• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nta kuntu Sylvia MUKANKIKO atari kuba inkunguzi akomoka ku mujenosideri MUTABAZI André

Nta kuntu Sylvia MUKANKIKO atari kuba inkunguzi akomoka ku mujenosideri MUTABAZI André

Ubwanditsi 08 Aug 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ubusanzwe icyaha ni gatozi, kuko ugihanirwa ari uwagikoze gusa. Nyamara iyo winangiye ukanga kwitandukanya n’umunyacyaha witwaje isano ufitanye nawe, biba bigaragaza ko usangiye imyumvire n’uwo mugizi wa nabi. Uba uri umugome mu bandi, ipfunwe n’ikimwaro bikakugira imbata. Uku niko byagendekeye umugore witwa Sylvia MUKANKIKO wananiwe kwitandukanya n’ubugome bwa se umubyara , wamaze abantu mu zahoze ari Komini Murama na Kayenzi, muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubundi kuba mubi ku isura si icyaha kuko tutiremye. Icyaha ni ukwanga kwiyakira, ububi bw’isura bwakwivanga n’ububi bw’ umutima bikaba umwaku .
Sylvia MUKANKIKO benshi basigaye bita “INKOTSA-NKUGUZI” ku mbuga nkoranyambaga, ni mwene MUTABAZI André na Drocella ukomoka mu Rutobwe aho bita”MUKAJE”.

Ababyeyi bombi ba Mukankiko barapfuye, Ise Mutabazi bikavugwa ko yaguye mu gitero ngo yagiye gukumira Inkotanyi.

Tumaze kumva amagambo y’ubugome n’ubugambanyi bwa Sylvia Mukankiko ubundi bitamenyerewe ku Munyarwandakazi (uretse uwigize icyohe), twagize amatsiko y’amavu n’amavuko ye, maze tujya aho akomoka , tuganira birambuye n’abazi neza uwo muryango wa ba Ruharwa.

Mutabazi André ubyara Mukankiko Sylvia alias IKOTSA-Nkunguzi, yari umukangurambaga w’urubyiruko (encadreur de la jeunesse) mu yahoze ari Komoni Murama, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Yabanje kuba “umurwanashyaka wa MDR-power), aza guhinduka Interahamwe izwi cyane mu karere yari atuyemo ndetse no hanze yako.
Rushyashya yaganiriye n’ uwitwa” UZIYELI” nawe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko aza kurekurwa amaze kwicuza no kwemera icyaha.

Yagize ati:” Ubwicanyi twakoze twabushishikarijwe n’abantu barimo Mtabazi Andreya, kuko aho gukangurira urubyiruko kwivana mu bukene, yarushishikarije kwanga Abatutsi no kubatsemba. Yatwumvishije ko Abatutsi ari abanzi bafatanyije n’Inkotanyi umugambi wo kwica Abahutu. Twaramwumvise, bituma twica abaturanyi twari tumaranye imyaka dushyingirana, duhana inka, nta kibazo dufitanye.

Birababaje ariko ikibabaje kurushaho ni uko hari abo twafatanyije ibyaha twumva ngo bimereye neza mu mahanga” “Uziyeli” avuga ko umugambi mubisha wa Andereya Mutabazi yanawugezeho, kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yicishije Abatutsi batagira umubare aho muri Murama, barya inka zabo, barabasenyera, ibisigaye barabisahura.

Yongeyeho ati:” Andreya Mutabazi ntiyanyoye amaraso y’Abatutsi bo muri Murama gusa, kuko tuzi ko yagiye no gutanga”umusada” i Kayenzi ahoyari ahafite bene wabo. Aho naho yagenzuraga niba nta Mututsi ugihumeka, kuko ngo atifuzaga kuzongera kubona isura y’ Umututsi”
Twashoboye kuvugana kandi n’umukecuru”Mukanditiye” wari uzi neza umuryango wa Andreya Mutabazi, maze atubwira MISAGO Déogratias wamaze Abatutsi ahitwa mu RUTOBWE, Théodore MPATSWENUMUGABO wakoraga muri MINITRANSCO, ndetse akaba n’umwe mu bicishije Abatutsi bakoraga muri iyo Minisiteri yo Gutwara Abantu n’Ibintu. Amakuru avuga ko uyu Mpatswenugabo yaba yarahungiye mu gihugu cya Niger.

Mu bavandimwe ba Andreya Mutabazi kandi, umukecuru “Mukandutiye” yibuka abicanyi kabuhariwe François SIBOMANA, NKIKO NSENGIMANA wigeze kwigisha muri Kaminuza y’uRwanda ndetse aza no kuyoboza ikigo”IWACU” cya Kabusunzu ya Kigali.

Uyu we bisanzwe binazwi ko yamamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kayenzi. Ni umwe mu bafatanyije na Ingabire Victoire Umuhoza(IVU) gushinga FDU-Inkingi, agatsiko kabaswe n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Basaza ba MUkankiko Sylvia twashoboye kumenya ni Jean-Damascène bita “Damas” wahindutse umusinzi mu Rutobwe, na Protais wibereye inzererezi mu Gatenga ya Kigali, naho icyomanzi gishiki cyabo cyibereye mu maguru ya Padiri Thomas Nahimana, Sylvia Mukankiko asangiye na mukeba we Nadine Kansinge.

Ngiyo rero inkomoko y’ibisazi bya Sylvia Mukankiko wirirwa akoronga bukamwiriraho. Nguwo umugore w’inkunguzi wumva azatungwa no kwicuruza, no guharabika uRwanda n’abayobozi barwo. Iyo aza kugira akenge gake, yari kubaza niba hari undi byahiriye.

Icyakora tukimara kumumenya umuzi n’umuhamuro, twasanze nta kuntu atahakana ngo anapfobye Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yumva ari ukurwanirira abajenosideri akomokaho, dore ko nta n’umwe mu bo mu muryango we udafite ibiganza bijejeta amaraso. Iyi ni intambara atazigera atsinda, kuko amateka yariyanditse ubuziraherezo.

Les faits sont têtus!!
Nkotsa-nkunguzi rero, nushaka utukane cyangwa ubireke. Ubushizi bw’isoni ntibuzakuvanaho igisebo cyo kuvuka ku bajenosideri. Bijya no gupfa so yarakwanze akwita nabi, Mukankiko amaherezo uzibona mu nkiko.

2021-08-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ntaganda Bernard wokamwe n’amacakubiri nawe ngo nagirwe “Umuziranenge”.

Ntaganda Bernard wokamwe n’amacakubiri nawe ngo nagirwe “Umuziranenge”.

Ubwanditsi 27 Feb 2024
Tumenye  bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 5)

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 5)

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4

Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4

Ubwanditsi 15 Dec 2021
U Burundi bwahagaritse Radiyo yanenze ko bwinumiye ku mpunzi zabwo ziciwe Congo

U Burundi bwahagaritse Radiyo yanenze ko bwinumiye ku mpunzi zabwo ziciwe Congo

Ubwanditsi 30 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu Rwanda
Mu Rwanda

RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Aug 2017
Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yegukanye agace Huye-Rubavu
IMIKINO

Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yegukanye agace Huye-Rubavu

Ubwanditsi 26 Feb 2019
Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru

Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 15 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru