• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka 28 idatwara Copa America, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ku mukino wa nyuma

Nyuma y’imyaka 28 idatwara Copa America, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ku mukino wa nyuma

Editorial 11 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, taliki ya 11 Nyakanga 2021 ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye igikombe cya Copa America cyaberaga mu gihugu cya Brazil, ni nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu yari yakiriye iri rushanwa, ni umukino warangiye ari igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na rutahizamu Angel Di Maria.

Ubwo hakinwaga irushanwa rya Copa America rya 2021 ryaberaga mu gihugu cya Brazil kuva ku italiki ya 13 Kamena kugeza kuya 11 Nyakanga 2021 rikabera mu mijyi 4 itandukanye yo muri Brazil, ryasojwe ikipe ya Argentine ya Lionel Messi yegukanye igikombe yaherukaga mu mwaka wa 1993, kikaba ari igikombe cyayo cya 15 itwaye.

Mu mukino wa nyuma wabereye kuri Estadio do Maracana imbere y’abafana 7800, Brazil yari iri murugo ntabwo yabashije kwitwara neza kuko ikipe y’igihugu ya Argentine yasoje iminota 90 yegukanye iki gikombe ibifashijwemo na rutahizamu w’ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa, ni igitego Angel Di Maria yatsinze ubwo hari ku munota 22 ku mupira yari aherejwe na Rodrigo De Paul.

Iminota 90 y’umukino ikaba yarangiye ntakindi gitego kibonetse muri uyu mukino hagati y’amakipe yombi, bityo ikipe y’igihugu ya Argentina y’abakinnyi bazwi mu mupira w’amaguru barimo Lionel Messi, Di Maria, Lautaro Martinez na Nicolas Otamendi itsinze iya Brazil ya Neymar, Fred, Thiago Silva, Marquinhos ndetse n’abandi.

Iri rushanwa risojwe ikipe ya Argentine yegukanye iki gikombe mu gihe ku rundi ruhande ikipe y’igihugu ya Columbia yaregukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Peru ibitego 3 kuri 2 mu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021.

Muri iri rushanwa kandi hahembwe abakinnyi bitwaye neza aho Lionel wa Argantine yabaye umukinnyi mwiza waranze iri rushanwa ndetse kandi we na Luis Diaz wa Columbia batsinze ibitego byinshi aho batsinze bine naho umunyezamu wa Argentine Emiliano Martinez yatowe nk’umunyezamu mwiza w’iri rushanwa.

Copa America yabaye uyu mwaka nyuma yaho yakagombye kuba yarabaye mu mwaka ushize ikabera mu bihugu byari byishyize hamwe aribyo Colombia na Argentina gusa riza kwimurirwa muri Brazil nyuma yuko yo yemeye ko izaryakira.

Kizigenza Lionel Messi wa Argentine yari amaze imyaka 15 yose akinira iyi kipe y’igihugu ariko ntagikombe aratwarana nayo, ni nyuma y’uko yari yakiniye ikipe ye amarushanwa ane y’igikombe cy’isi hamwe n’andi atatu ya Copa America .

Messi na Argentine bategereje kandi ko mu kwezi k’Ukwakira 2022 azakina irushanwa ry’igikombe cy’isi kizabera muri Quatar aha akaba yitezweho kuba yatwarana n’ikipe ye iki gikombe baheruka mu mwaka 1986.

2021-07-11
Editorial

IZINDI NKURU

Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda

Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda

Editorial 25 Jan 2016
Abahoze bayobora Rayon Sports bemeye gushyigikira Gikundiro ifite ibibazo by’Amikoro, bakusanya arenga Miliyoni 6.5 frw zo gutegura umukino wa Rutsiro FC

Abahoze bayobora Rayon Sports bemeye gushyigikira Gikundiro ifite ibibazo by’Amikoro, bakusanya arenga Miliyoni 6.5 frw zo gutegura umukino wa Rutsiro FC

Editorial 25 Sep 2024
Tuyisenge Jacques wifuzwaga na Police FC yerekeje muri AS Kigali, Shaban Shabalala yongereye amasezerano , APR FC yihariye ibikombe by’abakinnyi bitwaye neza

Tuyisenge Jacques wifuzwaga na Police FC yerekeje muri AS Kigali, Shaban Shabalala yongereye amasezerano , APR FC yihariye ibikombe by’abakinnyi bitwaye neza

Editorial 01 Aug 2022
RDC: Imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi uhana imbibi n’u Burundi

RDC: Imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi uhana imbibi n’u Burundi

Editorial 30 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda
IMIKINO

Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda

Editorial 13 Nov 2017
Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball
Amakuru

Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball

Editorial 30 Jun 2022
CP Kabera yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu
ITOHOZA

CP Kabera yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

Editorial 30 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru