• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Editorial 27 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umusirikari mukuru mu ngabo za Uganda UPDF, aherutse gutangaza kurubuga rwa Twitter ko Papa we umubyara ariwe muntu ukomeye mu mateka yo kwibohora kw’Afurika, yongeraho ko ababariye abumva ko bamutsinda. Ibi yabivuze nyuma yuko nanone asubirije ikinyamakuru cya New Vision (cya Leta ya Uganda) ko kidakwiye kugira ikindi gihugu kivuga neza uretse Uganda kuko ariyo ikomeye muri Afurika.

Ni nyuma yuko New Vision yari imaze gutangaza ingama zikomeye u Rwanda rwafashe zo ku rwanya Virus ya Corona. Nyuma aho bigaragariye ko Muhoozi yohereje ubwo butumwa mu masaha akuze kandi abantu benshi cyane cyane abagande baziko akunda kwandika yahaze ka manyinya, bamushubije bamubwirako atagomba gufatanya gusoma agacupa no gutanga ubutumwa. Abantu kandi bibukije ko Muhoozi ko buri mwana afata Se nk’igihangange uko yaba ameze kose. Ibi bituma umuntu yibaza niba Muhoozi abivuga nk’umusirikari cyangwa afite izindi nshingano mu gihugu cya Uganda zirenze.  Ese ibi Muhoozi abiterwa ni iki?

Ku isi yose, inshingano y’umusirikari w’igihugu icyo aricyo cyose ni ukurinda umutekano w’abaturage bicyo gihugu, ni muri urwo rwego umusirikari intego ye yambere ari ikinyabupfura ndetse no kwitanga. Kurengera umuturage ntabwo ari intambara y’amasasu gusa; ni ukumurinda icyatuma ubuzima bwe budahungabanwa n’icyo aricyo cyose yaba Ibiza bishingiye ku kirere cyangwa se nka Virus ya Corona imeze nabi muri iki gihe.

Kuba rero umusikari akwiye kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no kubera urugero abandi, bituma inshingano ze azuzuza neza; ariko siko bimeze muri Uganda, aho umuhungu wa Perezida Museveni ndetse na Janet Museveni, Lt Gen Muhhozi Kainerugaba avanga ubuzima bw’iraha ndetse n’igisirikari bikaba bigira ingaruka ku buzima bw’igihugu ariko by’umwihariko no ku karere kubera ibyo yandika cyane cyane iyo amaze gufata kuri ka manyinya nkuko twabivuze hejuru.

Muhoozi ni wa mwana wavukiye mu biryo mu mvugo yubu; dore ko n’igihe abandi bana bo mukigero cye bari kurugamba, Muhoozi yari muri Sweden aho yagiye avuye muri Tanzania. Museveni kuri ubu ndetse na murumuna we Salim Saleh bakaba bari mu baherwe ba mbere muri Uganda bityo imitungo ya Museveni ikazaharirwa Muhoozi. Ibi byatumye Muhoozi nk’izina riba rirerire kurusha inshingano; nyuma yo kuba mu maraha akabije yo gukunda agatama n’abagore, Museveni yahinduriye inshingano ze umuhungu we, amugira umujyanama nk’uburyo bwo kumwicaza. Museveni afite umubare w’abajyanama atazi, dore ko benshi banavugako iyo Museveni ahuye n’abajyanama be, niwe ubagira inama kurusha uko bamugirana inama. Ku bijyanye n’igitotsi kirangwa mu mubano w’u Rwanda na Uganda, Muhoozi atangaza byinshi umuntu akibaza abivuga nkande: arata amashuri ye akayitirira igisirikari cya UPDF ndetse akamera nk’umuntu ushaka intambara hagati y’u Rwanda ariko akaba yayibera umufana kurusha kuyirwana.

Kuzamurwa mu ntera bijyana n’inshingano za gisirikari kubera uburambe n’ubushobozi uba wagaragaje. Kuri Muhoozi Kainerugaba siko byagenze kuko yazamuwe mu ntera nkuko wohereza icyogajuru mu kirere. Yatangiye igisirikari afite ipeti rya Sous Lieutenant nyuma yo kurangiza amashuri mu bwongereza no mu Misiri mu  mwaka wa 2000. Nyuma y’umwaka umwe yahise azamurwa mu ntera aba Major. Yabaye Ofisiye mutoya umwaka umwe asimbuka amapeti abiri ahita aba Major. Mu mwaka wa 2008 yazamuwe mu ntera agirwa Lieutant Colonel ndetse akurira ingabo zizshinzwe kurinda Perezida Museveni ari na Se umubyara maze mu mwaka wa 2016 agirwa Major General asimbutse amapeti ya Colonel na Brigadier General. Mu kwezi kwa kabiri 2019, Muhoozi yabaye Lieutenant General.

Muhoozi ubu aravuga rikijyana; ntiwamenya niba avuga nk’umusirikari wa UPDF cyangwa umuhungu wa Museveni. Ibyo yavuze yanyoye agatama, biba imitwe y’inkuru mu binyamakuru bya Uganda. Ubu hagiyeho n’itsinda ry’abakunzi be, baba bishakira amaramuko dore ko abanyanyagizamo amafaranga. Umuryango mugari wa Museveni niwe wikubiye ubukungu bunini bwa Uganda, bityo Muhoozi akaba ari wa mwana uvuna umuheha akongezwa undi; kuba ari umuhungu rukumbi wa Perezida Museveni, akaba ari Lt Gen mu gisirikari afite ijambo hose, akaba ari umuherwe muri Uganda nicyo gituma yitwara nk’umwami ushagawe.

Reka tubanyuriremo aho imitungo ya Perezida Museveni, murumuna we Salim Saleh ndetse na Muhoozi ituruka bitewe n’imigabane bafite mu bigo bikomeye by’ubucuruzi muri Uganda:

  • 46% By’ubutunzi bwa Sudhir muri Uganda, East Africa, South Africa, Europe n’ America nibya Perezida Museveni. Umutungo wa Sudhir/Museveni ubarizwa mu gushora imari mu mabanki, sosiyite z’ubwishingi, kubaka amazu n’ibindi…….
  • 72% by’umutungo witiriwe Karim Hirji’s ubarizwa mu bijyanye n’amahoteli nuwa Perezida Museveni harimo 10% bya Janet Kataha.
  • 44% by’umutungo wa Mukwano nuwa Perezida Museveni. Mukwano azwi cyane gutunganya no gucuruza ibikomoka ku buhinzi.
  • 42% by’umutungo wa Madhivan nuwa Janet Museveni Kataha
  • 67% by’umutungo wa Bidco ubarizwa mu gutunganya no gucuruza ibikomoka ku buhinzi ni uwa Perezida Museveni
  • 61% by’umutungo wa Patrick Bitature ubarizwa mucyitwa Simba Group nuwa Janet Museveni
  • 66% by’umutungo wa Ham Kiggundu nuwa Muhoozi harimo n’imigabane ibarizwa muri UK, US na South Africa.
  • 55% By’imitungo ya Lubega niya Karugire na Natasha Museveni
  • 68% ya John Bosco niya Muhoozi harimo na Shamba Complex and Freedom City
  • 41% by’imitungo ya Aponyens niya Muhoozi harimo na Mega Standard Supermarket
  • 37% ya Shoprite niya Sam Kutesa
  • 66% y’imitungo ya Mandela niya Salim Saleh harimo City Oils na Café Javas
  • 46% ya Movit investments niya Salim Saleh na Muhoozi
  • 49% ya Samona niya Perezida Museveni
  • 71% ya Roofings Limited niya Janet Museveni

Ibi byonyine ni 5% by’imitungo yabo kuko buri company yose ibarizwa mu gihugu cya Uganda umuryango mugari wa Perezida Museveni na Janet Museveni bayifitemo imigabane. Ngicyo igituma Muhoozi wamaze kwishyira ku myanya y’umukuru w’igihugu yitwara uko ashatse akumva ko Museveni ariwe ukomeye ku isi.  Ntampamvu yuko Muhoozi atavuga ko Se umubyara ari umuntu ukomeye ku isi urebye uburyo yamuzamuye mu gisirikari n’uburyo yamuhaye imitungo. Urutonde rw’imitungo ya Muhoozi tuzarugarukaho.

2020-03-27
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Editorial 11 Oct 2018
Kampala : Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe mu rusengero nyuma yo kugotwa n’igisilikare

Kampala : Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe mu rusengero nyuma yo kugotwa n’igisilikare

Editorial 24 Jul 2019
Ese ibyo  DONALD TRUMP yavuze yiyamamaza azabikora

Ese ibyo DONALD TRUMP yavuze yiyamamaza azabikora

Editorial 22 Dec 2016
Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Editorial 06 Oct 2022

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru