• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Ubwanditsi 27 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umusirikari mukuru mu ngabo za Uganda UPDF, aherutse gutangaza kurubuga rwa Twitter ko Papa we umubyara ariwe muntu ukomeye mu mateka yo kwibohora kw’Afurika, yongeraho ko ababariye abumva ko bamutsinda. Ibi yabivuze nyuma yuko nanone asubirije ikinyamakuru cya New Vision (cya Leta ya Uganda) ko kidakwiye kugira ikindi gihugu kivuga neza uretse Uganda kuko ariyo ikomeye muri Afurika.

Ni nyuma yuko New Vision yari imaze gutangaza ingama zikomeye u Rwanda rwafashe zo ku rwanya Virus ya Corona. Nyuma aho bigaragariye ko Muhoozi yohereje ubwo butumwa mu masaha akuze kandi abantu benshi cyane cyane abagande baziko akunda kwandika yahaze ka manyinya, bamushubije bamubwirako atagomba gufatanya gusoma agacupa no gutanga ubutumwa. Abantu kandi bibukije ko Muhoozi ko buri mwana afata Se nk’igihangange uko yaba ameze kose. Ibi bituma umuntu yibaza niba Muhoozi abivuga nk’umusirikari cyangwa afite izindi nshingano mu gihugu cya Uganda zirenze.  Ese ibi Muhoozi abiterwa ni iki?

Ku isi yose, inshingano y’umusirikari w’igihugu icyo aricyo cyose ni ukurinda umutekano w’abaturage bicyo gihugu, ni muri urwo rwego umusirikari intego ye yambere ari ikinyabupfura ndetse no kwitanga. Kurengera umuturage ntabwo ari intambara y’amasasu gusa; ni ukumurinda icyatuma ubuzima bwe budahungabanwa n’icyo aricyo cyose yaba Ibiza bishingiye ku kirere cyangwa se nka Virus ya Corona imeze nabi muri iki gihe.

Kuba rero umusikari akwiye kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no kubera urugero abandi, bituma inshingano ze azuzuza neza; ariko siko bimeze muri Uganda, aho umuhungu wa Perezida Museveni ndetse na Janet Museveni, Lt Gen Muhhozi Kainerugaba avanga ubuzima bw’iraha ndetse n’igisirikari bikaba bigira ingaruka ku buzima bw’igihugu ariko by’umwihariko no ku karere kubera ibyo yandika cyane cyane iyo amaze gufata kuri ka manyinya nkuko twabivuze hejuru.

Muhoozi ni wa mwana wavukiye mu biryo mu mvugo yubu; dore ko n’igihe abandi bana bo mukigero cye bari kurugamba, Muhoozi yari muri Sweden aho yagiye avuye muri Tanzania. Museveni kuri ubu ndetse na murumuna we Salim Saleh bakaba bari mu baherwe ba mbere muri Uganda bityo imitungo ya Museveni ikazaharirwa Muhoozi. Ibi byatumye Muhoozi nk’izina riba rirerire kurusha inshingano; nyuma yo kuba mu maraha akabije yo gukunda agatama n’abagore, Museveni yahinduriye inshingano ze umuhungu we, amugira umujyanama nk’uburyo bwo kumwicaza. Museveni afite umubare w’abajyanama atazi, dore ko benshi banavugako iyo Museveni ahuye n’abajyanama be, niwe ubagira inama kurusha uko bamugirana inama. Ku bijyanye n’igitotsi kirangwa mu mubano w’u Rwanda na Uganda, Muhoozi atangaza byinshi umuntu akibaza abivuga nkande: arata amashuri ye akayitirira igisirikari cya UPDF ndetse akamera nk’umuntu ushaka intambara hagati y’u Rwanda ariko akaba yayibera umufana kurusha kuyirwana.

Kuzamurwa mu ntera bijyana n’inshingano za gisirikari kubera uburambe n’ubushobozi uba wagaragaje. Kuri Muhoozi Kainerugaba siko byagenze kuko yazamuwe mu ntera nkuko wohereza icyogajuru mu kirere. Yatangiye igisirikari afite ipeti rya Sous Lieutenant nyuma yo kurangiza amashuri mu bwongereza no mu Misiri mu  mwaka wa 2000. Nyuma y’umwaka umwe yahise azamurwa mu ntera aba Major. Yabaye Ofisiye mutoya umwaka umwe asimbuka amapeti abiri ahita aba Major. Mu mwaka wa 2008 yazamuwe mu ntera agirwa Lieutant Colonel ndetse akurira ingabo zizshinzwe kurinda Perezida Museveni ari na Se umubyara maze mu mwaka wa 2016 agirwa Major General asimbutse amapeti ya Colonel na Brigadier General. Mu kwezi kwa kabiri 2019, Muhoozi yabaye Lieutenant General.

Muhoozi ubu aravuga rikijyana; ntiwamenya niba avuga nk’umusirikari wa UPDF cyangwa umuhungu wa Museveni. Ibyo yavuze yanyoye agatama, biba imitwe y’inkuru mu binyamakuru bya Uganda. Ubu hagiyeho n’itsinda ry’abakunzi be, baba bishakira amaramuko dore ko abanyanyagizamo amafaranga. Umuryango mugari wa Museveni niwe wikubiye ubukungu bunini bwa Uganda, bityo Muhoozi akaba ari wa mwana uvuna umuheha akongezwa undi; kuba ari umuhungu rukumbi wa Perezida Museveni, akaba ari Lt Gen mu gisirikari afite ijambo hose, akaba ari umuherwe muri Uganda nicyo gituma yitwara nk’umwami ushagawe.

Reka tubanyuriremo aho imitungo ya Perezida Museveni, murumuna we Salim Saleh ndetse na Muhoozi ituruka bitewe n’imigabane bafite mu bigo bikomeye by’ubucuruzi muri Uganda:

  • 46% By’ubutunzi bwa Sudhir muri Uganda, East Africa, South Africa, Europe n’ America nibya Perezida Museveni. Umutungo wa Sudhir/Museveni ubarizwa mu gushora imari mu mabanki, sosiyite z’ubwishingi, kubaka amazu n’ibindi…….
  • 72% by’umutungo witiriwe Karim Hirji’s ubarizwa mu bijyanye n’amahoteli nuwa Perezida Museveni harimo 10% bya Janet Kataha.
  • 44% by’umutungo wa Mukwano nuwa Perezida Museveni. Mukwano azwi cyane gutunganya no gucuruza ibikomoka ku buhinzi.
  • 42% by’umutungo wa Madhivan nuwa Janet Museveni Kataha
  • 67% by’umutungo wa Bidco ubarizwa mu gutunganya no gucuruza ibikomoka ku buhinzi ni uwa Perezida Museveni
  • 61% by’umutungo wa Patrick Bitature ubarizwa mucyitwa Simba Group nuwa Janet Museveni
  • 66% by’umutungo wa Ham Kiggundu nuwa Muhoozi harimo n’imigabane ibarizwa muri UK, US na South Africa.
  • 55% By’imitungo ya Lubega niya Karugire na Natasha Museveni
  • 68% ya John Bosco niya Muhoozi harimo na Shamba Complex and Freedom City
  • 41% by’imitungo ya Aponyens niya Muhoozi harimo na Mega Standard Supermarket
  • 37% ya Shoprite niya Sam Kutesa
  • 66% y’imitungo ya Mandela niya Salim Saleh harimo City Oils na Café Javas
  • 46% ya Movit investments niya Salim Saleh na Muhoozi
  • 49% ya Samona niya Perezida Museveni
  • 71% ya Roofings Limited niya Janet Museveni

Ibi byonyine ni 5% by’imitungo yabo kuko buri company yose ibarizwa mu gihugu cya Uganda umuryango mugari wa Perezida Museveni na Janet Museveni bayifitemo imigabane. Ngicyo igituma Muhoozi wamaze kwishyira ku myanya y’umukuru w’igihugu yitwara uko ashatse akumva ko Museveni ariwe ukomeye ku isi.  Ntampamvu yuko Muhoozi atavuga ko Se umubyara ari umuntu ukomeye ku isi urebye uburyo yamuzamuye mu gisirikari n’uburyo yamuhaye imitungo. Urutonde rw’imitungo ya Muhoozi tuzarugarukaho.

2020-03-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka

Ubwanditsi 05 Jul 2018
Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo

Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Uganda: Bobi Wine yabajije Museveni uko yiyumva iyo yica urubozo ‘abuzukuru’ be

Uganda: Bobi Wine yabajije Museveni uko yiyumva iyo yica urubozo ‘abuzukuru’ be

Ubwanditsi 25 Sep 2018
FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

Ubwanditsi 16 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye abacamanza kutavugirwamo no kwihutisha ubutabera
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye abacamanza kutavugirwamo no kwihutisha ubutabera

Ubwanditsi 01 Aug 2018
Byemejwe ko Umuherwe wa Leicester City yaguye mu mpanuka y’indege
IMIKINO

Byemejwe ko Umuherwe wa Leicester City yaguye mu mpanuka y’indege

Ubwanditsi 29 Oct 2018
Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda
Mu Mahanga

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru