• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yaganiriye na Justin Trudeau ku ishoramari n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Canada

Perezida Kagame yaganiriye na Justin Trudeau ku ishoramari n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Canada

Editorial 10 Feb 2020 UBUKUNGU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo aba bombi bitabiraga inama ya 33 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iri kubera i Addis Ababa, Ethiopia.

Ibiganiro by’aba bombi byitabiriwe n’abandi bayobozi ku mpande zombi harimo nka Masai Ujiri, Umunya-Nigeria uyobora Ikipe ya Toronto Raptors, ikipe imwe rukumbi itabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikina muri Shampiyona ya NBA.

Trudeau yashimye uburyo umubano w’ibihugu byombi wifashe mu ngeri zitandukanye. Aba bakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, imihindagurikire y’ikirere, uburinganire hagati y’abagore n’abagabo ndetse no gufasha abagore mu guhanga imirimo kimwe n’amahirwe ahari mu iterambere ry’urubyiruko.

Baganiriye kandi ku bibazo bibangamiye amahoro n’umutekano muri Afurika, ndetse n’imikoranire na Loni ndetse n’uruhare rwa Canada nk’igihugu kiyoboye Komisiyo ya Loni igamije gusigasira amahoro.

Banunguranye ibitekerezo kandi ku bikwiye kwitabwaho mu nama ya Commonwealth izaba muri Kamena uyu mwaka mu Rwanda.

U Rwanda magingo aya ruhagarariwe muri Canada na Prosper Higiro nka Ambasaderi, impapuro zimuhesha ubwo burenganzira yazitanze mu Ugushyingo umwaka ushize.

Canada yakunze kugaragaza umubano mwiza ifitanye n’u Rwanda by’umwihariko igihe yashyigikiraga kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, ikirengagiza umuturage wayo Michaelle Jean wari usanzwe ayobora uwo muryango.

Muri Canada hariyo abanyarwanda bagera ku 15 000, ariko bari mu byiciro bitandukanye harimo abakurikira gahunda za leta ndetse bashyigikiye politiki y’igihugu n’abandi bayirwanya.

Ibicuruzwa byoherejwe muri Canada mu 2017 bivuye mu Rwanda bifite agaciro hafi miliyoni ebyiri z’amadolari ariko ibyavuye muri Canada bigeze kuri miliyoni eshanu z’amadolari.

Trudeau yavuze ko we na Perezida Kagame baganiriye no ku nama ya Commonwealth izabera mu Rwanda

Bombi bahuriye muri Ethiopia ahari kubera inama ya 33 ya AU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Canada byibanze ku ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
SRC : IGIHE

Amafoto: Village Urugwiro

2020-02-10
Editorial

IZINDI NKURU

BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore

BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore

Editorial 27 Nov 2017
Abikorera batuye Minisitiri w’Intebe ikibazo cy’ibikorerwa mu Rwanda bisoreshwa, ibiva hanze bigasonerwa

Abikorera batuye Minisitiri w’Intebe ikibazo cy’ibikorerwa mu Rwanda bisoreshwa, ibiva hanze bigasonerwa

Editorial 15 Aug 2018
Minisitiri Shyaka aributsa ko ibicuruzwa by’i Burundi na Congo bihawe ikaze

Minisitiri Shyaka aributsa ko ibicuruzwa by’i Burundi na Congo bihawe ikaze

Editorial 03 Jun 2019
I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

Editorial 16 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu
Amakuru

AMAFOTO: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu

Editorial 09 Mar 2021
Miss Uwase Honorine ‘IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ‘Miss Earth 2017’
IMIKINO

Miss Uwase Honorine ‘IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ‘Miss Earth 2017’

Editorial 15 Oct 2017
Amavubi yaguye miswi na Benin ku mukino wa kane wo mu itsinda L wogushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023
Amakuru

Amavubi yaguye miswi na Benin ku mukino wa kane wo mu itsinda L wogushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Editorial 29 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru