Ni inkuru yagiye ahagaragara ko iki kihebe Col Mpiranya Leon Cyprien wari wariyise Kagoma akaba yiciwe mu bitero bimaze iminsi bikorwa n’ingabo za FARDC mu guhashya imitwe yitwaje intwaro isanzwe ihungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.
Iyi nkuru y’incamugongo kubanzi b’u Rwanda dore ko bagiye baha ubufasha uyu mutwe ngo ugabe ibitero byari bigamije guhungabanya umutekano n’umudendezo w’abanyarwanda mu myaka ishize.
Uyu Kagoma nkuko yiyitaga akomoka mu cyahoze ari komini Cyeru muri Perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu karere ka Burera mu majyaruguru y’u Rwanda, iki cyihebe bivugwa ko cyasize agatwe muri Makoka muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru taliki 29 Kanama uyu mwaka nkuko byemezwa na za sosiyete sivile ikorera muri utwo duce.
Nubwo Mpiranya Leon Cyprien yishwe urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe nyuma yuko hari amakuru avuga ko hari hashize iminsi havugwa amakimbirane hagati ye na Col Rugema nawe ubarizwa muri uwo mutwe w’iterabwoba hari abemeza ko yaba yishwe ku kagambane kuwo Rugema nubwo nta gihamya zihari, ahubwo hari hashize iminsi hagabwa ibitero bikomeye cyane bya FARDC mu guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Uyu Mpiranya Leon Cyprien yari afite umugore n’abana bane basanzwe baba muri Uganda ahitwa Mubende, gihamya yindi yerekana ko Uganda yihisha inyuma y’ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda nkuko byagiye bishyirwa ahagaragara ko Mateke Philemon akoranira bya hafi nuyu mutwe w’iterabwoba uyu mugabo yayoboraga wa Rud-Urunana.
Ku rundi ruhande hari ibihamya ko saa sita z’ijoro ku wa 28 Kanama aribwo uyu mugabo yiciwe mu gace ka Binza nk’uko amakuru aturuka mu miryango itegamiye kuri leta ikorera muri ako gace abihamya.
Uyu Col Mpiranya Leo Cyprien alias Kagoma ni muntu ki?
Col Mpiranya Leo Cyprien alias Kagoma yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda (Ex-FAR), mu 1992 mu ishuri ry’aba su-ofisiye rya Esso i Butare. Mu 1994 yahunze igihugu afite ipeti rya Sergeant maze nyuma yaho mu 1998 yinjira muri ALIR yaje guhinduka FDLR.
Mu 2003, yinjiye mu Ngabo za RUD-Urunana ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ahita ayobora Batayo yitwa Douala, yaje kuyivamo ajya kuyobora Brigade yitwa Samosi agizwe Colonel ari nayo yavuyemo ajya gusimbura Gen Afurika Jean Michel wayoboraga uyu mutwe.
Gen Musabyimana Juvenal wari uzwi nka Jean Michel Africa, yishwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gitero gikomeye zagabye mu gace ka Binza hafi y’umupaka w’iki gihugu na Uganda mu mpera z’umwaka ushize.
Amakuru avuga ko ubwo Col Mpiranya yari amaze gufata ubuyobozi bw’uyu mutwe, wahise ucikamo kabiri kuko hari uruhande rw’abantu batamwishimiraga nk’umuyobozi mushya.
Bamwe ngo bashakaga ko Col Rugema ariwe uba umuyobozi, ari naho haturutse ukutumvikana hagati y’aba bombi, buri wese agashaka kwica mugenzi we.
Col Mpiranya Leo Cyprien alias Kagoma, ari mu bagiye bagaba ibitero bikomeye byahitanye abantu benshi barimo n’abakerarugendo b’Abanyamerika muri Pariki ya Bwindi.
Ni we wari uyoboye icyo igitero ndetse yanayoboye n’ibindi byagabwe ahitwa Kinyandonyi mu isoko ryaho mu gace ka Binza mu 2019 cyahitanye abaturage 14.
Col Mpiranya yibukirwa ku bitero yagiye agaba kandi mu duce twa Mukeberwa, Bwamvinwa, Miliki na Bulewusa, muri teritware ya Lubero byahitanye abantu bagera ku 145.
Urupfu rwe ni indi nkuru mbi ku mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nyuma y’aho muri Nzeri umwaka ushize, na Gen Mudacumura Slyvestre wayoboraga inyeshyamba za FDLR yishwe arasiwe muri Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umutwe wa RUD-Urunana niwo wagize uruhare mu bitero byagabwe mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru bigahitana ubuzima bw’abaturage 14. Abarwanyi bawo 19 bishwe n’ingabo z’u Rwanda, batanu bafatwa mpiri. Bane bacitse bakabasha kurokoka, Ingabo za Uganda zabakiriye mu karere ka Kisoro, hafi y’umupaka.