• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”

Ubwanditsi 21 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ni mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ubwo yatangazaga uko igihugu gihagaze, mu ijambo ageza ku baturage rimwe mu mwaka ibizwi mu rurimi rw’icyongereza nka ‘State of the Nation.’ Nyakubahwa Perezida Kagame Paul yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yagaragazaga aho igihugu kigeze ndetse n’ibihe kirimo akaba yatangiye yifuriza abanyarwanda bose iminsi mikuru myiza aho yatangiye agira ati “Ntangiye mbifuriza gusoza uyu mwaka neza, nanabifuriza umwaka mushya muhire uri kuza. Igihe nk’iki dusoza umwaka ushize, nababwiye ko umwaka wa 2019 wabaye mwiza ku Rwanda, ndetse mbabwira ko 2020 nawo uzaba mwiza kurushaho. Gusa nanababwiye ko bitoroshye kumenya ibizaba imbere, ari nabyo byabaye. Hajemo kubamo icyorezo cyakwiriye Isi yose.

Ariko nubwo icyo cyorezo cyatumye duhindura bimwe twari twarateganije, ndagira ngo nongere mbabwire ko igihugu cyacu gikomeje guhagarara neza, kandi impamvu zibyerekana ziragaragara.
Ndagira ngo mbanze nshimire Abanyarwanda bose ubufatanye, ubwitange n’ubushake mu guhangana n’ibyo bibazo.”

Perezida Kagame ati “Tugeze aho tutakwemera ko ibyo twakoze byose twirinda biba impfabusa. Iki ntabwo ari igihe cyo gucogora, ahubwo ni ukurinda ibyo tugezeho bishimishije, tugaharanira ibyo dushaka kugeraho, tugaharanira guhera dutera intambwe.

Buri wese afite inshingano yo gukorana na mugenzi we tukarinda ibyo twubaka, tukuzuzanya. Uyu mwaka byabaye ngombwa ko hari ibyo twigomwa nubwo bitari byoroshye. Harimo ko imiryango yacu itahurira hamwe ngo twishimire isoza ry’umwaka n’ibindi bihuriza hamwe imiryango ngo yishime. Iyo hatabaho uko kwigomwa byari kugorana bigatuma dutakaza byinshi harimo n’ubuzima. Twese dufatanyije, tuzongere dusubire mu buzima bw’iterambere ryihuse, bityo dukomeze tuzamure imibereho myiza yacu n’iy’imiryango yacu. Asoza, yongeye gushimira Abanyarwanda bose n’inshuti zabo, ati “twongere intambwe. Muzagire Noheli nziza, muzarangize umwaka neza. Mbifurije amahoro y’Imana, murakoze cyane.

Perezida Kagame ku majwi amuhamagarira kurekura ukekwaho iterabwoba, Paul Rusesabagina: ati “Iki ntigikwiye kuba ikibazo gikomeye. Ikibazo kigomba kumvikana neza kuko amakuru ajyanye n’uru rubanza arasobanutse. Mubijyanye nibi birego n’amabaruwa yanditswe, ntabwo bitunguranye. Twumva isi dutuye, niyo yaba isobanutse kandi ntakibazo gihari, hazajya habaho abantu bazavuga ko uyu muntu atagomba gukorwaho cyangwa ko atigeze yibeshya.

Twanyuze muri aya mateka ubwacu. Muri uru rubanza rwihariye, nzi neza ko abantu bamwe basabana nuyu mugabo batazi byinshi ku mateka; Ntabwo niteze ko abo bantu bose bazi uruhande rutari rwo rw’uyu muntu, cyangwa birashoboka ko bamufata nk’umwe muri bo bakagerageza kumurwanirira. Ariko hagomba no kubaho uburyo bwo gukosora abatabyumva neza. Kandi nibyo leta, amategeko, n’abayobozi bagomba gukora, bashyigikira ubutabera n’ukuri. Nibyo tuzakurikirana, tumenye neza ko ubutabera bwakozwe. Ntabwo bigiye gukorwa gusa mu rwego rwa Rusesabagina, ubutabera nabwo buzakorwa mu rwego rwo gushyigikira abababaye; abapfushije ababo bikozwe n’abo Rusesabagina Paul yari abereye Umuyobozi. Ibi ni ukuri.

Aba bantu barengera Rusesabagina baba batazi ibyo bintu,cyangwa se barabizi cyangwa se babyirengagiza nkana , cyangwa batekereza ko uyu mugabo aruta ubuzima bw’abantu bishe. Amabaruwa y’ubwoko bwose azandikwa kandi ajurirwe, ariko tuzakurikirana ubutabera. Kandi nizera ko abazamura amajwi nabi bazumva ibyo tuvuga. ”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko n’ubwo uyu mwaka turi gusoza waranzwe n’ibihe bikomeye byazanywe n’icyorezo cya COVID19 abanyarwanda bagaragaje ubufatanye n’ubushake bwo gushaka guhangana n’ibibazo byazanywe nacyo. Asoza, yongeye gushimira Abanyarwanda bose n’inshuti zabo, ati “twongere intambwe. Muzagire Noheli nziza, muzarangize umwaka neza. Mbifurije amahoro y’Imana, murakoze cyane.’’


2020-12-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa

Ubwanditsi 01 Sep 2018
Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Ubwanditsi 02 Apr 2024
Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Ubwanditsi 12 Jan 2019
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU

RUSHYASHYA 19 Feb 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe
Amakuru

Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe

Ubwanditsi 25 Oct 2020
Muri Angola Perezida Dos Santos agiye kurekura ubutegetsi ariko ataburekuye
Mu Rwanda

Muri Angola Perezida Dos Santos agiye kurekura ubutegetsi ariko ataburekuye

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe

Ubwanditsi 02 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru