• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Ubwanditsi 18 Jun 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Uyu Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan (ku mpamvu zizwi na nyir’ubwite n’abamukoresha), arakataje mu gukwiza impuha agamije guhindanya isura y’Igihugu, n’iy’inzego z’umutekano by’umwihariko. Ubu noneho igihuha gishyushye arimo gukwirakwiza ngo ni uko abapolisi biriwe ku rugo rwe”bamushakisha ku ngufu bahasiga n’amapingu”, nkaho ari ikitabashwa!

Icya mbere, ntiyavuze impamvu abamushatse”ku ngufu”, bataramufata aho yaba aturamye hose. Aramutse yabarushije imbaraga nabyo nta cyamubuza kubyidoga, dore ko we na bagenzi be bumva bahagarikiwe n’ingwe nka Human Rights Watch, Human Rights n’ izindi mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abanyabyaha.

Icya kabiri, ayo mapingu avuga basize iwe bagirango azayiyambike, cyangwa ni umutako bari bamusigiye?Ahubwo barebe neza niba ayo mapingu atari ayo agatsiko ka Cyuma kateguye mu mugambi wo kwitirira ibikorwa bibi inzego z’umutekano.

Icya gatatu, niba Police igushatse, ukaba uzi ko ntacyo wikeka, kuki utayitaba, ahubwo ugahitamo guteza ubwega ubeshya, nk’aho Police ari abagizi ba nabi?

Ikigaragara, iki ni ikindi “gitendo” cy’ubushotoranyi no gushimisha abamutuma guteza imidugararo mu Gihugu. Uyu mugabo amaze iminsi yanduranya ariko inzego z’umutekano zikamugendera buhoro zizeye ko azikosora. Yari aherutse kuvuza induru abinyujije muri ISHEMA TV, abeshya ngo hari umuntu ngo warigishijwe, kandi azi neza ko uwo muntu yibereye i Nyagatare, dore ko haje no kumvikana amajwi avugana n’uyu Cyuma Hassan.

Cyuma Hassan kandi ahimba inkuru avuga ko “atabariza abaturage”, nk’aho arusha Leta kubakunda no kumenya ibiri mu nyungu rusange. Byaragaragaye ko aba agamije gusa kubangisha ubuyobozi, no gukurura icyuka kibi mu Gihugu. Ibi abisangiye n’abafatanyabikorwa be mu gusenya, aribo Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, Idamange Yvonne, Aimable Karasira n’imizindaro yabo nka Agnès Uwimana, William Ntwari n’abandi biyemeje gusenya.

Buri gihe iyo abaturage batabaje Leta ngo izi nyangabirama zibiryozwe, ntizibura abo zikoma nka Tom Ndahiro, Rushyashya News, Ingabire Immaculée n’abandi bahagurukiye gutamaza abagizi ba nabi. Ibi ariko ntibizakoma mu nkokora Abanyarwanda bafite ubushake bwo kwamagana ikibi, kandi urugamba biyemeje bazarutsinda, kuko ukuri buri gihe ariko gutsinda.

Abantu bazi neza imibereho ya Cyuma Hassan bahishuye ko ari mu kazi ahemberwa, akaba yakira amafaranga ava imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, nk’uko byagaragaye kwa Aimable Karasira, utarashobora kugaragaza aho yavanye amamiliyoni yasanganywe.
Ikindi abasesenguzi bavuga, ni uko uyu Cyuma Hassan yaba ashaka uko azajya kwidederezwa mu mahanga, akaba ategura uko azasaba ubuhungiro agaragaza ko yajujubijwe mu Rwanda!

N’ikimenyimenyi, iyo ahurutuye igihuha, yihutira kumenyesha abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ukagirango bashinzwe umutekano w’Abanyarwanda.

Ibyo yaba arimo byose, RIB na Police ni inzego zifite inshingano zo kubungabunga umudendezo wa rubanda. Cyuma Hassan n’abamukoresha rero ntibakwiye kwigira kagarara no kwishyira hejuru y’amategeko. Igihugu kidahana cyorora abanyamahano nka Cyuma Hassan n’abo basangiye imigambi mibi.

2021-06-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Ubwanditsi 09 Oct 2019
Burundi yamaze gupanga intambara, ariko se iritegura kurwana nande ?

Burundi yamaze gupanga intambara, ariko se iritegura kurwana nande ?

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut

Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut

Ubwanditsi 25 Apr 2024
Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1

Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1

Ubwanditsi 20 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara
Mu Mahanga

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Burundi: Leta yahamagaje inama yiyerurutsa ku ba diplomate nyuma yaho BBC igaragaje ibikorwa byayo by’iyicarubozo
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Leta yahamagaje inama yiyerurutsa ku ba diplomate nyuma yaho BBC igaragaje ibikorwa byayo by’iyicarubozo

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi
Mu Rwanda

Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Ubwanditsi 28 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru