• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nta kuntu ubutegetsi bwa CNDD-FDD butari gushyigikira ibikorwa bya FDLR n’utundi dutsiko tw’abicanyi,kandi benshi mu bagize iyo mitwe yose baratorejwe hamwe ingengabitekerezo ya jenoside

Nta kuntu ubutegetsi bwa CNDD-FDD butari gushyigikira ibikorwa bya FDLR n’utundi dutsiko tw’abicanyi,kandi benshi mu bagize iyo mitwe yose baratorejwe hamwe ingengabitekerezo ya jenoside

Ubwanditsi 03 Dec 2020 INKURU NYAMUKURU

Ubwicanyi bwabaye mu Burundi mu mwaka w’1993, bwibasiye abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi, bashinjwaga urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye. Abakoze iyo jenoside ni abayoboke ba FRODEBU, bari barahungiye mu Rwanda kuva mu myaka ya za 72, aho bakomeje kwigishwa kwanga Abatutsi bikomeye, biza kuvamo ingengabitekerezo ya jenocide. Nyuma y’aho Ndadaye(nawe wabaye mu Rwanda) atsindiye amatora, za mpunzi z’Abarundi bo mu bwoko bw’Abahutu zahise zitaha, zijya kugabagabana imyanya mu butegetsi, no guhonyora Abatutsi. Aho Ndadaye apfiriye rero, abo bayoboke b’ ishyaka rye, FRODEBU bahise bashyira mu bikorwa amasomo baherewe mu Rwanda rwa Yuvenali Habyarimana, maze si ukwica abatutsi baratsemba. Ibi byanemejwe  na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye, muri raporo yayo yo kuwa 22 Kanama 1966, ivuga ko muw’1993, mu Burundi habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.Ikagaragaza ko iyo Jenoside itatewe n’urupfu rwa Ndadaye, ko ahubwo  yari imaze imyaka myinshi itegurwa, abicanyi bahabwa imyitozo n’intwaro,  urutonde rw’amazina y’abagomba kwicwa rurategurwa, neza neza nk’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nyuma yaho rero FRODEBU yaje gucika intege, maze benshi mu bayoboke bayo bajya muri CNDD-FDD, ari nabo bari ku butegetsi muri iki gihe. Bivuze ko mu butegetsi bwa CNDD-FDD harimo abicanyi babitorejwe mu Rwanda, bacengezwamo amahame ya ‘Hutu-power”, kimwe n’Interahamwe-mpuzamugambi. Tunibutsa ko  ubwo igisirikari cy’uBurundi cyarwanyije iyicwa ry’Abatutsi, maze benshi mu bicanyi bongera guhungira mu Rwanda. Abo nibo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umubare minini wabo ukaba uganje ku ngoma ya CNDD-FDD. Nta gitangaje rero ko ubutegetsi buriho mu Burundi butera inkunga FDLR n’indi mitwe y’iterabwoba, kubo bafitanye igihango. Batorejwe hamwe, batozwa bimwe, bakora ibyaha bimwe:Jenoside yakorewe Abatutsi mu Burundi no mu Rwanda.

Ibimenyetso uBurundi budashobora guhakana bigaragaza ko abajya bagerageza kugaba ibitero mu Rwanda bava mu Burundi, bakubitwa incuro bagahungira mu Burundi.  Birumvikana kandi  kuko baba bisanga mu bavandimwe bahuje byose. Bijya bisetsa iyo abategetsi mu Burundi bashinja uRwanda gucumbikira abatavuga rumwe nayo, birengagije ko aho mu Burundi, no mubutegetsi nyirizina, huzuyemo abasize bamennye amaraso muri Jenoside yakorwe Abatutsi. Abakurikiranye ubwicanyi bwabereye  ahahoze ari Komini Mugina no mu tundi duce tw’Amayaga, bazi neza ibyo impunzi z’Abarundi zahakoze.

Ubushinjacyaha bw’uRwanda bumaze imyaka myinshi bwarashyikirije Leta y’uBurundi urutonde rw’abakekwaho ibyo byaha ndengakamere, ariko habe n’umwe uroherezwa mu Rwanda, cyangwa ngo baniyerurutse, nibura  umwe rukumbi aburanire mu Burundi. Byabaye nko kurega uwo uregera,kuko abagafashe abo bicanyi, ibiganza byabo nabyo bijejeta amaraso y’inzirakarengane.Ngiyo rero imvano y’ubucuti hagati ya CNDD-FDD, FDLR, FLN n’indi mitwe y’iterabwoba.

2020-12-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, yabayemo impinduka nyinshi

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, yabayemo impinduka nyinshi

Ubwanditsi 04 Apr 2019
Imbabazi za Perezida wa Repubulika ni igihango n’Igihugu, ugitatiye kiramusama

Imbabazi za Perezida wa Repubulika ni igihango n’Igihugu, ugitatiye kiramusama

Ubwanditsi 22 Oct 2024
Bomboribombori: ADEPR ishami rya Uganda ryigumuye ku iry’u Rwanda kubera igitutu cya RNC na CMI

Bomboribombori: ADEPR ishami rya Uganda ryigumuye ku iry’u Rwanda kubera igitutu cya RNC na CMI

Ubwanditsi 16 May 2019
Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Ubwanditsi 14 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamagabe: Gitifu w’Akarere yasabwe ibisobanuro na Njyanama, ahitamo gusezera
Mu Mahanga

Nyamagabe: Gitifu w’Akarere yasabwe ibisobanuro na Njyanama, ahitamo gusezera

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana
Mu Mahanga

Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Ubwanditsi 31 Mar 2016
Amafoto: Rayon Sports yunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ishyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama
Amakuru

Amafoto: Rayon Sports yunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ishyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama

Ubwanditsi 14 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru