• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Ubwanditsi 03 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 ikipe zisangiye gufashwa n’umujyi wa Kigali ariyo AS Kigali ndetse na Kiyovu SC bahuriye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, uyu mukino warangiye AS Kigali itsinze ibitego 4-0 ihita igeza ibitego 6 itsinze itarinjizwa na kimwe.

Ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali niyo yinjiye neza mu mukino kuko ubwo hari ku munota wa 5 w’umukino nibwo Haruna Niyonzima yafunguye amazamu ku gitego yatsinze nyuma y’umupira yari aherejwe na Aboubacar Lawar, aha ni nyuma gato y’uko rutahizamu wa Kiyovu SC Emmanuel Okwi yari ahushije igitego ku ruhande rwa Kiyovu.

Ikipe ya Kiyovu Sports Club ntiyorohewe na AS Kigali

AS Kigali yakinaga umukino wo guhanahana, yakomeje kurusha Kiyovu kugeza ubwo yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rukundo Denis wateye umupira ugana mu izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves wijyanamo ntawuwukozeho, iki gitego akaba yagitsinze ku munota wa 8 w’umukino.

Ntibyarangiriye aho kuko mu minota 16 y’umukino, AS Kigali yari imaze kwinjiza ibitego bitatu mu izamu rya Kiyovu SC, igitego cya gatatu cyo cyatsinzwe na Aboubacar Lawar ku mutwe nyuma y’umupira Ishimwe Cristian yari ahinduye usanga ba myugariro ba Kiyovu badahagaze neza, amakipe yombi abona no kujya ku ruhuka ari 3-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Kiyovu SC yagerageje kureba uko yabona ibitego binyuze kuri ba rutahizamu babiri bashya bavanye mu gihugu cya Uganda bayobowe na Emmanuel Okwi ndetse na Mzamiru Mutyaba ariko ntibyakundira ikipe itozwa na Haringingo kubona igitego na kimwe.

Ibi byageze ku munota wa 84 w’umukino ubwo Niyibizi Ramadhan yaboneye ikipe ya AS Kigali igitego cya Kane cyanasoje uyu mukino ari ibitego 4-0, ibi bishimangira ubusatirizi bwa AS Kigali kuzuza ibitego 6 mu mikino ibiri ndetse bo bakaba batarinjizwa igitego na kimwe mu izamu ririmo Ntwali Fiacre.

Usibye uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, wabanjirijwe n’uwahuje ikipe ya Gorilla FC yanganyije na Marines FC igitego kimwe ku kimwe, ni nako i Huye kandi ikipe ya Mukura VS yanganyije na Gasogi United kimwe kuri kimwe.

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa gatatu:

Police FC vs Espoir FC (12h30′ : Nyamirambo)
APR FC vs Musanze FC (15h00′: Nyamirambo)
Bugesera FC vs Etincelles FC (15h00′: Bugesera)
Rutsiro FC vs Rayon Sports (15h00′: Umuganda)
Gicumbi FC vs Etoile de l’Est (15h00′ : Gicumbi)

2021-11-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ubwanditsi 02 Oct 2020
“Uruvunganzoka” rw’imburamukoro 10, mu “myigaragambyo” isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger

“Uruvunganzoka” rw’imburamukoro 10, mu “myigaragambyo” isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger

Ubwanditsi 05 Jan 2022
Judi Rever yaba yabaye umuvugizi mushya w’ishyirahamwe Igicumbi?

Judi Rever yaba yabaye umuvugizi mushya w’ishyirahamwe Igicumbi?

Ubwanditsi 19 Mar 2024
Binagwaho yagizwe umuyobozi wa kaminuza yigenga

Binagwaho yagizwe umuyobozi wa kaminuza yigenga

Ubwanditsi 05 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC
ITOHOZA

Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Mu cyunamo hagaragagaye ibyaha 24 by’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu Rwanda

Mu cyunamo hagaragagaye ibyaha 24 by’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 14 Apr 2017
Iminsi irabarirwa ku ntoki  ngo Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside agezwe mu Rwanda
ITOHOZA

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside agezwe mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru