• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham, umutoza Jose Mourihno yahawe gutoza AS Roma mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham, umutoza Jose Mourihno yahawe gutoza AS Roma mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Ubwanditsi 05 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu gitondo cyo ku itariki ya 19 Mata 2021, ikipe ya Tottenham Hotspurs yatangaje ko yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze igihe kingana n’amezi 17 atoza iyi kipe yo mu Bwongereza, nyuma yo kwirukanwa uyu mutoza utajya umara igihe mu bushomeri yaraye agizwe umutoza mukuru wa As Roma yo mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2021 nibwo iyi kipe yo mu gihugu cy’Ubutaliyani yatangaje ko Jose Mourihno ariwe ugiye gutoza iyi kipe, babinyujije kuri Twitter bagize bati “ikipe inejejejwe no gutangaza ko yagiranye amasezerano na Mourihno kuyibera umutoza nyuma akazatangira imirimo ye guhera mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Nyuma yo gutangaza ibi, umutoza Jose Mourihno yagize ati ” Nyuma y’ibiganiro na ba nyiri ikipe, nasobanukiwe n’intego z’iyi kipe, dufatanyije turashaka kuzamura umushinga w’iyi kipe, urukundo rw’abakunzi b’iyi kipe rwatumye nemera aka kazi, ntegerezanyije amatsiko menshi gutangira umwaka utaha w’imikino.”

Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko yerekeje muri AS Roma aho agiye gusimbura umunya Portugal mugenzi we Paulo Fonseca wamaze gutangarizwa ko ubwo uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021 uzaba urangiye uyu mugabo azava muri iyi kipe.

Jose Mourihno yahawe gutoza iyi ikipe mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, ni ukuvuga ko amasezerano ye azarangirana n’impeshyi za 2024.

Si ubwambere Mourihno agiye gutoza mu gihugu cy’u Butaliyani kuko mu mwaka w’imikino wa 2009-2010 yatoje ikipe ya Inter de Milan ndetse anatwarana nayo igikombe cya Shampiyona yo mu Butaliyani, igikombe cy’igihugu ndetse anatwarana nayo UEFA Champions League.

2021-05-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera, urupfu rwa Perezida Habyarimana rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi ku mugaragaro. Dore amwe mu matariki yabayeho ubwicanyi bukomeye.  6 Mata 1994 saa 20:25: Indege yari itwaye Abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama Arusha muri Tanzaniya.  Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume n’Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.  7 Mata 1994: Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyimana, Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda barishwe.  Ni na bwo hatangiye kwicwa Abatutsi urugo ku rugo hanicwa abasirikare 10 b’Ababiligi, abarwaza, abarwayi n’abaganga ba CHK.  Kuri iyi tariki ni na bwo abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi bavuye muri CND batangira kurwana n’abicanyi.  8 Mata 1994: Ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu hose, bamwe mu bayobozi batangira guhungira muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biganjemo Abaminisitiri.  Abantu barenga 100 biciwe mu ishuri rya Mutagatifu Andereye i Nyamirambo. Koloneli Théoneste Bagosora yateranyije inama yo kugena abayobozi bakuru b’igihugu bari bamaze gupfa.  9 Mata 1994: Théodore Sindikubwabo yabaye Perezida w’igihugu w’agateganyo, Jean Kambanda agirwa Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi.  “Opération Amaryllis” y’Abafaransa yageze mu Rwanda izanye n’iy’Ababiligi yitwaga “Opération Silverback”.  Umuryango wa Habyarimana wajyanwe i Bangui muri Repubukika ya Centr’Afrika bahavanwa bajya mu Bufaransa.  12 Mata 1994: Guverinoma yavuye i Kigali ihungira i Murambi muri Gitarama  13 Mata 1994: Ingabo z’Ababiligi zafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda zita impunzi z’abatutsi zari zabahungiyeho muri ETO Kicukiro, Interahamwe n’abasirikare bahita batangira kubiraramo,abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari naho babarangirije.  14 Mata 1994: Ubwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kibeho ku Gikongoro  15 Mata 1994: Ubwicanyi i Nyarubuye muri Kibungo no muri Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye  16 Mata 1994: Ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugonero ku Kibuye 18 Mata 1994: Hishwe abari bahungiye muri Sitade Gatwaro (Kibuye).  20 na 22 Mata 1994: Interahamwe n’abasirikare biraye mu barwayi, abarwaza n’abavuzi bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare barabica.  21 Mata 1994: Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zaragabanyijwe ziva ku bihumbi 5,500 zigera kuri 270.  27 Mata 1994: Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.  28 Mata 1994: Amerika na yo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda byari Jenoside bisobanurwa n’umuvugizi wayo Christine Shelley.  30 Mata 1994: Impunzi 250.000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunga intambara FPR yarwanaga na FAR.  12 Gicurasi 1994: Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Loni na we yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.  13 na 14 Gicurasi 1994: Ni bwo abasirikare ba Leta y’abatabazi bifatanyije n’abapolisi, Interahamwe n’abaturange bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo abaturage batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.  Muri Gicurasi 1994 : Umuryango utabara imbabare watangaje ko hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 500.  22 Gicurasi 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.  27 Gicurasi 1994: Habayeho guhererekanya impunzi hagati ya FPR na FAR biyobowe na MINUAR buri wese agahitamo aho agomba kujya yaba mu gice kiyoborwa na FPR cyangwa na Guverinoma y’Abatabazi.  29 Gicurasi 1994: Guverinoma yahungiye ku Gisenyi ari na ho yavuye igana mu cyahoze ari Zayire.  2 Kamena 1994: Gitarama na Kabgayi byagiye mu maboko ya FPR Inkotanyi  16 Kamena 1994: FPR yabohoje impunzi zari zahungiye muri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i Kigali no muri Saint Paul.  22 Kamena 1994: Akanama gashinzwe umutekano ku isi kemereye Ingabo z’u Bufaransa kuza muri “Opération Turquoise”.  28 Kamena 1994: Umuryango w’Abibumbye wasohoye raporo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.  4 Nyakanga 1994: Umujyi wa Kigali na Butare byafashwe na FPR Inkotanyi, Ingabo z’Abafaransa zitangaza ko Kibuye, Gikongoro na Cyangugu zizazicungira umutekano  13 Nyakanga 1994: Impunzi z’Abanyarwanda zatangiye kwambuka umupaka zijya mu mujyi wa Goma muri Zayire  15 Nyakanga 1994: Umuryango w’Abibumbye wanze kwemera Leta y’abatabazi.  17 Nyakanga 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe Gisenyi na Ruhengeri kandi batangaza ko intambara ihagaze ku mugaragaro.  19 Nyakanga 1994: Hagiyeho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Pasteur Bizimungu aba Perezida, Jenerali Majoro Paul Kagame aba Visi-Perezida, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w’Intebe

RUSHYASHYA 08 Apr 2026
Ukuri kuratsinze: Nyuma y’ igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d’Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’uBufaransa muri iyo Jenoside.

Ubwanditsi 16 Nov 2020
Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika

Ubwanditsi 28 Feb 2024
Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi

Ubwanditsi 04 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

’Le Monde’ n’ikinyoma mu bishushanyo ku Rwanda
ITOHOZA

’Le Monde’ n’ikinyoma mu bishushanyo ku Rwanda

Ubwanditsi 16 Apr 2019
Gambia: Miliyoni 11 z’ amadorali zaburiwe ingero Jammeh akimara guhunga
Mu Rwanda

Gambia: Miliyoni 11 z’ amadorali zaburiwe ingero Jammeh akimara guhunga

Ubwanditsi 23 Jan 2017
Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri muri Cecafa [ Amafoto ]
IMIKINO

Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri muri Cecafa [ Amafoto ]

Ubwanditsi 06 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru