• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC yatsinzwe na Gormahia muri CAF Champions League bituma isezererwa

APR FC yatsinzwe na Gormahia muri CAF Champions League bituma isezererwa

Editorial 06 Dec 2020 Amakuru, IMIKINO

Ni ibitego APR FC yatsinzwe mu minota ya nyuma na Gor Mahia 3-1, ubwo iba isezerewe ku bitego 4-3 mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League. APR FC yari yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye i Kigali mu cyumweru gishize, wari umukino wo kwishyura wabereye kuri Nyayo Stadium i Nairobi, kuri uyu wa Gatandatu, Umutoza Adil Mohammed Erradi yakoze impinduka eshatu mu babanza mu kibuga, Ruboneka Jean Bosco, Tuyisenge Jacques na Byiringiro Lague bahabwa umwanya.

APR FC yabonye penaliti hakiri kare, ku munota wa cyenda, ku ikosa ryakorewe Niyomugabo Claude, Tuyisenge Jacques ayiteye arayihusha. Samuel Onyango yafunguye amazamu ku ruhande rwa Gor Mahia ku munota wa 18 ku mupira ubwugarizi bwa APR FC bwananiwe gukuraho nyuma yo kuva muri koruneri yatewe na Kenneth Muguna.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, umutoza wa APR FC, Adil Mohammed, yakoze impinduka imwe, Niyomugabo Claude aha umwanya Bizimana Yannick. Umunyezamu Rwabugiri Umar yafashije APR FC kuguma mu mukino, akuramo imipira ibiri yashoboraga kuvamo ibitego yabonetse ku ruhande rwa Gor Mahia. Nsanzimfura Keddy winjiranye mu kibuga na Ndayishimiye Dieudonné, bombi basimbuye Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague, ni we wishyuriye APR FC ku munota wa 82 ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Kugeza kuri uwo munota, APR FC yari yizeye gukomeza, ariko icyizere cyayo cyayoyotse mu minota itanu y’inyongera, aho Gor Mahia yabonye ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Sydney Ochieng ku munota wa 91 na Nicholas Kipkirui ku munota wa 93 ku mupira wari uvuye muri koruneri. APR FC yari yihaye intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League muri uyu mwaka yasezerewe itarenze umutaru, bivuze ko igiye guhanga amaso ibikombe bikinirwa mu Rwanda.

Mu ijonjora rya kabiri, Gor Mahia izahura n’ikipe igomba kuva hagati ya CR Belouizdad yo muri Algérie na El Nasr yo muri Libya

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Gor Mahia FC: Gad Mathews, Charles Momanyi, Philemon Otieno, Michael Apudo, Andrew Juma, Ernest Wendo, Kenneth Muguna (c), Banerd Ondiek, Tito Okello, Benson Omalla na Samuel Onyango.

APR FC: Rwabugiri Ndayisenga Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (c), Niyonzima Olivier, Ruboneka Jean Bosco, Niyomugabo Claude, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques.

2020-12-06
Editorial

IZINDI NKURU

“Niyamye nkomeje abansanisha n’ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe” Gladys Nkerinka.

“Niyamye nkomeje abansanisha n’ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe” Gladys Nkerinka.

Editorial 11 Feb 2024
Nyuma yo gutandukana na Young SC yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yongeye gusinyira ikipe ya AS Kigali yigeze gukinira

Nyuma yo gutandukana na Young SC yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yongeye gusinyira ikipe ya AS Kigali yigeze gukinira

Editorial 30 Jul 2021
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 26 Jun 2024
Patriots BBC yasubiriye GNBC imbere ya Perezida Kagame isoza irindi jonjora rya BAL idatsinzwe

Patriots BBC yasubiriye GNBC imbere ya Perezida Kagame isoza irindi jonjora rya BAL idatsinzwe

Editorial 23 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize  bahekuye u Rwanda
Amakuru

Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda

Administrator 11 Nov 2025
Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano
Mu Mahanga

Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano

Editorial 11 Feb 2016
Wari Uzi Ihuriro mpuzamahanga ry’Igiswahili -CHAUKIDU.
Mu Rwanda

Wari Uzi Ihuriro mpuzamahanga ry’Igiswahili -CHAUKIDU.

Editorial 22 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru