• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Ubwanditsi 06 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, ikipe ya Kiyovu SC yaraye itsinze Rayon Sports ibitego 3 kuri 2, ni umukino wakurikiwe n’umutoza mushya wa Kiyovu SC Ndayiragije Etienne wahawe gutoza ikipe y’urucaca mu gihe cy’amezi abiri.

Mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda irimo gukinwa mu matsinda, Kiyovu SC yari yakiriye uyu mikino yatangiye itsindwa igitego na Manasse Mutatu Mbedi ubwo hari ku munota wa 4, ni igitego cyahise cyishyurwa na Robert Sabbah ku munota wa 10.

Mbere y’uko igice cya mbere cy’uyu mukino kirangira ikipe ya Rayon Sport yagize ikibazo cyo gutakaza umukinnyi ukina hagati ufasha ba rutahizamu ariwe Muhire Kevin wagoganye n’umukinnyi wa Kiyovu SC binatuma ajyanwa kwa muganga dore ko igice cya kabiri uyu mukinnyi yahise anasimbuzwa.

Bavuye kuruhuka ikipe y’urucaca yatozwaga n’umutoza wungirije Banamwana Camarade yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 52 gitsinzwe na Armel Ghyslain, ikipe ya Gikundiro yishyuriwe icyo gitego na Drissa Dagnogo winjiyemo asimbuye, ni igitego cyabonetse ku munota wa 70.

Nyuma y’iminota itandatu gusa icyo gitego kibonetse Rayon Sports yabonye ikarita itukura yahawe myugariro Niyibizi Emmanuel uzwi nka Kibungo, iyo karita kandi yakurikiwe n’igitego cya gatatu cyatsinzwe na Bigirimana Abbedy ku munota wa 86, ni igitego yatsinze kuri penaliti nyuma yaho Rugwiro Herve yakoreye ikosa rutahizamu Armel Ghyslain.

Uyu mukino wo mu itsinda rya D waje kurangira Kiyovu SC yegukanye itsinzi y’ibitego bitatu kuri bibiri, undi mukino wabaye muri iri tsinda ni Gasogi United yanganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa.

Kuri uyu wa gatatu kandi ikipe ya APR FC yo mu itsinda rya A yatsinze AS Muhanga iyisanze iwayo ibitego bitatu kuri kimwe, ku ruhande rwa APR FC yatsindiwe na Danny Usengimana, Niyonzima Olivier Sefu ndetse na Bizimana Yannick.

Mu yindi mikino yabaye ikipe ya Gorilla FC yo mu itsinda rya A yatsinze ikipe ya Bugesera ibitego bitatu kuri bibiri.

Ibyo wamenya kuri uyu munsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda:

Hinjijwe ibitego 25 birimo penaliti 4,
byatsinzwe n’abakinnyi 24.

Muri ibyo bitego? 13 byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino.

Mu makipe 16 ari mu cyiciro cya mbere Gasogi United niyo itaratsinda igitego mu izamu ry’ikipe bahanganye.

Ikipe ya Etincelles niyo kipe imaze kwinjizwa ibitego byinshi, imaze kwinjizwa ibitego 8.

2021-05-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Teta Diana bakwizaga Impuha ko afunze  ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu birori bya Rwanda Day bigiye kubera mu Bubiligi

Teta Diana bakwizaga Impuha ko afunze ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu birori bya Rwanda Day bigiye kubera mu Bubiligi

Ubwanditsi 09 Jun 2017
APR 3 – 0 MusanzeFC, Umutoza mushya Nizar yarebye umukino

APR 3 – 0 MusanzeFC, Umutoza mushya Nizar yarebye umukino

Ubwanditsi 08 Mar 2016
Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan

Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan

RUSHYASHYA 22 Jun 2026
Sunrise FC yagarutse mu kiciro cya mbere 2022-2023 ibisikana na Etoile de l’Est na Gicumbi FC, Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yabonye itike y’igikombe cya Afurika muri Basketball

Sunrise FC yagarutse mu kiciro cya mbere 2022-2023 ibisikana na Etoile de l’Est na Gicumbi FC, Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yabonye itike y’igikombe cya Afurika muri Basketball

Ubwanditsi 19 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Ishyaka Sahwanya-FRODEBU ryitandukanyije n’ihuriro CNARED
POLITIKI

Burundi: Ishyaka Sahwanya-FRODEBU ryitandukanyije n’ihuriro CNARED

Ubwanditsi 20 Oct 2018
Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Padiri Uwimana agiye kujya muri Amerika muri gahunda zirimo no gushakisha Lil Wayne ngo bakorane indirimbo
SHOWBIZ

Padiri Uwimana agiye kujya muri Amerika muri gahunda zirimo no gushakisha Lil Wayne ngo bakorane indirimbo

Ubwanditsi 07 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru