• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leta ya Uganda yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda 342 ibashinja kubateza icyorezo Isi iri guhangana nacyo cya Coronavirus (COVID-19).

Leta ya Uganda yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda 342 ibashinja kubateza icyorezo Isi iri guhangana nacyo cya Coronavirus (COVID-19).

Editorial 27 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru y’iyirukanwa ry’abo Banyarwanda yemejwe n’Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, tariki ya 27 Werurwe 2020. Nkuko tubikesha Imvaho nshya.

Gatabazi avuga ko byatangiye mu ntangiriro z’ikicyumweru, abirukanwe ubu bakaba bacumbikiwe ahantu hatandukanye kugira ngo bitabweho uko baje hatagira uwaba afite icyo cyorezo akanduza undi uje atagifite.

Bagiye binjirira mu mirenge itandukanye,y’uturere dukora ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda, ari yo Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye, Gatebe na Bungwe ho mu karere ka Burera; hari abinjiriye mu mirenge ya Rubaya, Cyumba na Kaniga yo mu karere ka Gicumbi.

Gatabazi yagize ati “Ni byo koko hari abaturage bagera kuri 342 ariko hari n’abandi twakiriye guhera muri iki cyumweru gitangira; babanje kwinjirira muri Burera abandi ninjirira muri Gatuna, ariko abenshi bacaga mu nzira zitemewe ariko nabo iyo ubasobanuje barakubwira ngo batwirukanye tugeze ahangaha baratubwira ngo tujyane n’abamotari nabo bakatujyana mu nzira zitari zo, akarinda agera ku mupaka ahatanemewe.

Bamwe bari muri Gicumbi, twabashyize ahantu ha bonyine kubera ko bavuye mu gihugu kindi kugira ngo badahura n’abo mu ngo hakagira uwaba yakanduza undi; twabahyize mu kigo cya Kagogo, Cyanika, Mwumba abandi bari muri Gicumbi i Kageyo no mu mugi hari hoteli ebyiri zafashwe zari zisanzwe zakira abagenzi, abandi bari ahitwa Karambo hafi no ku Rwesero. Baracyaza rero, na nimugoroba n’uyu munsi mu gitondo hari abo twahuye twaganiriye, bavuye Kampala.”

Guverineri Gatabazi yakomeje avuga ko bagiye bamubwira ko bamwe bageze Kabale muri Uganda ari benshi bigasaba buri wese kwirwanaho kugira ngo agere mu Rwanda. Ati “Iyo tubabajije rero batubwira ko babirukanye, babanje kubabwira ngo Abanyarwanda babazanira Coronavirusi, babafata nk’aho ari bo bazana iyo virusi muri Uganda.

Hanyuma ariko icyaje kugaragara mu minsi itatu ishize ni uko hari ingabo za UPDF (Uganda People Defense Force) ku mupakaka wa Cyanika kugeza ku wo ku ruhande rwa Gicumbi, noneho ba baturage b’Abanyarwanda twabwiraga ngo baze bari bafiteyo utuduka, imirima bahinga n’abasanzwe bakora mu mahoteli no mu maresitora yari agikora muri Uganda, abo bose babazanye ndetse hari n’icyabaye aho bita mu Gahenerezo ugana za Kagogo abari bahafite amaduka bacuruzagamo bavanyemo ibintu byabo, imyaka abaturage barabigabana, hanyuma ubu nabo bari kuza mu Rwanda.

Ntabwo tuzi ikiri inyuma y’ibi byose aiko igihari ni uko nk’uko amabwiriza yacu abivuga imipaka yari ifunze, ntawe ugomba kwambuka ntawe ugomba kuza ariko noneho abongabo barimo kuza bavuga ko babirukanye mu gihugu, ngo ni batware iwabo iyo virusi, ni yo magambo bakoresha.”

Ku munsi wa Kane, ejo hashize honyine, hirukanywe Abanyarwanda bagera ku 145 bakiriwe ku mipaka y’u Rwanda na Uganda, mbere yaho haje hafi 100, kandi n’uyu munsi u Rwanda rukaba rwiteguye kwakira abandi.

Abirukanwa baza nta kimtu bafite mu byo bari batunze, kandi abo mu Gahenerezo hakurya y’u Rwanda bacuruzaga bakaba baje bamaze gusenyerwa no gusahurwa.

Abageze mu Rwanda, bakurikiranwa byihariye, bafite abaganga babakurikirana, bakagaburirwa 3 ku munsi, aharimo n’umunyekongo nawe wari ugiye mu kazi ke muri Uganda. Itsinda rije umunsi umwe rishyirwa ukwaryo rigategereza ko iminsi 14 ishira ngo barebe ko nta kindi kibazo bafite.

Abanyarwanda birukanywe bavuze ko ubu inzego za gisirikare zaho ziri guhiga bukware umunyarwanda aho ari hose kugira ngo yirukanywe ikubagahu.

2020-03-27
Editorial

IZINDI NKURU

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Editorial 08 Oct 2024
Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Editorial 23 Jul 2021
RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi

RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi

Editorial 15 Apr 2020
Agahuru k’imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi

Agahuru k’imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi

Editorial 28 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Aurore Mimosa n’umujyi wa Kigali bashimiye AS Kigali yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, APR FC yo yasezerewe na US Monastir itsinzwe 3-0
Amakuru

Minisitiri Aurore Mimosa n’umujyi wa Kigali bashimiye AS Kigali yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, APR FC yo yasezerewe na US Monastir itsinzwe 3-0

Editorial 19 Sep 2022
Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza
POLITIKI

Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza

Editorial 14 Feb 2019
Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa  Rayon Sports
Amakuru

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports

Editorial 08 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru