahisemo ari mu bihe byo gutsindwa. Mbere yari umuyobozi wa FDU Inkingi ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda rikaba ryari ryarifatanyije na P5 muri gahunda yo gutera no guhungabanya umutekano w’u Rwanda. P5 ikaba mu by’ukuri yarashegeshwe n’ibitero byayigabweho mu minsi yashize ndetse bihitana benshi barimo n’abayobozi bakuru b’imitwe bafatanyaga nka RNC, FDLR, RUD urunana n’iyindi.

Gusa kuba Ingabire Victoire yarashinze DALFA – Umurinzi ntibivuze na gato ko yavuye muri FDU Inkingi, ahubwo ni ukwanga kuguma yigaragaza nk’umuntu uhagarariye ishyaka ryatsinzwe, rifite kandi ryamanye imigambi mibisha ku Rwanda ubu atuyemo ndetse rifite icyasha gikomeye cyo kuba ryaragerageje inshuro nyinshi gahunda yo gutera u Rwanda no guhungabanya umutekano warwo.

Byumvikane neza ko DALFA – Umurinzi ari « version nshya » ya FDU Inkingi aya mashyaka yombi akaba ahuje neza ingengabitekerezo ishingiye ku macakubiri no kuzura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Igishya ni uko ipfundo ry’iyo ingengabitekerezo Ingabire Victoire yarisobetse mw’izina yahaye Ishyaka rye rishya ari ryo « Umurinzi » maze aripfundika mu buryo bukurikira:

Ubusanzwe « Umurinzi » ni izina rizwi mu mihango itakigezweho yo kubandwa no guterekera. Abemera iyi mihango bayikoraga biyambaza abantu babo bapfuye bafataho urugero cyangwa bemera nk’intwari zabo. Muri iyi mihango igiti cy’umuko ari cyo kitwa “umurinzi” kirazirikanwa kandi kigahabwa agaciro gakomeye kuko ababandwa barakiramya kuko ngo cyaramiye Lyangombe (uwo abemera kubandwa no guterekera biyambaza) ubwo imbogo yamukubitaga ihembe ikamujugunya mu kirere akagwa mu mashami yacyo (umuko=umurinzi) mbere y’uko apfa.

Bityo mu kwita ishyaka rye « umurinzi » yapfunditsemo ingingo ebyiri : (1) Kwibuka, guterekera no gushima « abasekuruza be » no (2) gushyiraho ikimenyetso cyangwa ihuriro (ishyaka) (DALFA – Umurinzi) ry’ibitekerezo n’ingengabitekerezo nk’iy’abasekuruza « ideologique » ba Ingabire. Hano byumvikane neza ko abasekuruza ba Ingabire bavugwa atari ab’umubiri (biologique) ahubwo ni abasekuruza mu buryo ideologique/politiki.

Tugerageje kubisesengura mu gihe, abasekuruza ideologique/politiki ba Ingabire Victore si abo ku butegetsi buriho ubu mu Rwanda (Bw’Umuryango FPR Inkotanyi n’andi mashyaka bafatanyije), kuko ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda Ingabire Victoire ntabwemera ndetse aranaburwanya.

Ahubwo ukurikije umurongo ideologique wa FDU Inkingi na DALF- Umurinzi Ingabire kwita ishyaka rye « Umurinzi » ni ukwibuka, kuzirikana, guterekera abasekuruza be ideologique/politique ba kera ba MDR PARMEHUTU, MRND, CDR, RDR, ALIR…. kuko aya mashyaka niyo yari afite umurongo nk’uwa Ingabire Victoire hamwe n’amashyaka ye: FDU Inkingi na DALF – Umurinzi.

Hejuru y’ibyo Ingabire Victoire anagamije kohereza ubutumwa muri rubanda (public) ababwira ko agamije kubaramira, kubacungura, kubakiza nkuko igiti cy’umurinzi (Umuko) cyaramiye Lyangombe amagara ye yatewe hejuru ari hafi gupfa (imbogo imaze kamukubita ihembe ikamujugunya hejuru akagwa mu giti cy’umuko ariwo murinzi).

Mu kwita ishyaka rye «umurinzi » kandi anakoresha igereranya risebya yohereza ubutumwa mu mitwe y’abantu agamije gutuka ubutegetsi bw’u Rwanda avuga ko bumereye nabi abaturage, bityo « umurinzi » nk’ishyaka rye rikaba rije kubacungura no kubaramira (nkuko umuko=umurinzi waramiye Lyangombe).

Mu izina « umurinzi » Ingabire Victoire yanapfunditsemo  uburyo azakora icengezamatwara (mobilisation) : Mu bihe bya kera Umuko (umurinzi) ni igiti wanasangaga giteye kuri buri rugo. Ibyo byahaye ishusho (inspiration) Ingabire y’uburyo yazajya akora ubukangurambaga « mobilization », akaba yifuza kuyikora mu buryo buteruye (ibanga) akoresheje uburyo kugenda no kwinjira mu muryango ku muryango (door to door) nkuko icyo giti (umuko=umurinzi) cyagaragaraga ku rugo ku rundi mu bihe byo hambere.

Gusa Ingabire Victoire yiteze Imbogamizi yo kuba ishyaka rye rishobora kutazemererwa gukora kubera ibitekerezo bibi rihishiriye. Ikindi   yiteze ni uko  ubukangurambaga bushobora  kuzamugora kuko ubu abaturage b’u Rwanda bagizwe ahanini n’urubyiruko rutazi kandi rutanakeneye izo politiki mbi za kera Ingabire Victoire iganishaho yita ishyaka rye “Umurinzi”.

Muri make nyuma yo gutsindwa kwa P5 yari ibumbiyemo amashyaka harimo n’irya Ingabire Victore, yashinze  DALF – Umurinzi agamije kwihisha mw’isura nshya ariko mu by’ukuri ibitekerezo ntibyahindutse.

Ingabire Victoire agamije ahanini kubyutsa amatwara ya politiki z’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’ibyaranze ibihe ubutegetsi bya kera bya MDR PARMEHUTU, MRND, CDR. Aranakoresha izina ry’ishyaka agaragaza Leta y’u Rwanda nabi akanagaragaza ko DALF – Umurinzi yababera Abanyarwanda umucunguzi.  Rimwe na rimwe kugirango wumve neza ikivugwa bisaba kurenga icyo amagambo avuga mu buryo busanzwe, ahubwo ukayahuza n’ibindi biriho (events) bityo ukamenya icyo uvuga agamije. Kubw’iyo mpamvu “umurinzi” wa Ingabire Victoire ntaho uhuriye no kurinda nko kurinda Igihugu n’ Abanyarwanda ahubwo ugamije kubatanya, kubasenya no kubasubiza inyuma.

Yanditswe na: E.The Sociolinguist

2019-11-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

Ubwanditsi 13 Dec 2023
Uganda: Kwambara ingofero itukura (Red beret) nka Bobi Wine utari umusirikare byahindutse icyaha gihanirwa

Uganda: Kwambara ingofero itukura (Red beret) nka Bobi Wine utari umusirikare byahindutse icyaha gihanirwa

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Ex FAR Ntwali John Williams ararashya imigeri nyuma yo Kubona Inkuru yanditswe na Rushyashya igaragaza ibikorwa bye bibisha bigambanira igihugu

Ex FAR Ntwali John Williams ararashya imigeri nyuma yo Kubona Inkuru yanditswe na Rushyashya igaragaza ibikorwa bye bibisha bigambanira igihugu

Ubwanditsi 04 Jun 2021
Komisiyo y’Amatora yamaganye abiyita abakandida basaba inkunga abaturage

Komisiyo y’Amatora yamaganye abiyita abakandida basaba inkunga abaturage

Ubwanditsi 17 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Bamwe mu bahoze muri FDLR bemeye kuva mu nkambi mbere y’uko zifungwa
Mu Mahanga

RDC: Bamwe mu bahoze muri FDLR bemeye kuva mu nkambi mbere y’uko zifungwa

Ubwanditsi 24 Jul 2018
Afurika yepfo: Minisitiri  Lindiwe Sisulu  yahinduriwe imirimo
HIRYA NO HINO

Afurika yepfo: Minisitiri Lindiwe Sisulu yahinduriwe imirimo

Ubwanditsi 30 May 2019
Uganda: Imvururu zishingiye ku butaka zaguyemo umwe, inzu 100 ziratwikwa
Mu Mahanga

Uganda: Imvururu zishingiye ku butaka zaguyemo umwe, inzu 100 ziratwikwa

Ubwanditsi 19 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru