• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abo kwa Rusesabagina barakataje mu ikinamico. Niba atagaburirwa, ntahabwe amazi yo kunywa nk’uko babivuga, atunzwe n’umwuka wera?

Abo kwa Rusesabagina barakataje mu ikinamico. Niba atagaburirwa, ntahabwe amazi yo kunywa nk’uko babivuga, atunzwe n’umwuka wera?

Editorial 07 Jun 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Babinyujije mu muzindaro wabo, Kitty Kurth ukorera ikinyamakuru cyo muri Amerika, The New York Times, umuryango wa Rusesabagina wasohoye ikinyoma ko ngo muri gereza ya Mageragere afungiyemo, Paul Rusesabagina atagihabwa amafunguro, amazi yo kunywa n’imiti, hagamijwe kumwica urubozo. Abasomye iyo nkuru basetse baratemba, bibaza ukuntu uwo musaza utarya ntanywe, yarwara ntavurwe, akomeza kubaho, akabona n’imbaraga zo guhamagara muri Amerika avuga ko umudari ugiye kumunangura.

Ubuyobozi bwa gereza ya Mageragere bwahise butangaza ko Rusesabagina afashwe neza, akaba ahabwa amafunguro n’amazi bihagije nk’abandi bafungwa, ndetse yemererwa kubonana n’umuganga we igihe cyose abyifuje, ari nawe umuha imiti. Ubwo buyobozi bwasobanuye ko Rusesabagina asangiye icyumba n’abandi bantu, kuko yanze kuba mu cyumba yari yaragenewe avuga ko ari mu kato. Wakwibaza rero ukuntu abo bafunganywe bahabwa amafunguro, Rusesabagina agahezwa ku meza!
Akamaramaza ni ukubona igitangazamakuru gikomeye na The New York Times kigwa mu mutego nk’uyu , kigatangaza ibintu kidafitiye gihamya. Nta gitangaza kirimo ariko kuko uyu Kitty Kurth yiyemeje kuba umuvugizi wa Rusesabagina, yirengagije ukuri kw’ibyaha inshuti ye magara ikurikiranyweho.

Uru ni ikinamico y’urukurikiranye ry’abo kwa Rusesabagina, kuko batirenza umunsi badahurutuye ikinyoma kitagira shinge na rugero. Babanje kuvuga ko yashimuswe akazanwa mu Rwanda ku ngufu, bakubita igihwereye kuko Constantin Niyomwungeri yasobanuriye isi yose uko Rusesabagina yizanye mu Rwanda. Bidateye kabiri, bati Rusesabagina yimwe abazamwunganira n’amategeko, kandi afite abanyamategeko we ubwe yihitiyemo. Ntibashirwa, bati Rusesabagina wacu yakorewe ihoterwa muri gereza, kandi atarigeze abibwira baba abacamanza, baba abanyamakuru n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bamusuye.

Uku guhora bahimba ko afashwe nabi, ni ukugira ngo amahanga asakuze bityo afungurwe, Ni ugupfunda imitwe gusa ariko, kuko byanze bikunze azaryozwa amabi yakoreye Abanyarwanda Inama Rushyashya yamugira, ni ukuva mu matakirangoyi n’imiteto iteye ishozi,ahubwo agatuza, agategereza imyanzuro y’urubanza rwe,kandi akazayakira uko izaba imeze kose, kuko ariwe wishoye mu byaha byatumye yibona i Mageragere.

2021-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Editorial 06 Jan 2025
Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Editorial 17 Feb 2025
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Editorial 17 Jan 2017
Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike babimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike babimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Editorial 16 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musore  nubona ibi bintu k’Umukobwa mwakundanaga uzahite umenya ko atakiri uwawe hari abamaze kugutera  ‘ Agapapu ‘
HIRYA NO HINO

Musore nubona ibi bintu k’Umukobwa mwakundanaga uzahite umenya ko atakiri uwawe hari abamaze kugutera ‘ Agapapu ‘

Editorial 30 May 2017
RICTA yagaragaje inyungu iri mu gukoresha imbuga ziherwa na ‘.rw’ mu bucuruzi bwo kuri internet
IKORANABUHANGA

RICTA yagaragaje inyungu iri mu gukoresha imbuga ziherwa na ‘.rw’ mu bucuruzi bwo kuri internet

Editorial 19 Nov 2018
Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada
INKURU NYAMUKURU

Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada

Editorial 13 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru