• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»’Ni igihe cyiza ngo u Rwanda ruhabwe ibyo rusaba Uganda’

’Ni igihe cyiza ngo u Rwanda ruhabwe ibyo rusaba Uganda’

Ubwanditsi 25 Feb 2020 POLITIKI

Umunyamategeko wo muri Uganda akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Fred Mukasa Mbidde, yanenze uburyo ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni burimo kwitwara ku Rwanda, mu gihe asanga ruri mu mwanya mwiza wo kugaragaza ibirubangamiye.

Ni amagambo yavugiye kuri Televiziyo ya NBS yo muri Uganda kuri uyu wa Kabiri, mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kumera nabi, ariko abayobozi bakomeje gukora ibishoboka mu gushaka umuti, binyuze mu biganiro birimo kugirwamo uruhare n’abahuza, Perezida Tshisekedi wa RDC na João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola.

Nyuma y’inama yabaye ku wa 21 Gashyantare i Gatuna, abayobozi basabye Uganda, mu kwezi kumwe kugenzura ibirego bya Repubulika y’u Rwanda ku bikorwa bibera ku butaka bwayo by’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, byaba ari ukuri igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho.

Ibyo bikorwa bigomba kugenzurwa kandi bikemezwa na komisiyo ihuriweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.

Imyanzuro ikomeza iti “Umunsi iyi myanzuro yashyizwe mu bikorwa, bikagezwa ku bakuru b’ibihugu, abahuza bazakoranya inama mu minsi 15 i Gatuna / Katuna igamije gufungura imipaka no gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Ifungwa ry’uyu mupaka ryateje ibihombo bikomeye Uganda, ku buryo mu gihe ibiganiro bikomeje, icyo abaturage ba Uganda bahurizaho ni ugusaba Museveni gukora ibishoboka umupaka ugafungurwa.

Depite Mbidde yagize ati “Igihe cyo kugira ngo Kigali ibone ibyo ikeneye byose gikwiye kuba ubu kuko Perezida Museveni ashishikajwe n’amajwi kandi agiye kujya mu matora.”

Amatora ya Perezida muri Uganda azaba umwaka utaha wa 2021, ku buryo bigoye ko Museveni azagira icyo abwira abaturiye imipaka abasaba amajwi, mu gihe batagihahirana n’abaturanyi kubera we.

Ubwo Museveni yari avuye mu nama y’i Gatuna ku wa Gatanu, yahuye n’abaturage bo ku mupaka bari bagiye kumushagara, avuga ko umuzi w’ibibazo uri mu buyobozi bw’u Rwanda.

Yagize ati “Imvano y’ikibazo ni uko abantu twafashije ubwo bari bafite ibibazo, bamaze gusubira iwabo batangiye gucikamo ibice hagati yabo. Abandi bahungiye muri Afurika y’Epfo, u Rwanda rugatekereza ko bari muri Uganda.”

Museveni ntiyagarukiye aho mu kugoreka ukuri, ati “nifatanyije n’abaturage ba Uganda n’u Rwanda bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’umupaka wa Katuna. Ndabasaba kwihangana mu gihe dukomeje gushaka igisubizo kirambye. Mfite icyizere ko ukuri kuzagaragara kuko Guverinoma ya NRM iharanira ukuri.”

Ni amagambo ariko yamaganiwe kure, kuko Museveni ashinjwa ko amaze ibinyacumi bibiri mu bukangurambaga bweruye bwo kureshya abayobozi b’u Rwanda agamije ko ubutegetsi bwacikamo ibice. Yabashije kwiyegereza Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya ari nabo bashinze RNC nk’abantu bari abakozi be ubwo bari bakiri muri Uganda mbere yo kujya mu myanya ikomeye mu Rwanda rubohowe.

Nyamara ubwo bushake bufatwa nk’ubwabyaye inyungu ku Rwanda, kuko abemeye ibyo ababwira bagahunga igihugu banyuze muri Uganda, basimbujwe n’abashaka gukorera igihugu ahubwo biba amahirwe yo kongerera imbaraga ubuyobozi bw’u Rwanda nubwo we yatekerezaga ko arimo kubuca intege.

Depite Mbidde yagize ati “Nta bibazo by’imiyoborere biri mu Rwanda kandi icyo ni ikintu gikomeye. Ibibazo ahubwo usanga bizamurwa n’abantu bataba mu Rwanda, ugasanga bategereje ibisubizo ku bantu baba hariya.”

Uyu mudepite yakomeje avuga ko “u Rwanda rufite ibibazo byarwo kandi ibisubizo bitangwa n’ubuyobozi bwarwo, bitandukanye no muri Uganda.”

U Rwanda rushinja Uganda gutera inkunga imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi, ikayiha icyuho igacura imigambi yayo yisanzuye, igakora ibikorwa binyuranye byo gushaka abarwanyi ababyanze bagakorerwa iyicarubozo, ndetse ibyo byose bikagirwamo uruhare n’abayobozi n’inzego za Uganda.

Mbidde yakomeje ati “Abanya-Uganda ntabwo bazashyigikira umuntu wese ushaka gutera u Rwanda.”

Umushakashatsi Yusuf Serunkuma, yavuze ko EALA ikwiye guhangayikishwa n’ikibazo kimaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda kuko ubucuruzi bwabangamiwe cyane ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

Yakomeje ati “Igihe kirageze ngo ihinduke ikintu kiraho niba idashobora kugira icyo ikora.”

Gusa Depite Mbidde yavuze ko EALA idakurikirana ibibazo bitajyanye no kwishyira hamwe, kuko intego yashyiriweho ari enye, ukwishyira hamwe nka Afurika y’Iburasirazuba, guhuza za gasutamo, isoko rusange no kwihuza mu bijyanye na politiki.

2020-02-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame ari muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS”

Perezida Kagame ari muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS”

Ubwanditsi 27 Jul 2018
Ese HCR izashobora  guhuza Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, mugihe uburundi bushinja u Rwanda ibinyoma

Ese HCR izashobora guhuza Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, mugihe uburundi bushinja u Rwanda ibinyoma

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere

Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere

Ubwanditsi 30 Aug 2018
U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

Ubwanditsi 24 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka
INKURU NYAMUKURU

Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka

Ubwanditsi 22 Oct 2018
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.
Amakuru

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.

Ubwanditsi 21 Nov 2023
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo
Mu Rwanda

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ubwanditsi 18 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru