• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w’irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.

Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w’irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.

Editorial 19 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, mu mukino w’umunsi wa Kabiri w’irushanwa rya rya Basketball Africa League BAL mu itsinda rya A, ikipe ihagarariye u Rwanda Patriots BBC yatsindiye muri Kigali Arena Gendarmerie Nationale Basketball Club (GNBC) yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.

Muri uyu mukino ikipe ya Patriots BBC yagowe cyane n’uduce dutatu tubanza twuy’uyu mukino kuko twose twarangiye iyi kipe irushwa na GNBC, aha twavuga nko gu gace ka mbere k’uyu mukino karangiye GNBC ikayoboye ku manota kuri 25 kuri 19 ya Patriots BBC.

Ntibyangiriye aho kuko Patriots BBC yagorwaga no kubuza abasore ba GNBC kuba baboneza umupira mu nkangara kuko imipira myinshi yagiyemo yatsinzwe mu buryo bw’amanota atatu, aka gace karangiye GNBC ifite amanota 42 kuri 37 ya Patriots BBC.

Bavuye ku ruhuka, mu gace ka gatatu niho bisa naho byatangiye kujya mu buryo kuri aba bakinnyi bafatanyije na kizigenza mu njyana ya Rap, J Cole wagiye agaragara mu duce twose tw’uyu mukino, Patriots BBC yagerageje kwisuganya binyuze ku bakinnyi nka Brandon Costner wanatsinze amanota menshi mu mukino ubanza, ni agace karangiye hakozwe amanota 16 ya GNBC kuri 12 ya Patriots BBC.

Agace ka kane ari nako katanze intsinzi ku ruhande rwa Patriots BBC kuko byagaragaraga ko umutoza mukuru yakosoye amwe mu makosa bakoraga harimo ayo kunanirwa kwakira umupira wavaga mu nkangara bizwi nka Rebounds, aha Patriots yabikosoye kugeza ubwo yegukanye aka gace ku manota 22 kuri 12 ya GNBC, bituma umukino wose urangira Patriots ifite amanota 78 kuri 72 ya GNBC.

Muri uyu mukino Kiady RAZANAMAHENINA ukinira GNBC  niwe watsinzemo amanota menshi kuko yatsinze 21 na Rebounds 3 anatanga imipira ibyara amanota (Assists) 6, naho ku ruhande rwa Patriots Brandon Costner niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze 16, Rebounds 8 na Assists 3.

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Patriots isigaje gukina na AS Monastir inaheruka gutsinda GNBC amonota 113 kuri 66.
Gutsinda uyu mukino kandi ku ikipe ya Patriots BBC bitumye iba ikipe ya mbere igeze muri kimwe cya kane mu irushanwa rya Basketball Africa League BAL.

2021-05-19
Editorial

IZINDI NKURU

Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza?

Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza?

Editorial 09 Jan 2022
ICC unhappy with the government of Kenya

ICC unhappy with the government of Kenya

Editorial 19 Sep 2016
Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Editorial 07 Jan 2023
Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Editorial 06 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Perezida Kagame na FPR- Inkotanyi bakoze ibirenze ibitangaza byananiye andi Mashyaka ya Politiki
POLITIKI

Uko Perezida Kagame na FPR- Inkotanyi bakoze ibirenze ibitangaza byananiye andi Mashyaka ya Politiki

Editorial 18 Oct 2016
Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ryasuye u Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo na [ RPF-Inkotanyi ]
INKURU NYAMUKURU

Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ryasuye u Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo na [ RPF-Inkotanyi ]

Editorial 20 Apr 2018
IMITWE IRAGWIRA : Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri
Mu Rwanda

IMITWE IRAGWIRA : Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri

Editorial 09 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru