• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»’Ni igihe cyiza ngo u Rwanda ruhabwe ibyo rusaba Uganda’

’Ni igihe cyiza ngo u Rwanda ruhabwe ibyo rusaba Uganda’

Editorial 25 Feb 2020 POLITIKI

Umunyamategeko wo muri Uganda akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Fred Mukasa Mbidde, yanenze uburyo ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni burimo kwitwara ku Rwanda, mu gihe asanga ruri mu mwanya mwiza wo kugaragaza ibirubangamiye.

Ni amagambo yavugiye kuri Televiziyo ya NBS yo muri Uganda kuri uyu wa Kabiri, mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kumera nabi, ariko abayobozi bakomeje gukora ibishoboka mu gushaka umuti, binyuze mu biganiro birimo kugirwamo uruhare n’abahuza, Perezida Tshisekedi wa RDC na João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola.

Nyuma y’inama yabaye ku wa 21 Gashyantare i Gatuna, abayobozi basabye Uganda, mu kwezi kumwe kugenzura ibirego bya Repubulika y’u Rwanda ku bikorwa bibera ku butaka bwayo by’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, byaba ari ukuri igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho.

Ibyo bikorwa bigomba kugenzurwa kandi bikemezwa na komisiyo ihuriweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.

Imyanzuro ikomeza iti “Umunsi iyi myanzuro yashyizwe mu bikorwa, bikagezwa ku bakuru b’ibihugu, abahuza bazakoranya inama mu minsi 15 i Gatuna / Katuna igamije gufungura imipaka no gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Ifungwa ry’uyu mupaka ryateje ibihombo bikomeye Uganda, ku buryo mu gihe ibiganiro bikomeje, icyo abaturage ba Uganda bahurizaho ni ugusaba Museveni gukora ibishoboka umupaka ugafungurwa.

Depite Mbidde yagize ati “Igihe cyo kugira ngo Kigali ibone ibyo ikeneye byose gikwiye kuba ubu kuko Perezida Museveni ashishikajwe n’amajwi kandi agiye kujya mu matora.”

Amatora ya Perezida muri Uganda azaba umwaka utaha wa 2021, ku buryo bigoye ko Museveni azagira icyo abwira abaturiye imipaka abasaba amajwi, mu gihe batagihahirana n’abaturanyi kubera we.

Ubwo Museveni yari avuye mu nama y’i Gatuna ku wa Gatanu, yahuye n’abaturage bo ku mupaka bari bagiye kumushagara, avuga ko umuzi w’ibibazo uri mu buyobozi bw’u Rwanda.

Yagize ati “Imvano y’ikibazo ni uko abantu twafashije ubwo bari bafite ibibazo, bamaze gusubira iwabo batangiye gucikamo ibice hagati yabo. Abandi bahungiye muri Afurika y’Epfo, u Rwanda rugatekereza ko bari muri Uganda.”

Museveni ntiyagarukiye aho mu kugoreka ukuri, ati “nifatanyije n’abaturage ba Uganda n’u Rwanda bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’umupaka wa Katuna. Ndabasaba kwihangana mu gihe dukomeje gushaka igisubizo kirambye. Mfite icyizere ko ukuri kuzagaragara kuko Guverinoma ya NRM iharanira ukuri.”

Ni amagambo ariko yamaganiwe kure, kuko Museveni ashinjwa ko amaze ibinyacumi bibiri mu bukangurambaga bweruye bwo kureshya abayobozi b’u Rwanda agamije ko ubutegetsi bwacikamo ibice. Yabashije kwiyegereza Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya ari nabo bashinze RNC nk’abantu bari abakozi be ubwo bari bakiri muri Uganda mbere yo kujya mu myanya ikomeye mu Rwanda rubohowe.

Nyamara ubwo bushake bufatwa nk’ubwabyaye inyungu ku Rwanda, kuko abemeye ibyo ababwira bagahunga igihugu banyuze muri Uganda, basimbujwe n’abashaka gukorera igihugu ahubwo biba amahirwe yo kongerera imbaraga ubuyobozi bw’u Rwanda nubwo we yatekerezaga ko arimo kubuca intege.

Depite Mbidde yagize ati “Nta bibazo by’imiyoborere biri mu Rwanda kandi icyo ni ikintu gikomeye. Ibibazo ahubwo usanga bizamurwa n’abantu bataba mu Rwanda, ugasanga bategereje ibisubizo ku bantu baba hariya.”

Uyu mudepite yakomeje avuga ko “u Rwanda rufite ibibazo byarwo kandi ibisubizo bitangwa n’ubuyobozi bwarwo, bitandukanye no muri Uganda.”

U Rwanda rushinja Uganda gutera inkunga imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi, ikayiha icyuho igacura imigambi yayo yisanzuye, igakora ibikorwa binyuranye byo gushaka abarwanyi ababyanze bagakorerwa iyicarubozo, ndetse ibyo byose bikagirwamo uruhare n’abayobozi n’inzego za Uganda.

Mbidde yakomeje ati “Abanya-Uganda ntabwo bazashyigikira umuntu wese ushaka gutera u Rwanda.”

Umushakashatsi Yusuf Serunkuma, yavuze ko EALA ikwiye guhangayikishwa n’ikibazo kimaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda kuko ubucuruzi bwabangamiwe cyane ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

Yakomeje ati “Igihe kirageze ngo ihinduke ikintu kiraho niba idashobora kugira icyo ikora.”

Gusa Depite Mbidde yavuze ko EALA idakurikirana ibibazo bitajyanye no kwishyira hamwe, kuko intego yashyiriweho ari enye, ukwishyira hamwe nka Afurika y’Iburasirazuba, guhuza za gasutamo, isoko rusange no kwihuza mu bijyanye na politiki.

2020-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Inama y’amateka hagati ya Trump na Kim igiye kubera muri Singapore

Inama y’amateka hagati ya Trump na Kim igiye kubera muri Singapore

Editorial 11 May 2018
Museveni yameje ko Bobi Wine ari umwanzi wa Uganda

Museveni yameje ko Bobi Wine ari umwanzi wa Uganda

Editorial 18 Oct 2019
Uganda: Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano

Uganda: Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano

Editorial 08 Nov 2017
Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi”  – Perezida Emmanuel Macron.

Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi” – Perezida Emmanuel Macron.

Editorial 27 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Buhari gusubira mu Bwongereza bitumye abaturage bongera gutekereza yuko atagikize
Mu Rwanda

Perezida Buhari gusubira mu Bwongereza bitumye abaturage bongera gutekereza yuko atagikize

Editorial 09 May 2017
REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda
Amakuru

REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

Editorial 16 Dec 2021
Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana
SHOWBIZ

Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana

Editorial 02 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru