• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Editorial 27 Jul 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Abakurikira ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga, bakunze kubona uwitwa John Simbaburanga, inshyanutsi yiyita impirimbanyi ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, kandi ari bihemu wavuye mu Rwanda atorotse ubutabera bwari bumukurikiranyeho ibyaha by’ubwambuzi n’uburiganya.

Ubutekamutwe bwa Simbaburanga ni nabwo butuma ahisha aho aba, akabeshya ko atuye mu gihugu cya Afrika y’Epfo, kandi mu by’ukuri amaze imyaka isaga 4 mu nkambi y’ahitwa Antwerp mu Bubiligi.Ni inkambi idatandukanye cyane na gereza, kuko ubuzima bwaho ntawabwifuriza undi.

Amakuru dukesha abamubona muri iyo nkambi aravuga ko uretse ka “rasiyo” k’inticantikize gahabwa impunzi, John Simbaburanga atunzwe no kwisuma, yikorera imizigo iremereye cyane, ari nayo mpamvu ababana nawe bamuhimbye ”ikimashini”.

Icyizere cyo kuva muri ubwo buzima bubabaje kandi kiragerwa ku mashyi, kuko mu minsi ishize, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Bubiligi rwongeye kumushwishuriza, rumubwira ko rutamuha ibyangombwa by’impunzi, kuko uRwanda ubu ari kimwe mu bihugu bitekanye ku isi, ku buryo n’abanyamahanga bifuza kurubamo.
Kugirango rero Ububiligi butazagera aho bumurambirwa bukaba bwanamugarura mu Rwanda, yahisemo gusebya Igihugu cye n’abayobozi bacyo, abahimbira ibyaha birimo gutoteza abatabona ibintu kimwe nabwo.

Iyi ni indirimbo asangiye n’ibindi bigarasha n’Interahamwe, nyamara ntibabona ko yaharurutswe, kuko irushaho gutakaza abayitega amatwi.
John Simbaburanga yahoze ari umupolisi, aza kwirukanwa kubera uburiganya budakwiye umuntu ushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo.

Icyaha cya nyuma yari akurikiranyweho, ni ukugisha ku bantu 2 inzu yari afite ku Kamonyi, kandi nayo yari yayubatse mu mafaranga yari agenewe abapolisi bagenzi be akayakubita umufuka! Yaje kubifungirwa, ariko atoroka ubutabera butaraca urubanza.

Ngabo rero abantu na John Simbaburanga n’abandi bigize intyoza mu guharabika uRwanda, bakihindura intama kandi ari ibirura. Amaherezo yabo ariko arazwi, ni muri gereza kuko ariho hari umwanya w’ibisambo n’abandi bagizi ba nabi.

2021-07-27
Editorial

IZINDI NKURU

Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda

Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda

Editorial 12 Feb 2017
Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Editorial 22 Jul 2025
Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri

Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri

Editorial 06 Jan 2016
Kigali: Perezida Kagame yakiriye Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN

Kigali: Perezida Kagame yakiriye Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN

Editorial 07 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Meya Uwanzwenuwe na perezida wa Ibuka bateye utwatsi amakuru yacicikanye avuga ko Visi Meya yanze kwakira urumuri rw’ icyizere
ITOHOZA

Meya Uwanzwenuwe na perezida wa Ibuka bateye utwatsi amakuru yacicikanye avuga ko Visi Meya yanze kwakira urumuri rw’ icyizere

Editorial 15 Apr 2018
Gushinjanya inda nini n’ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y’u Rwanda.
Uncategorized

Gushinjanya inda nini n’ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y’u Rwanda.

Editorial 24 Feb 2021
Inyota y’Ubutegetsi itumye abari INKOTANYI  bahinduka  POWER
ITOHOZA

Inyota y’Ubutegetsi itumye abari INKOTANYI bahinduka POWER

Editorial 17 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru