• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Ubwanditsi 06 Dec 2019 POLITIKI

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arasaba inzego z’ubutabera kwirinda ruswa kugira ngo batange urugero rwiza ku Banyarwanda bose.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje amaze kwakira indahiro z’Abayobozi bashya b’Inzego z’Ubutabera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 06 Ukuboza 2019.

Abarahiriye gutangira imirimo ni Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Nteziryayo hamwe na Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukamulisa Marie-Thèrese.

Abandi barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika ni Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable hamwe n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique, ndetse na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Nkurunziza Valens.

Perezida Kagame yabanje gushimira uwari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege hamwe n’uwari umwungirije, Madame Kayitesi Zainabo, aho yavuze ko bifashe neza ndetse bakita ku nyungu z’Igihugu.

“Ni umusingi ukomeye”, Dr Nteziryayo na Madame Mukamulisa basabwa kubakiraho bakageza ubutabera ku rundi rwego.

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi barahiye kudakora imirimo bashinzwe nk’umugenzo cyangwa ibyo basabwa gusa, ahubwo ko bagomba kwita ku cyo amategeko amariye abaturage.

Perezida Kagame agira ati”Ubutabera bushingira ku cyizere abantu bagirira abacamanza, icyo cyizere na cyo kigashingira ku budakemwa no kutabogama”

Yongeyeho ati “Icyizere kirubakwa, kigaharanirwa, kikarindwa. Ni yo mpamvu dusaba abacamanza kugira imyifatire isumba iyo dusaba abandi Banyarwanda basanzwe, tuba tugira ngo Abanyarwanda babone ubutabera bakwiriye”.

Perezida Kagame akomeza avuga ko ubutabera bugomba gushyigikira iterambere ry’u Rwanda muri rusange kugira ngo bihe icyizere abifuza kugira ibikorwa by’iterambere barukoreramo.

Asaba aba bayobozi b’inzego z’Ubutabera barahiye, gutangirira imirimo mishya ku kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza kugira ngo itazaba umuco.

Umukuru w’Igihugu agira ati “Ruswa iyo yabaye umuco mu bucamanza iba yabaye umuco mu gihugu cyose, abo bikomeje kugaragaraho baba bakwiye kubihanirwa ku mugaragaro”.

Raporo yakozwe mu mwaka ushize wa 2018 n’Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda, yerekana ko inzego z’Ubutabera ziri ku mwanya wa kane mu kugira abazikoramo bakira ruswa bangana na 9.41%.

Perezida Kagame yijeje Abayobozi bashya b’Urukiko rw’Ikirenga n’abo bafatanyije imirimo, ko azabatera inkunga bakeneye kugira ngo basohoze inshingano bashinzwe.

Dr Nteziryayo Faustin wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ku wa gatatu tariki 04 Ukuboza 2019, yaminuje mu bijyanye n’amategeko ashingiye ahanini ku bukungu n’ubucuruzi, akaba yari asanzwe ari umucamanza mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EACJ).

Src: KT

2019-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Guverinoma y’u Rwanda iramagana umugambi wo gufungura Col Simba Aloys adasoje igihano

Guverinoma y’u Rwanda iramagana umugambi wo gufungura Col Simba Aloys adasoje igihano

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Museveni aragerageza gusenya Opozisiyo ariko bishobora kutazoroha

Museveni aragerageza gusenya Opozisiyo ariko bishobora kutazoroha

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Haravugwa guheza abagore ku myanya y’akazi ikomeye muri Komisiyo ya AU

Haravugwa guheza abagore ku myanya y’akazi ikomeye muri Komisiyo ya AU

Ubwanditsi 05 May 2018
Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi
POLITIKI

Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Guterana ubuse, guhangana no guhiga ubutwari…bimwe mu biranga umwiherero w’abitegura Tour du Rwanda
IMIKINO

Guterana ubuse, guhangana no guhiga ubutwari…bimwe mu biranga umwiherero w’abitegura Tour du Rwanda

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Kenya :   Dyer&Blair  Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro
ITOHOZA

Kenya : Dyer&Blair Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro

Ubwanditsi 20 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru