• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nta kuntu ubutegetsi bwa CNDD-FDD butari gushyigikira ibikorwa bya FDLR n’utundi dutsiko tw’abicanyi,kandi benshi mu bagize iyo mitwe yose baratorejwe hamwe ingengabitekerezo ya jenoside

Nta kuntu ubutegetsi bwa CNDD-FDD butari gushyigikira ibikorwa bya FDLR n’utundi dutsiko tw’abicanyi,kandi benshi mu bagize iyo mitwe yose baratorejwe hamwe ingengabitekerezo ya jenoside

Editorial 03 Dec 2020 INKURU NYAMUKURU

Ubwicanyi bwabaye mu Burundi mu mwaka w’1993, bwibasiye abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi, bashinjwaga urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye. Abakoze iyo jenoside ni abayoboke ba FRODEBU, bari barahungiye mu Rwanda kuva mu myaka ya za 72, aho bakomeje kwigishwa kwanga Abatutsi bikomeye, biza kuvamo ingengabitekerezo ya jenocide. Nyuma y’aho Ndadaye(nawe wabaye mu Rwanda) atsindiye amatora, za mpunzi z’Abarundi bo mu bwoko bw’Abahutu zahise zitaha, zijya kugabagabana imyanya mu butegetsi, no guhonyora Abatutsi. Aho Ndadaye apfiriye rero, abo bayoboke b’ ishyaka rye, FRODEBU bahise bashyira mu bikorwa amasomo baherewe mu Rwanda rwa Yuvenali Habyarimana, maze si ukwica abatutsi baratsemba. Ibi byanemejwe  na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye, muri raporo yayo yo kuwa 22 Kanama 1966, ivuga ko muw’1993, mu Burundi habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.Ikagaragaza ko iyo Jenoside itatewe n’urupfu rwa Ndadaye, ko ahubwo  yari imaze imyaka myinshi itegurwa, abicanyi bahabwa imyitozo n’intwaro,  urutonde rw’amazina y’abagomba kwicwa rurategurwa, neza neza nk’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nyuma yaho rero FRODEBU yaje gucika intege, maze benshi mu bayoboke bayo bajya muri CNDD-FDD, ari nabo bari ku butegetsi muri iki gihe. Bivuze ko mu butegetsi bwa CNDD-FDD harimo abicanyi babitorejwe mu Rwanda, bacengezwamo amahame ya ‘Hutu-power”, kimwe n’Interahamwe-mpuzamugambi. Tunibutsa ko  ubwo igisirikari cy’uBurundi cyarwanyije iyicwa ry’Abatutsi, maze benshi mu bicanyi bongera guhungira mu Rwanda. Abo nibo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umubare minini wabo ukaba uganje ku ngoma ya CNDD-FDD. Nta gitangaje rero ko ubutegetsi buriho mu Burundi butera inkunga FDLR n’indi mitwe y’iterabwoba, kubo bafitanye igihango. Batorejwe hamwe, batozwa bimwe, bakora ibyaha bimwe:Jenoside yakorewe Abatutsi mu Burundi no mu Rwanda.

Ibimenyetso uBurundi budashobora guhakana bigaragaza ko abajya bagerageza kugaba ibitero mu Rwanda bava mu Burundi, bakubitwa incuro bagahungira mu Burundi.  Birumvikana kandi  kuko baba bisanga mu bavandimwe bahuje byose. Bijya bisetsa iyo abategetsi mu Burundi bashinja uRwanda gucumbikira abatavuga rumwe nayo, birengagije ko aho mu Burundi, no mubutegetsi nyirizina, huzuyemo abasize bamennye amaraso muri Jenoside yakorwe Abatutsi. Abakurikiranye ubwicanyi bwabereye  ahahoze ari Komini Mugina no mu tundi duce tw’Amayaga, bazi neza ibyo impunzi z’Abarundi zahakoze.

Ubushinjacyaha bw’uRwanda bumaze imyaka myinshi bwarashyikirije Leta y’uBurundi urutonde rw’abakekwaho ibyo byaha ndengakamere, ariko habe n’umwe uroherezwa mu Rwanda, cyangwa ngo baniyerurutse, nibura  umwe rukumbi aburanire mu Burundi. Byabaye nko kurega uwo uregera,kuko abagafashe abo bicanyi, ibiganza byabo nabyo bijejeta amaraso y’inzirakarengane.Ngiyo rero imvano y’ubucuti hagati ya CNDD-FDD, FDLR, FLN n’indi mitwe y’iterabwoba.

2020-12-03
Editorial

IZINDI NKURU

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Editorial 20 Nov 2020
Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Editorial 23 Jul 2021
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania

Editorial 30 Sep 2020
Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi

Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi

Editorial 24 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida  Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago
Amakuru

Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago

Editorial 27 Jul 2024
Perezida Kagame niwe wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%
Mu Rwanda

Perezida Kagame niwe wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%

Editorial 07 Aug 2017
APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)
Amakuru

APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)

Editorial 13 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru