• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Ubwanditsi 27 Jul 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Abakurikira ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga, bakunze kubona uwitwa John Simbaburanga, inshyanutsi yiyita impirimbanyi ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, kandi ari bihemu wavuye mu Rwanda atorotse ubutabera bwari bumukurikiranyeho ibyaha by’ubwambuzi n’uburiganya.

Ubutekamutwe bwa Simbaburanga ni nabwo butuma ahisha aho aba, akabeshya ko atuye mu gihugu cya Afrika y’Epfo, kandi mu by’ukuri amaze imyaka isaga 4 mu nkambi y’ahitwa Antwerp mu Bubiligi.Ni inkambi idatandukanye cyane na gereza, kuko ubuzima bwaho ntawabwifuriza undi.

Amakuru dukesha abamubona muri iyo nkambi aravuga ko uretse ka “rasiyo” k’inticantikize gahabwa impunzi, John Simbaburanga atunzwe no kwisuma, yikorera imizigo iremereye cyane, ari nayo mpamvu ababana nawe bamuhimbye ”ikimashini”.

Icyizere cyo kuva muri ubwo buzima bubabaje kandi kiragerwa ku mashyi, kuko mu minsi ishize, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Bubiligi rwongeye kumushwishuriza, rumubwira ko rutamuha ibyangombwa by’impunzi, kuko uRwanda ubu ari kimwe mu bihugu bitekanye ku isi, ku buryo n’abanyamahanga bifuza kurubamo.
Kugirango rero Ububiligi butazagera aho bumurambirwa bukaba bwanamugarura mu Rwanda, yahisemo gusebya Igihugu cye n’abayobozi bacyo, abahimbira ibyaha birimo gutoteza abatabona ibintu kimwe nabwo.

Iyi ni indirimbo asangiye n’ibindi bigarasha n’Interahamwe, nyamara ntibabona ko yaharurutswe, kuko irushaho gutakaza abayitega amatwi.
John Simbaburanga yahoze ari umupolisi, aza kwirukanwa kubera uburiganya budakwiye umuntu ushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo.

Icyaha cya nyuma yari akurikiranyweho, ni ukugisha ku bantu 2 inzu yari afite ku Kamonyi, kandi nayo yari yayubatse mu mafaranga yari agenewe abapolisi bagenzi be akayakubita umufuka! Yaje kubifungirwa, ariko atoroka ubutabera butaraca urubanza.

Ngabo rero abantu na John Simbaburanga n’abandi bigize intyoza mu guharabika uRwanda, bakihindura intama kandi ari ibirura. Amaherezo yabo ariko arazwi, ni muri gereza kuko ariho hari umwanya w’ibisambo n’abandi bagizi ba nabi.

2021-07-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!

Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!

Ubwanditsi 21 Sep 2020
RDF yasimbuje abasirikare bari mu butumwa muri Sudani y’Epfo

RDF yasimbuje abasirikare bari mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 02 Nov 2017
Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka

Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka

Ubwanditsi 26 Oct 2020
Myugariro Serumogo Ally Omar wifuzwaga n’amakipe menshi arimo na Rayon Sports, yongerewe amasezerano y’imyaka 2 n’ikipe ya Kiyovu SC

Myugariro Serumogo Ally Omar wifuzwaga n’amakipe menshi arimo na Rayon Sports, yongerewe amasezerano y’imyaka 2 n’ikipe ya Kiyovu SC

Ubwanditsi 26 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukobwa yatwaye inda, se ararakara bya hatari amutegeka…
IMIKINO

Umukobwa yatwaye inda, se ararakara bya hatari amutegeka…

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw
Mu Rwanda

Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw

Ubwanditsi 08 Jun 2017
INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA  IREMBO
Mu Mahanga

INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA IREMBO

Ubwanditsi 09 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru