• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Ubwanditsi 05 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Aya ni amagambo y’Umushinjacyaha Mukuru w’urwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, Serge Brammirtz, ubwo kuri uyu wa kane yasozaga urugendo mu gihugu cya Zimbabwe, binavugwa ko ariho umujenosideri Protais Mpiranya yihishe.

Mu ruzinduko rugamije guta muri yombi Mpiranya, Bwana Brammertz yanabonanye na Visi-Perezida wa Zimbabwe, Constantino Chiwenga, wanamwijeje uruhare rwe mu ifatwa ry’uyu mwicanyi Mpiranya. Serge Brammertz kandi yanabonanye n’abahagarariye ibihugu byabo muri Zimbabwe, abasaba gushyira igitutu kuri icyo gihugu, kikareka gukomeza gukingira ikibaba umujenosideri Protais Mpiranya.

Biteganyijwe kandi ko kuva tariki 08 kugeza kuya 09 muri uku kwezi, Serge Brammertz azaba ari mu gihugu cy’Afrika y’Epfo, ahavugwa ba ruharwa benshi, barimo Fulgence Kayishema, warimbuye imbaga y’Abatutsi mu yahoze ari Komini Kivumu, ubu ni mu karere ka Ngororero, aho yari umugenzacyaha.

Izi ngendo Umushinjacyaha Mukuru Serge Brammertz arazikora mu gihe agomba kugeza raporo ku Kanama Gashinzwe Amahoro ku Isi, muri uku kwezi k’Ugushyingo 2021, raporo igaragaza ibyakozwe n’ibigikenewe ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwe ubutabera.

Protais Mpiranya wari ukuriye umutwe w’abasikikari barinda Perezida Habyarimana, akurikiranyweho kuba yarahaye “abajepe” yategekaga, amabwiriza yo kwica Abatutsi n’abandi batavugaga rumwe n’ingoma ya Habyarimana, barimo na Nyakwigendera Agata Uwiringiyimana wari Minisitiri w’Intebe. Impapuro zo kumufata kimwe n’izo gufata Fulgence Kayishema zimaze imyaka myinshi zaratanzwe, ariko Zimbabwe n’Afrika y’Epfo bibacumbikiye bikomeza kuvunira ibiti mu matwi .

Gufata no kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni inshingano za buri gihugu. Nyamara, rwaba Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, rwaba n’urwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo y’uru rukiko, byose ntibyahwemye kugaragaza ubushake buke buranga ibihugu bicumbikiye abajenosideri. Muri ibyo bihugu, harimo ibyo muri Afrika nka Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uBurundi, Zimbabwe, Zambiya, Malawi, Afrika y’Epfo n’ibindi, hakiyongeraho ibyo mu mu burengerazuba bw’isi nk’Ubufaransa, Ububiligi, Ubwongereza , Ubuholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi.

Kuva Serge Brammertz yagirwa Umushinjacyaha Mukuru w’urwego rushinzwe kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yashyize imbaraga nyinshi mu gushakisha no gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bamaze gufatwa harimo na Kabuga Felisiyani, umuterangunga wa Jenoside, wari umaze imyaka myinshi abundabunda hirya no hino ku isi, akaza gufatirwa mu Bufaransa mu mwaka ushize wa 2020. N’abandi rero, nk’uko Bwana Serge Brammertz abivuga, ngo nibashaka bihishe munsi y’urutare, amaherezo bazaryozwa amabi bakoreye inyokomuntu, kuko icyaha bakoze kidasaza.

2021-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Ubwanditsi 01 Jun 2023
Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ubwanditsi 12 Jun 2025
Perezida Nkurunziza  ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya  [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo

Perezida Nkurunziza ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo

Ubwanditsi 29 Jan 2018
Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l’Est zibanza hanze

Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l’Est zibanza hanze

Ubwanditsi 09 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame niwe wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%
Mu Rwanda

Perezida Kagame niwe wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%

Ubwanditsi 07 Aug 2017
Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda
Amakuru

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Jan 2022
Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  
INKURU NYAMUKURU

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Ubwanditsi 12 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru